Padiri Safi : Yabatijwe muri Octave y'ivuka rye, atabaruka muri Octave y'urupfu n'izuka rya Kristu
Padiri SAFI Protais, Uwareze abaseminari n'abapadiri benshi yatabarukanye ishema n'isheja
Padiri Safi Protais, yabatijwe mu minsi umunani avutse. Yavutse ku wa 4 Ukuboza 1948 abatizwa ku wa 12 Ukuboza 1948. Yahawe ubusaserdoti afite imyaka 26 ku wa 21 Nyakanga 1974. Nk'uko tubibona ku rutonde rw'Abapadiri bize muri Seminari ya Nyakibanda, Padiri Safi Protais ni umupadiri wa 246. Padiri Safi Protais ni Umupadiri wamaze igihe kinini mu cyumba kimwe cya Nyakibanda mu nyubako yitwa Vatikani ; Yakimazemo imyaka 30.
Ababanye na Padiri Safi bahamya ko yari umupadiri wicisha bugufi cyane. Padiri Safi Protais, ntiyakundaga kurwara, yakundaga siporo agakina umupira w'amaguru n'abaseminari, agakunda no kugenda n'amaguru. Na n'ubu iyo siporo yakundaga kuyikora buri munsi. Ni umupadiri wicisha bugufi, akakira bose, abaseminari n'abapadiri bakundaga kumva ijambo rye no kuba bari iruhande rwe. Ntabwo yajyaga yizirika ku bintu.