Conférence Episcopale du Rwanda - +250788784308 - @journal_KM - - @Kinyamateka

'Ababyaza bamaze kugera kuri byinshi birimo gutanga serivise nziza' - Murekezi



Kuri uyu wa mbere tariki ya 6 Gicurasi 2019 ubwo hizizwaga umunsi mpuzamahanga b'ababyaza mu Rwanda wijihirijwe mu bitaro bya Kacyiru.

Umuyobozi w’urugaga rw’ababyaza mu Rwanda, Josephine Murekezi yavuze ko kuva ububyaza bwatangira mu Rwanda 1997, kugeza Ubu ababyaza bo mu Rwanda bamaze kugera kuri byinshi birimo kugira ubumenyi ku bubyaza, ibikoresho byo kwifashisha mu bubyaza, gutanga service nziza nubwo bamwe muri bo hari abatandukira bagafata abarwayi nabi, gusa ngo nababigerageje barabihanirwa.

Murekezi Ati: " kugeza ubu tumaze guhana ababyaza bane aho twabahaye igihano cyo gusubira kwiga mu gihe cy'amezi atandatu, abandi batatujuje ibisabwa cyangwa bacyemangwa cyane ku banyamahanga tubasubirishamo bagakora ibizamini bibemerera kwinjizwa mu ishyirahamwe".

Akomeza avuga ko zimwe mu mbogamizi bagihura nazo zirimo kuba bakiri bakeya, ariko ngo barimo gukora ibishoboka byose ngo biyongere kandi ko kugeza ubu Ibitaro byo muri Kigali aribyo usanga bifite ababyaza bahagije ahandi usanga hakiri umwe umwe kandi bakabaye babiri ku mubyeyi umwe, umwe akabyaza undi agafata umwana.

Umuyobozi w’ikigo cy’igihugu cy’ubuzima, Dr Condo Jeannine wari umushyitsi mukuru muri uyu umunsi mpuzamahanga w’ababyaza yavuze ko barimo gukorana na Minisiteri y’Ubuzima ku buryo ababyaza bakongerwa mu mavuriro kugira ngo habungwabungwe ubuzima bw'umubyeyi n'umwana igihe avuka. Kandi ko ubuyobozi bw’ikigo cy’igihugu cy’ubuzima bugiye gufatanya na Minisiteri y’uburezi hakongerwa umubare w’ababyaza.

Akomeza avuga ko Serivisi ababyeyi bahabwa iyo bagiye kubyara zigenda zirusha kuba nziza kuko ngo nta mubyeyi babona upfa, bagasaba ababyaza gukomeza gutanga serivise nziza zirimo kwakira neza ababyeyi babagana no kubakirira ku gihe.

Imibare itangwa na OMS igaragaza ko ku Isi umugore umwe ku bagore 400 apfa abyara, mu gihe mu Rwanda ho ku babyeyi 200, umwe apfa abyara buri mwaka, nyamara mu bihugu bikize mu babyeyi 8.000 umwe niwe upfa abyara buri mwaka.

Kuba ububyaza byatangira mu Rwanda mu mwaka 1997 kugeza ubu ababyaza bamaze kugera kuri 2060, barimo abari kwiga ibyiciro by'ikirenga mu bubyaza kubufatanye n'abaterankunga.

Nkundiye Eric Bertrand


Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

KINYAMATEKA IRABATUMIKIRA


KINYAMATEKA : Ikinyamakuru cya Kiliziya Gatolika mu Rwanda, kivugira rubanda, kandi giharanira impinduka mu mibereho myiza y'abaturage, ubutabera n'amahoro, umuco n'imyidagaduro. Kuva mu w'1933.

Itangazamakuru na Myr Antoine Kambanda
Musenyeri Antoine Kambanda, Arkiyepiskopi wa 3 wa Arkidiyosezi ya Kigali
Itangwa ry'ubwepiskopi i Kibungo
Rulindo mu birori byo kwambika Pallium Musenyeri Antoine Kambanda
Missa kwa Sina, guha umugisha shapeli yitiriwe Gerard
UMUHANGO WO GUHEREKEZA MUSENYERI YOHANI DAMASENI BIMENYIMANA : Umwaka urashize
CEREMONIES D'OUVERTURE DIXIEME SESSION DES DIRECTEURS NATIONAUX DES OPM AFRIQUE
Umwaka w'Abiyeguriyimana 02.02.2019-25.03.2020
Cenaculum mu byishimo by'isabukuru y'ubusaserdoti
Isabukuru y'imyaka 37 Musenyeri Tadeyo ahawe inkoni y'ubushumba
Amasomo n'inyigisho, ku wa gatatu w'icyumweru cya 1 Gisanzwe C
Kwicara ku Ntebe ya Arkiyepiskopi muri Stade Amahoro i Remera
Yubile ya Padiri Herman ku mudugudu w'urubyiruko kuri Muhazi
Missa muri IFAK, UKWIGARAGAZA KWA NYAGASANI 2019
Urugo rw'i Nazareti, urugero rw'ingo zose n'abazituyemo
Inyigisho yatangiwe i Kibeho 28/12/2018