Conférence Episcopale du Rwanda - +250788784308 - @journal_KM - - @Kinyamateka

Ababyeyi bibukijwe ko uburezi n’uburere nyabwo bitangirwa mu rugo



Uburezi n'Umuco 30/09/2019

Mu birori byo kwizihiza umunsi mukuru wa Mutagatifu Visenti wa Pawulo umurinzi w’ishuri  ry’Urwunge rw’Amashuri rwa Nemba I, Padiri Mukuru wa Paruwasi ya Nemba, Alexandre UWINGABIYE yibukije ababyeyi ko uburezi n’uburere nyabwo biva mu rugo, asaba ababyeyi kurera abana babo neza. Yagize ati: "Bavandimwe babyeyi, uburezi n’uburere nyabwo buva mu rugo. Turamutse dufashe abana bacu tukabohereza hano ku ishuri twibwira ko abarimu aribo bazabarera gusa twaba twibeshye. Umwana burya uburere nyabwo bw’ibanze bwa mbere abukura mu rugo. Hano aba ari ugukomeza umurimo uba waratangiriye mu rugo. Ndabasabye babyeyi kugira ngo dufatanye maze abana banyu mu rugo mugerageze mubahe uburere nyabwo. Mubarere neza. Natwe nibagera hano ku ishuri tubahe bya bindi bike bisigaye".

Protogène NSHIMIYIMANA umuyobozi w’Urwunge rw’Amashuri rwa Nemba I yagarutse ku byo bishimira bagezeho muri uyu mwaka birimo kurangiza neza gahunda yo kunoza ireme ry’uburezi mu cyiciro cy’amashuri abanza kuburyo Nemba I umunyeshuri wese ugeze mu mwaka wa kabiri aba azi neza gusoma igitabo cyo mu mwaka wa kabiri uko bikwiye. Hatanzwe  amasuzumabumenyi. Hubatswe icyumba cy’ishuri ku buryo butunguranye mu rwego rwo kugabanya ubucucike bw’abanyeshuri mu ntangiriro z’uyu mwaka. Haguzwe imirindankuba.  Icyumba mpahabwenge cy’ikoranabuhanga cyashyizwemo ibikoresho bigezweho. Hatangijwe umushinga wo kubaka isomero; inzu y’icyumba mpahabwenge mu by’ikoranabuhanga ku mashuri abanza; icyumba cy’umukobwa kigezweho; inzu y’abarimu; kubakira abatishoboye n’ibindi.

Mu mbogamizi yagaragaje bahuye nazo ni igenda rya hato na hato ry’abarimu, yasabye ubuvugizi ku babishinzwe. Mu izina ry’ababyeyi, MUNYARUGERERO Théogène yashimiye Kiliziya Gatolika yaribegereje, abana babo batakijya kwiga ikantarange ngo  nk’uko byari bimeze mbere y’imyaka 70 ritarashingwa. Abanyeshuri bagaragaje ko batazapfusha ubusa amahirwe bafite yo kurerwa neza by’umwihariko kurererwa mu Ishuri Gatolika.

Urwunge rw’amashuri rwa Nemba I ni ishuri  rya Kiliziya Gatolika rifite abanyeshuri bari mu byiciro bitatu: mu ishuri ry’incuke ni 83,  mu mashuri abanza ni 841,  mu mashuri y’ubumenyi bw’ibanze bw’imyaka 12 ni 791. Rifite amashami atatu ariyo MPC (imibare-ubugenge-ubutabire), LEG (ubuvanganzo-ubukungu-ubumenyi bw’isi), LFK (ubuvanganzo-igifaransa-ikinyarwanda).

Ibirori byaranzwe n’igitambo cy’Ukaristiya, gusura no gufasha abarwayi barwariye mu bitaro bya Nemba. Ryifatanyije n’indi miryango yiyambaza Mutagatifu Visenti wa Pawulo. Abarimu bamuritse uburyo bugezweho bakoresha mu myigishirize n’ubumenyi rusange mu kwihangira imirimo burimo kwigisha abana gusoma, gutegura indyo yuzuye, gutegura umutobe w’inanasi n’uwa karoti, gukora capati, kuboha ibiseke, gukora imitako, gukoresha ikoranabuhanga, amashanyarazi, gukoresha ibipimo by’ubuzima BMI (Body Mass Index). Hatanzwe ibihembo ku banyeshuri batsinze neza amarushanwa anyuranye. Hatanzwe imyambaro n’ibikoresho by’ishuri ku banyeshuri batishoboye n’ibindi.

UMUTONI Beata


Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

KINYAMATEKA IRABATUMIKIRA


KINYAMATEKA : Ikinyamakuru cya Kiliziya Gatolika mu Rwanda, kivugira rubanda, kandi giharanira impinduka mu mibereho myiza y'abaturage, ubutabera n'amahoro, umuco n'imyidagaduro. Kuva mu w'1933.

Itangazamakuru na Myr Antoine Kambanda
Musenyeri Antoine Kambanda, Arkiyepiskopi wa 3 wa Arkidiyosezi ya Kigali
Itangwa ry'ubwepiskopi i Kibungo
Rulindo mu birori byo kwambika Pallium Musenyeri Antoine Kambanda
Missa kwa Sina, guha umugisha shapeli yitiriwe Gerard
UMUHANGO WO GUHEREKEZA MUSENYERI YOHANI DAMASENI BIMENYIMANA : Umwaka urashize
CEREMONIES D'OUVERTURE DIXIEME SESSION DES DIRECTEURS NATIONAUX DES OPM AFRIQUE
Umwaka w'Abiyeguriyimana 02.02.2019-25.03.2020
Cenaculum mu byishimo by'isabukuru y'ubusaserdoti
Isabukuru y'imyaka 37 Musenyeri Tadeyo ahawe inkoni y'ubushumba
Amasomo n'inyigisho, ku wa gatatu w'icyumweru cya 1 Gisanzwe C
Kwicara ku Ntebe ya Arkiyepiskopi muri Stade Amahoro i Remera
Yubile ya Padiri Herman ku mudugudu w'urubyiruko kuri Muhazi
Missa muri IFAK, UKWIGARAGAZA KWA NYAGASANI 2019
Urugo rw'i Nazareti, urugero rw'ingo zose n'abazituyemo
Inyigisho yatangiwe i Kibeho 28/12/2018