Conférence Episcopale du Rwanda - +250788784308 - @journal_KM - - @Kinyamateka

Abaforomo n'ababyaza barasaba Leta kuvugurura ibyiciro bijyanye n'amashuri bize, bakongererwa umushahara



Mukandanga Antoinette umuforomokazi uhagarariye abaforomo n'ababyaza mu bitaro bikuru kaminuza bya Kigali (CHUK) avuga ko bahura n'imbogamizi ariko tugenda duhangana nazo. Ati:" Kuva mu mwaka w'i 1995 twari  bake kuko icyo gihe twanganaga na 400, ariko ko kugeza ubu twishimira aho tugeze Kuko abaforomo n'ababyaza tungana n'i 13000 kandi duhagaze neza , Nyuma yo kubona ko ubumenyi dufite bugomba kongerwa, twarize turaminuza kandi turacyakomeza ".

Mukandanga akomeza avuga ko abaforomo n'ababyaza 10,500 kugeza ubu aribo bari mirimo, ko uko abaturage bagenda biyongera ari nako abaforomo n'ababyaza bagenda baba bake bikaba imbogamizi ikomeye, ati:" turasaba Leta kuvugurura icyiciro by'abaforomo n'ababyaza hakurikijwe amashuri bize bikanjyana  n'icyiciro cy'amashuri bafite kuko kugeza ubu usanga ntatandukaniro riri hagati y'ufite impamyabushobozi y'ikiciro cya gatatu cya kaminuza n'ufite ikiciro cya Kabiri cya kaminuza, turasaba Leta nk'umubyeyi ko yazareba uko yakongerera umushahara abaforomo n'ababyaza ".

Yungamo avuga ko 2000 bafite impamyabushobozi y'amashuri yisumbuye (A2) muri 13000, abandi bafite ibyiciro by'impamyabushobozi byo hejuru.

Dr. Zuber Muvunyi Umuyobozi mukuru muri Minisiteri y'ubuzima ushinzwe ibikorwa by'ubuvuzi n'ubumenyi rusange, kubijyanye n'abaforomo n'ababyaza bagikora akazi kenshi n'umushahara muke, avuga ko serivise z'ubuvuzi zigenda ziyongera bitewe n'abarwayi, ikindi ko n'abanyarwanda bagenda biyongera bigatuma bagira akazi kenshi, Ati :"uko ibitaro bagenda byiyongera ni nako hongerwa Abaforomo n'Ababyaza. Naho umushahara ujyana n'ubuzima bw'igihugu ,ariko ibitaro ubwabyo bigira amafaranga byinjiza; bifite uburenganzira bwo kugena agahimbazamutsyi ku baforomo n'Ababyaza bitewe nayo Binjiza".

Ngirishuti claude umurwayi urwariye muri CHUK avuga ko mbere Nko mu myaka icumi ishije wajyaga kwa muganga, ukahava utanivuje ariko ko kugeza ubu kwivuza birihuta, umurwayi agataha yivuje kandi yanyuzwe na serivise yahawe Ati :"mbere warazaga kwivuza ugataha utivuje, rimwe na rimwe bakakubwira nabi, kubera kwakira abantu benshi, ubu dufite amaposite de Sante mu tugari twivuza bitworoheye keretse indwara zananiranye".

Mu cyumweru cyabanjirije uyu munsi mpuzamahanga w'abaforomo n'ababyaza wizihirijwe mu bitaro bya kaminuza bya Kigali ku 30 Gicurasi 2019. Bakoze igikorwa Cyo gipimo abakozi bakora CHUK , muri 300 bari bateganyijwe gupimwa, 293 nibo bapimwe, mubasuzumwe; umuntu umwe niwe basanze afite ikibazo cy'ibere bamuyobora aho yivuriza, 27 basanze bafite umuvuduko w'amaraso, 16 bafite kibazo cy 'imirire . Muri iki cyumweru batangiye abaturage batishoboye 500 bo mu Karere ka Nyarugenge bayashyikiriza ikigo cy'igihugu cy'ubwitegenyirize (RSSB).

Kugeza ubu amashuri yigisha ubuforomo n'ububyaza yariyongereye aho hagati 800-1000 barangiza kwiga buri mwaka, abaforomo n'ababyaza batangiye kwiga ari A3, ubu bageze kumpamyabushobozi zihanitse.

Mu mwaka w'i 1974 nibwo hatangiwe kwizihizwa umunsi mpuzamahanga buri mwaka, mu Rwanda ku babyaza batangira kuwizihiza mu 1992, abaforomo baza gutangira kuwizihiza muri 2011.

NKUNDIYE Eric Bertrand


Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

KINYAMATEKA IRABATUMIKIRA


KINYAMATEKA : Ikinyamakuru cya Kiliziya Gatolika mu Rwanda, kivugira rubanda, kandi giharanira impinduka mu mibereho myiza y'abaturage, ubutabera n'amahoro, umuco n'imyidagaduro. Kuva mu w'1933.

Itangazamakuru na Myr Antoine Kambanda
Musenyeri Antoine Kambanda, Arkiyepiskopi wa 3 wa Arkidiyosezi ya Kigali
Itangwa ry'ubwepiskopi i Kibungo
Rulindo mu birori byo kwambika Pallium Musenyeri Antoine Kambanda
Missa kwa Sina, guha umugisha shapeli yitiriwe Gerard
UMUHANGO WO GUHEREKEZA MUSENYERI YOHANI DAMASENI BIMENYIMANA : Umwaka urashize
CEREMONIES D'OUVERTURE DIXIEME SESSION DES DIRECTEURS NATIONAUX DES OPM AFRIQUE
Umwaka w'Abiyeguriyimana 02.02.2019-25.03.2020
Cenaculum mu byishimo by'isabukuru y'ubusaserdoti
Isabukuru y'imyaka 37 Musenyeri Tadeyo ahawe inkoni y'ubushumba
Amasomo n'inyigisho, ku wa gatatu w'icyumweru cya 1 Gisanzwe C
Kwicara ku Ntebe ya Arkiyepiskopi muri Stade Amahoro i Remera
Yubile ya Padiri Herman ku mudugudu w'urubyiruko kuri Muhazi
Missa muri IFAK, UKWIGARAGAZA KWA NYAGASANI 2019
Urugo rw'i Nazareti, urugero rw'ingo zose n'abazituyemo
Inyigisho yatangiwe i Kibeho 28/12/2018