Conférence Episcopale du Rwanda - +250788784308 - @journal_KM - - @Kinyamateka

Abagore b’abanyafurika bari mu buyobozi barishimira urwego bagezeho



05/04/2019

Kuri uyu wa kane Tariki ya 03 Mata 2019 i Kigali hatangijwe inama Nyafurika y’iminsi ibiri yo kungurana ibitekerezo hagamijwe kurebera hamwe uburyo abagore bahabwa ubushobozi bwabageza ku iterambere rirambye, iyi nama yateguwe n’umuryango w’abagore b’ababayobozi (African women in leadership organization-AWLO) ihuriyemwo n’abagore batandukanye bari mu buyobozi, n’inzobere zitandukanye zitegerejweho imyanzuro ifatika izafasha mu kugeza umugore ku iterambere rirambye .

Ambassador Solina Nyirahabimana, Ministri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango

Ambassador Solina Nyirahabimana, Ministri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango ubwo yatangizaga iyi nama y’iminsi ibiri yavuze ko ari ibyo kwishimirwa kuko usanga abagore b’abanyafurika bari mu buyobozi bari ku rwego rushimishije mu nzego za Leta.

Akomeza avuga  ko imbaraga za mbere umwana w’umukobwa agomba kuzihabwa ari mu ishuri bikazamufasha kwiteza imbere . Ati:” kuri ubu turashira imbaraga mu kwigisha ubumenyi ngiro umwana w’umukobwa kuko usanga hari imirimo yarushaho guteza imbere umwana w’umukobwa, tuzashyira imbaraga no kubigisha amasomo ajyanye na tekinike bahatane n’abandi ku isoko ry’umurimo”.

Akomeza aavuga ko umugore afite ubushobozi, afite ingufu ko nka minisiteri bari gushiramo imbaraga muguha ubumenyi abana b’abakobwa Kuko ubumenyi ntaho butabageza mu kwiteza imbere. Kandi ko umugore agenda atezwa imbere haba mu nzego za Leta n’izabikorera aho usanzga imibare igenda izamuka y’abagore bari mu nzego zifata ibyemezo kandi ko kuba abagore bafite uburenganzira ku byangombwa by’ubutaka bitumye babasha kwiteza imbere.

Umuyobozi WA African women in leadership organization (AWLO), Dr Violet Arene, ni avuga ko abagore bashoboye , ari abanyembaraga kandi ko icyo Umugore yiyemeje agikora. Ati:”Ikibazo ni uko batazi imbaraga bifitemo,tuzineza ko abagore b’abayobozi akenshi bayobora neza”.

Dr Violet Arene akomeza avuga ko abagore bakwiye kwitinyuka bagaharanira uburenganzira bwabo bimakaza ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye mu iterambere ryabo muri rusange n’iterambere ry’umuryango Nyafurika maze umugore n’umwana w’umukobwa bagatezwa imbere ariko nabo babigizemo uruhare kuko bafite imbaraga .

 

Dr. Elisha Attai  washinze  uyu muyrango African Women in Leadership (AWLO)

Dr. Elisha Attai  washinze  uyu muyrango African Women in Leadership (AWLO) avuga ko umugore afite imwaraga ati:” igihe kirageze ngo umugore agaragaze imbaraga ze n’ibitekerezo mu kubaka Afurika, ndanashimira imiryango yose igerageza gufasha abana b’abakobwa baharanira kubateza imbere”.

 NKUNDIYE Eric Bertrand


Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

KINYAMATEKA IRABATUMIKIRA

Ubutumire : Mpuzamiryangoremezo Mt Jeraridi

Cenetra Hotel

Missa kwa Sina, guha umugisha shapeli yitiriwe Gerard
UMUHANGO WO GUHEREKEZA MUSENYERI YOHANI DAMASENI BIMENYIMANA : Umwaka urashize
CEREMONIES D'OUVERTURE DIXIEME SESSION DES DIRECTEURS NATIONAUX DES OPM AFRIQUE
Umwaka w'Abiyeguriyimana 02.02.2019-25.03.2020
Cenaculum mu byishimo by'isabukuru y'ubusaserdoti
Isabukuru y'imyaka 37 Musenyeri Tadeyo ahawe inkoni y'ubushumba
Amasomo n'inyigisho, ku wa gatatu w'icyumweru cya 1 Gisanzwe C
Kwicara ku Ntebe ya Arkiyepiskopi muri Stade Amahoro i Remera
Yubile ya Padiri Herman ku mudugudu w'urubyiruko kuri Muhazi
Missa muri IFAK, UKWIGARAGAZA KWA NYAGASANI 2019
Urugo rw'i Nazareti, urugero rw'ingo zose n'abazituyemo
Inyigisho yatangiwe i Kibeho 28/12/2018