Conférence Episcopale du Rwanda - +250788784308 - @journal_KM - - @Kinyamateka

Abahanzi b'abanyafurika nidukorera hamwe tuzarandura indwara y'igituntu-Bebe cool



Abahanzi bashyize hamwe indwara y'igituntu yarandurwa

Umuhanzi uri mu bakomeye muri Uganda, Bebe Cool yitabiriye inama Nyafurika yiga ku ndwara y’igituntu Africa Health Agenda international Conference iri kubera i Kigali guhera kuri uyu wa kabiri tariki 05-07.

Umuhanzi Moses Ssali uzwi nka (Bebe Cool ) ari mu batumiwe muri iyi nama yatanze ikiganiro ku ruhare rw'abahanzi b'anyafurika mu kurwanya indwara y'igituntu.                                     

Avuga mu mwanya w’abahanzi n’ibindi byamamare bifite intego yo kurandura uburwayi bw’igituntu ashishikariza guhagurukira hamwe nk'abahanzi bakarandura iyi ndwara babicishije mu butumwa n'ibikorwa bishishikariza abaturage kumenya no kwirinda.

Bebe cool akomeza agora ati:"gahunda zo kugeza ubuvuzi kuri bose zarushaho kunozwa, kimwe mu bituma indwara y’igituntu igihitana benshi harimo kuba imiti yacyo ifatwa mu gihe kire kire bikagora benshi, Ndibaza ko Global Fund yakora ubushakashatsi kuburyo imiti y’igituntu yajya ifatwa byibura mu minsi 30 aho kuba amezi atandatu".

Bebe Cool yasabye abahanzi ba Afurika gukorera hamwe bakagaragaza uruhare rwabo mu kurandura burundu indwara y'igituntu burundu kuko byagaragaye ko iyi ndwara ikigaragara henshi muri Afurika.

Mu mwaka ushize Bebe cool yitabiriye inama nk’iyi ku rwego rw’Umuryango w’Abibumbye i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. uyu muhanzi kandi yanitabiriye inama yari ihuje urubyiruko rusaga  400 ruturutse mu bihugu 25 by'Afurika no kuyindi migabane mu muhango wo gufungura kumugaragaro the Youth for Universal Health Coverage Conference .

Indwara y’igituntu ni imwe mu zandura mu buryo bwihuse kandi zica

OMS yatangaje ko mu 2017 abantu basaga miliyoni 10 bari barwaye igituntu harimo abagabo miliyoni 5,8; abagore miliyoni 3,2 n’abana miliyoni imwe. Gusa 64% nibo cyagaragayeho bivuze ko 36% kitababagaragayeho. Icyo gihe miliyoni 1,3 cyarabishe.

Buri minsi nibura igituntu cyica abantu 4384 nyamara mu bakirwaye, 78% ntibivuza.

Umujyanama w’uyu muhanzi mu Rwanda no mu Karere ka Afurika yo hagati Bwana Dr Kintu Muhammad  yavuze ko Bebe Cool nyuma yaho agiriwe  Ambasaderi w’umuryango w’abibumbye ishami rishinzwe guhangana n’indwara y’igituntu mu mwaka wa 2018, ati:" kuri iyi nshuro yatumiwe mu nama y’Afurika yiga ku bijyanye n’indwara y’igituntu, mu gutanga umusanzu we nk'umuhanzi uhagarariye abandi".

Bebe Cool ari imbere mu bahanzi b’abanyafurika bakora injyana ya Reggae na Ragga bo muri Uganda. Yatangiye umuziki mu 1997 atangiriye mu Mujyi wa Nairobi muri Kenya.

Mu gihe amaze mu kibuga cy’umuziki amaze gukora indirimbo ‘Wasibukawa’, Tombawala’, ‘Kabulengane’ n’izindi.

Nkundiye Eric Bertrand


Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

KINYAMATEKA IRABATUMIKIRA

Ubutumire : Mpuzamiryangoremezo Mt Jeraridi

Cenetra Hotel

UMUHANGO WO GUHEREKEZA MUSENYERI YOHANI DAMASENI BIMENYIMANA : Umwaka urashize
CEREMONIES D'OUVERTURE DIXIEME SESSION DES DIRECTEURS NATIONAUX DES OPM AFRIQUE
Umwaka w'Abiyeguriyimana 02.02.2019-25.03.2020
Cenaculum mu byishimo by'isabukuru y'ubusaserdoti
Isabukuru y'imyaka 37 Musenyeri Tadeyo ahawe inkoni y'ubushumba
Amasomo n'inyigisho, ku wa gatatu w'icyumweru cya 1 Gisanzwe C
Kwicara ku Ntebe ya Arkiyepiskopi muri Stade Amahoro i Remera
Yubile ya Padiri Herman ku mudugudu w'urubyiruko kuri Muhazi
Missa muri IFAK, UKWIGARAGAZA KWA NYAGASANI 2019
Urugo rw'i Nazareti, urugero rw'ingo zose n'abazituyemo
Inyigisho yatangiwe i Kibeho 28/12/2018