Conférence Episcopale du Rwanda - +250788784308 - @journal_KM - - @Kinyamateka

Abakora ubuhinzi n'ubworozi biyemeje guhangana n'ibibazo bikibugaragaramo



Ibiganiro byabaye tariki 29 Werurwe 2019 byateguwe na PSF ku bufatanye n’umushinga wita ku buhinzi mu Rwanda (PSDAG), mu rwego rwo kureba ahagikeneye kongerwa ingufu kugira ngo abari mu buhinzi n’ubworozi bubateze imbere.

Umuyobozi mukuru ushinzwe igenamigambi muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM), Donat Munyurangabo, yavuze ko kuba abikorera mu buhinzi n'ubworozi  babikora nk'umwuga bituma  bivanaho ibyavugwaga ko umuhinzi ari umukene. Yagize ati:"Mbere umuhinzi yahingaga ibyo kurya gusa ariko ubu asigaye ahingira n'amasoko. Gufatanya n'abikorera n'inzego zibanze zitandukanye bituma umuhinzi agenda atera imbere".

Munyurangabo akomeza avuga ko icyo bifuza ku bahinzi ari ukurebera hamwe n'abakoresha ibyavuye mu buhinzi no kurebera hamwe icyo abagura banenga kigakosorwa. Yagize ati:"Guhora duhuza inzego za Leta n'abikorera mu gushakira hamwe umuti w'ibibazo, ibyakemuwe n'ibyingenzi byakorwa kugira ngo hazamurwe ubuhinzi".

Ku kibazo cy'amasashe akiri make ku isoko, Munyurangabo avug ko mu Rwanda kugeza ubu hari inganda 12 zikora amasashe yemewe gukoreshwa (emballages) kandi ko bafite intego y’uko mu gihe kiri imbere hazatangira uruganda rugezweho ruzakora nyinshi mu gihe gito bikagabanya ibura ryayo just isoko kandi zitandukanye. Ariko mu gihe urwo ruganda runini rutaratangira hari gushakwa ibisubizo kuko hakiri emballages z’ubwoko bumwe na bumwe tugitumiza hanze.

Ukuriye ihuriro ry’abahinzi n’aborozi muri PSF, Nsengiyumva François, avuga ko ahanini icyo iyo nama yari igamije ari ukureba uko ibibazo biri mu buhinzi byakemuka hagasuzumwa niba imbaraga zishyirwa mu buhinzi n’ubworozi bitanga umusaruro.

Nsengiyumva akomeza avuga ko ibyo bifuza kugeraho babigeraho, ariko hakiri imbogamizi . Ati:"Muri Iyi nama niho turebera icyakorwa,ibikwiye gukosorwa, mu bibazo bigaragara kugeza ubu mu buhinzi n'uko hacyiri ibibazo by’imbuto nziza, umusaruro upfa ubusa, inganda zitabona ibikoresho zikenera n’ibindi bigatuma ubuhinzi budatera imbere nk'uko twifuza".

Gafaranga Joseph wari uhagarariye IMBARAGA yavuze ko hakenewe ibiganiro bihoraho hagati y'abahinzi b'ibirayi n'umuceri buri wese amenye icyo akeneye ku wundi, ati:"ibi biganiro byaba byiza bibayeho buri gihe bigahuza inzego zitandukanye,ibibazo byizweho mu nama ishize bigaherwaho harebwa niba byarakemutse mbere yo kurebera hamwe ibindi bishya". Gafaranga akomeza avuga ko kwigisha abahinzi kubara igishoro, bizamufasha kumenya icyo yashoye mu butaka bikamufasha kumenya igiciro cy'ibyeze.

Katabarwa Augustin ukuriye urugaga rw'amakoperative mu Rwanda yavuze ko ibirayi, umuceri, Amata, n'ubuvumvu bwageragejwe kubonerwa umuti ubu bikaba biri gukemuka. Akomeza agira ati:" Kugeza ubu 70% bakora ubuhinzi ariko usanga hakiri kibazo cy'ubwitabire bucye bw'urubyiruko mu buhinzi, ariko turashimira Minagri ko kuri ubu yatangiye kwegereza urubyiruko abahinzi ".

Nkundiye Eric Bertrand


Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

KINYAMATEKA IRABATUMIKIRA

Ubutumire : Mpuzamiryangoremezo Mt Jeraridi

Cenetra Hotel

Missa kwa Sina, guha umugisha shapeli yitiriwe Gerard
UMUHANGO WO GUHEREKEZA MUSENYERI YOHANI DAMASENI BIMENYIMANA : Umwaka urashize
CEREMONIES D'OUVERTURE DIXIEME SESSION DES DIRECTEURS NATIONAUX DES OPM AFRIQUE
Umwaka w'Abiyeguriyimana 02.02.2019-25.03.2020
Cenaculum mu byishimo by'isabukuru y'ubusaserdoti
Isabukuru y'imyaka 37 Musenyeri Tadeyo ahawe inkoni y'ubushumba
Amasomo n'inyigisho, ku wa gatatu w'icyumweru cya 1 Gisanzwe C
Kwicara ku Ntebe ya Arkiyepiskopi muri Stade Amahoro i Remera
Yubile ya Padiri Herman ku mudugudu w'urubyiruko kuri Muhazi
Missa muri IFAK, UKWIGARAGAZA KWA NYAGASANI 2019
Urugo rw'i Nazareti, urugero rw'ingo zose n'abazituyemo
Inyigisho yatangiwe i Kibeho 28/12/2018