Conférence Episcopale du Rwanda - +250788784308 - @journal_KM - - @Kinyamateka

Abakristu b’i Ntarama babonye Kiliziya nshya nyuma y’imyaka 25 basengera mu nsi y’ibiti



Amakuru ya Kiliziya 10/06/2019

Mu muhango wo guha umugisha Kiliziya nshya ya Santarali ya Ntarama ho muri Paruwasi ya Nyamata wabaye kuwa gatandatu tariki 8 Kamena 2019, abakristu baho bagaragaje ibyishimo batewe no kuba bongeye kubona ingoro nziza bagiye kujya basengeramo badafite impungenge baterwa n’igindagurika ry’ikirere haba ku izuba cyangwa  mu mvura igihe basenga.

Iyi Kiliziya nshya ya Ntarama yuzuye nyuma y’imyaka 25 ishize abakristu ba Santarali ya Ntarama bamaze basengera mu nsi y’ibiti. Nkuko byagarutsweho mu muhango wabanjirije uwo guha umugisha iyi nyubako  nshya;  iyahoze ari Kiliziya ya Santarali ya Ntarama yiciwemo abatutsi bagera ku 5000 bari bayihungiyemo mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994. Musenyeri Antoine Kambanda, Arkiyepiskopi wa Kigali  yatangaje iteka rivuga ko iyari Kiliziya ya Ntarama itazongera gukorerwamo imihango mitagatifu ukundi, ko ihindutse urwibutso rwa Jenoside bityo ikaba yeguriwe ubuyobozi bwa Leta. Bikaba byabimburiwe no kunamira abazize Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 baruhukiye mu rwibutso rwa Ntarama, gushyira indabo ku mva n’umuhango wo gufunga iyahoze ari Kiliziya igahinduka urwibutso maze ikegurirwa ubuyobozi bwa Leta.

Nkuko byagarutswemo mu ijambo Padiri mukuru wa Paruwasi ya Nyamata Padiri Emmanuel Nsengiyumva yagejeje ku bitabiriye uyu muhango, yavuze ko mu gihe abakristu basengeraga mu nsi y’ibiti ukwemera kwabo kwari gufite ibigeragezo byinshi, none iyi Kiliziya nshya ikaba igiye gushigikira uko kwemera kutigeze guhungabana.  Yavuze ko iyi Kiliziya nshya ifitanye isano n’iyahinduwe urwibutso kuko itashywe mu gihe mu Rwanda tukiri mu minsi 100 yo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda, ndetse ikaba inatashywe mu minsi 50 abakristu baba bizihiza igihe cya Pasika igaragaza izuka rya Kristu nyuma yo gutsinda urupfu. Imbaraga abakristu b’i Ntarama bagaragaje bakiyubakira Kiliziya ngo ni ikimenyetso cy’urukundo, ubumwe, ubwiyunge n’ubufatanye by’abatuye aha hantu habereye Jenoside ngo bikagaragaza imbaraga nshya z’ukwemera bafite.

  Bwana Eustache Byusa umukristu uhagarariye abandi muri iyi santarali yavuze ko nyuma y’igihe kinini bamaze batagira aho gusengera, iyi Kiliziya ari ikimenyetso kigiye gufasha abakristu gukomera mu bukristu.

Agaruka ku itangira ry’umushinga wo kubaka iyi Kiliziya, Musenyeri Tadeyo Ntihinyurwa arkiyepiskopi wa Kigali uri mu kiruhuko cy’iza bukuru yavuze ko abantu bibwiraga ko nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi i Ntarama abakristu nta mbaraga basigaranye, ngo yatunguwe no kubona bataratinye urutare rwari ahubatswe Kiliziya, bakarubaza; abakuru nabo bakegera abato bakabagira inama none hakaba huzuye ingoro ibereye Imana.

 Mu ijambo ry’umushyitsi mukuru wari uhagarariye inzego za leta Guverineri Mufuluke Ephrem,umuyoozi w’intara y’iburasirazuba yavuze ko yishimiye igikorwa Kiliziya yakoze cyo kwegurira Leta iyahoze ari Kiliziya ya Ntarama igahinduka urwibutso ku buryo buhoraho ndetse anishimiye igikorwa cyiza ikora cyo gufasha abayoboke bayo mu kubaka insengero nziza zujuje ibyangobya kandi zijyanye n’igihe. Mu ijambo rye, yasabye abari bitabiriye uyu muhango kurushaho guharanira kugira imitima itunganye kuko ariyo ngoro nziza Imana ishaka kugira ngo hatazongera kubaho amateka mabi nk’ayabaye muri Jenoside.

Mu gufasha abakristu b’i Ntarama kurushaho kugarukira Imana, Musenyeri  Antoine Kambanda Arkiyepiskopi wa Kigali yavuze ko uyu mwaka ari uwo kugarukira Imana ku bakristu n’abahoze ari abakristu bo muri Paruwasi ya Nyamata, ko abakuriyeho ibirarane by’amaturo  byo mu myaka yatambutse kugira ngo bagarukire Imana ari bashya nta kibaziga maze banezererwe no kuyisengera mu ngoro yayo ntagatifu biyujurije.

 Kiliziya nshya ya Ntarama yatangiye kubakwa mu kwezi muri Kamena 2015, yuzuye itwaye amafaranga agera kuri miliyoni 149 harimo agera kuri miliyoni 97 yatanzwe n’abakristu, miliyoni 32 yavuye mu nkunga na 20 y’umwenda wafashwe mu nguzanyo.

MANIRAGABA Emmanuel


Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

KINYAMATEKA IRABATUMIKIRA

Ubutumire : Mpuzamiryangoremezo Mt Jeraridi

Cenetra Hotel

Itangazamakuru na Myr Antoine Kambanda
Musenyeri Antoine Kambanda, Arkiyepiskopi wa 3 wa Arkidiyosezi ya Kigali
Itangwa ry'ubwepiskopi i Kibungo
Rulindo mu birori byo kwambika Pallium Musenyeri Antoine Kambanda
Missa kwa Sina, guha umugisha shapeli yitiriwe Gerard
UMUHANGO WO GUHEREKEZA MUSENYERI YOHANI DAMASENI BIMENYIMANA : Umwaka urashize
CEREMONIES D'OUVERTURE DIXIEME SESSION DES DIRECTEURS NATIONAUX DES OPM AFRIQUE
Umwaka w'Abiyeguriyimana 02.02.2019-25.03.2020
Cenaculum mu byishimo by'isabukuru y'ubusaserdoti
Isabukuru y'imyaka 37 Musenyeri Tadeyo ahawe inkoni y'ubushumba
Amasomo n'inyigisho, ku wa gatatu w'icyumweru cya 1 Gisanzwe C
Kwicara ku Ntebe ya Arkiyepiskopi muri Stade Amahoro i Remera
Yubile ya Padiri Herman ku mudugudu w'urubyiruko kuri Muhazi
Missa muri IFAK, UKWIGARAGAZA KWA NYAGASANI 2019
Urugo rw'i Nazareti, urugero rw'ingo zose n'abazituyemo
Inyigisho yatangiwe i Kibeho 28/12/2018