Conférence Episcopale du Rwanda - +250788784308 - @journal_KM - - @Kinyamateka

Abakristu bo kuri Nyirangarama bakiranye ibyishimo Shapeli bubakiwe n’umushoramari Sina Gerard



Amakuru ya Kiliziya 08/06/2019

Umuhango wo guha umugisha no kwegurira Imana shapeli yitiriwe Mutagatifu Gerard wabereye ku musozi wa Tare, akagari ka Nyirangarama ho mu karerev ka Rulindo mu majyaruguru y’igihugu ku itariki 7 Kamena 2019. Ni Santarali ya Tare, Paruwasi ya Rulindo ho muri Arkidiyosezi ya Kigali

Uyu muhango witabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo abayobozi muri Leta , abaturage n’inzego zishinzwe umutekano mu ntara y’amajyaruguru wayobowe na Musenyeri Antoine Kambanda, Arikiyepiskopi wa Kigali, hamwe na Musenyeri Vincent Harolimana, umwepiskopi wa Ruhengeri ndetse n’abapadiri batandukanye baturutse muri iyi Arkidiyosezi ku butumire bw’abapadiri ba Paruwasi ya Rulindo ari naho iyi Shapeli iherereye.

 Iyi shapeli yatashwe ku mugararo yubatswe n’umuterankunga akaba n’umukristu gatolika Sina Gerard nyiri Enterprise Urwibutso biteganyijwe ko izajya ifasha abakristu bo mu mpuzamiryango yitiriwe Mutagatifu Gerard gusenga neza. Nkuko byagarutsweho na nyiri iki gikorwa, ngo abakristu batuye ku musozi wa Tare bagorwaga no gukora urugendo bajya gusenga, ikindi kandi ngo abenshi mubatuye kuri uyu musozi ni abakozi bakora mu bikorwa by’inganda ze. Avuga ko kugira abakozi, akabafasha no kurushaho kwegera Imana mu isengesho bituma batera imbere haba ku mubiri no kuri Roho.

Nkuko yabigarutseho, Sina Gerard yavuze ko gufata icyemezo cyo kubaka ingoro y’Imana atari uwabimushishikarije ahubwo ari umutima ukunda Imana asanganwe ngo kuko yabitojwe cyera akiri muto ubwo ababyeyi be bamwibarukaga bakamuhesha isakaramentu rya Batisimu mu gihe gikwiye bityo agakura akunda Imana kuburyo mubyo akora byose ayibanza imbere.

Uretse kuba izafasha abakristu batuye kuri uyu musozi, iyi shapeli  ngo izanafasha abanyeshuri basaga 1600 biga mu ishuri rya College Fondation Sina Gerard bibumbiye mu muryangoremero waragijwe Mutagatifu Papa Yohani Pawulo wa kabiri wasuye u Rwanda akaba  n’inshuti y’urubyiruko. Sina Gerard yifuza  ko abiga muri iri shuri bagira ubwenge n’ubumenyi byubakiye ku ndangagaciro za Kinyarwanda n’iza Gikristu bityo mubaryigamo hakazabonekamo abayobozi beza babereye igihugu n’abihayimana bitangira Kiliziya.

Mu nyigisho Musenyeri Antoine Kambanda Arkiyepiskopi wa Kigali  yagejeje ku bitabiriye uyu muhango, yagarutse ku ngingo igira iti “Umutima w’umuntu uhorana inyota, iyi nyota ya muntu ntabwo imarwa no kubona ibintu ahubwo imarwa no kubona Imana”. Ashingiye ku vangili ivuga inkuru y’umusoresha Zakewusi wagize inyota yo kubona Yezu, avuga ko Yezu asoma imitima y’abantu akamenya n’ibyo bakeneye ndetse akanabagirira impuhwe iyo bemeye kumusanga nkuko Zakewusi yemeye kurira umuvumu kugira ngo amubone. Yavuze ko uwahuye na Yezu yemera gusaba imbabazi ndetse akanegera abo yahemukiye akabasubiza ibyabo kuko umutima wuzuyemo Imana uba ubimubwiriza.

Yasoje inyigisho agira ati “Kuri uyu musozi nihahore hazamuka amasengesho n’ibisingizo by’Imana; kandi Imana izahore isingirizwa muri iyi ngoro n’abantu baharonkere umugisha.”

Emmanuel MANIRAGABA


Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

KINYAMATEKA IRABATUMIKIRA


KINYAMATEKA : Ikinyamakuru cya Kiliziya Gatolika mu Rwanda, kivugira rubanda, kandi giharanira impinduka mu mibereho myiza y'abaturage, ubutabera n'amahoro, umuco n'imyidagaduro. Kuva mu w'1933.

Itangazamakuru na Myr Antoine Kambanda
Musenyeri Antoine Kambanda, Arkiyepiskopi wa 3 wa Arkidiyosezi ya Kigali
Itangwa ry'ubwepiskopi i Kibungo
Rulindo mu birori byo kwambika Pallium Musenyeri Antoine Kambanda
Missa kwa Sina, guha umugisha shapeli yitiriwe Gerard
UMUHANGO WO GUHEREKEZA MUSENYERI YOHANI DAMASENI BIMENYIMANA : Umwaka urashize
CEREMONIES D'OUVERTURE DIXIEME SESSION DES DIRECTEURS NATIONAUX DES OPM AFRIQUE
Umwaka w'Abiyeguriyimana 02.02.2019-25.03.2020
Cenaculum mu byishimo by'isabukuru y'ubusaserdoti
Isabukuru y'imyaka 37 Musenyeri Tadeyo ahawe inkoni y'ubushumba
Amasomo n'inyigisho, ku wa gatatu w'icyumweru cya 1 Gisanzwe C
Kwicara ku Ntebe ya Arkiyepiskopi muri Stade Amahoro i Remera
Yubile ya Padiri Herman ku mudugudu w'urubyiruko kuri Muhazi
Missa muri IFAK, UKWIGARAGAZA KWA NYAGASANI 2019
Urugo rw'i Nazareti, urugero rw'ingo zose n'abazituyemo
Inyigisho yatangiwe i Kibeho 28/12/2018