Conférence Episcopale du Rwanda - +250788784308 - @journal_KM - - @Kinyamateka

Abanyarwanda Gakwaya Claude na Mugabo Claude begukanye irushanwa Huye Rally 2019



Mu irushanwaanwa rya Memorial Gakwaya ryabereye mu karere ka Huye na Gisagara ku matariki 29 na 30  Kamena 2019 ryagaragarije abanyarwanda ko hari intambwe bamaze gutera mu gusiganwa hakoreshejwe imodoka.

Muri iri rushanwa rizwi ku izina rya Huye Rally ryabaye ku nshuro ya 34, ikipe y’abanyarwanda igizwe na Gakwaya Claude na Mugabo Claude bakoresheje imodoka yo mu bwoko bwa  Subaru Impreza bahigitse abo barushanwaga begukana iri rushanwa bakoresheje amasaha  2, iminota 51 n’amasegonda 58  ku ntera ingana na km 222.3.

Iri rushanwa ryo gusiganwa  kw’imodoka  kuri iyi nshuro ryitabiriwe n’imodoka  11 zirimo abapilote bakomoka mu gihugu cy’u Rwanda n’ u Burundi; wanabaye undi mwanya wo kwirebera abahanga mu gutwara imodoka ku baturage batuye uturere twa Huye na Gisagara aho bari baje ku mihanda y’iwabo hafi y’aho imodoka zinyura kugira ngo bihere ijisho. Tumwe mu duce twasusurukijwe n’iri siganwa ni Save, Rwanza na Shyanda aho abiganjemo urubyiruko n’abana bato bari babukereye.

Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru ku musozo w’iri siganwa, Gakwaya Claude wari umaze kwegukana umwanya wa mbere yavuze ko bitari byoroshye kwegukana iri rushanwa, gusa ngo kubera ubuhanga amaze kugira mu gutwara imodoka byamubereye irindi banga yakoresheje kugira ngo ahige abandi. Yagize ati   “Ni isiganwa ryari rikomeye n’ubwo hatabonetsemo imodoka zikomeye  cyane ariko muri rusange  ukuntu imihanda yari iteye  n’ibirometero  byari birimo, isiganwa ryari rikomeye. Gusoza byasabaga ubuhanga bwinshi.”

 Isiganwa ry’utumodoka duto tuzwi nka Karting naryo riri mubyashimishije abatuye umugi wa Huye, aho umupilote aba ameze nk’uwicaye ku mufariso muto ushashe hasi kandi atwaye ikinyabiziga.

Uretse itsinda rya Gakwaya Claude na Mugabo Claude begukanye umwanya wa mbere, umwanya wa kabiri watwawe n’ umurundi  Din Imtiaz wari kumwe na  Bigirimana Christophe; umwanya wa gatatu utwarwa na Zafar na Derventien Stephane; umwanya wa kane watwawe na Gakwisi Théo na  Uwera Shelda naho aba gatanu baba  Awandin Ilias na Awandin Zia.

Umukino wo gusiganwa ku imodoka nturakomera nk’indi mikino imenyerewe mu Rwanda, ariko iyo witegereje intambwe abanyarwanda bake baryitabira  bamaze kugeraho bigaragaza ko mu minsi iri imbere naryo rizaba riteye imbere.

                                                                                                  MANIRAGABA Emmanuel


Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

KINYAMATEKA IRABATUMIKIRA

Ubutumire : Mpuzamiryangoremezo Mt Jeraridi

Cenetra Hotel

Itangazamakuru na Myr Antoine Kambanda
Musenyeri Antoine Kambanda, Arkiyepiskopi wa 3 wa Arkidiyosezi ya Kigali
Itangwa ry'ubwepiskopi i Kibungo
Rulindo mu birori byo kwambika Pallium Musenyeri Antoine Kambanda
Missa kwa Sina, guha umugisha shapeli yitiriwe Gerard
UMUHANGO WO GUHEREKEZA MUSENYERI YOHANI DAMASENI BIMENYIMANA : Umwaka urashize
CEREMONIES D'OUVERTURE DIXIEME SESSION DES DIRECTEURS NATIONAUX DES OPM AFRIQUE
Umwaka w'Abiyeguriyimana 02.02.2019-25.03.2020
Cenaculum mu byishimo by'isabukuru y'ubusaserdoti
Isabukuru y'imyaka 37 Musenyeri Tadeyo ahawe inkoni y'ubushumba
Amasomo n'inyigisho, ku wa gatatu w'icyumweru cya 1 Gisanzwe C
Kwicara ku Ntebe ya Arkiyepiskopi muri Stade Amahoro i Remera
Yubile ya Padiri Herman ku mudugudu w'urubyiruko kuri Muhazi
Missa muri IFAK, UKWIGARAGAZA KWA NYAGASANI 2019
Urugo rw'i Nazareti, urugero rw'ingo zose n'abazituyemo
Inyigisho yatangiwe i Kibeho 28/12/2018