Conférence Episcopale du Rwanda - +250788784308 - @journal_KM - - @Kinyamateka

Abanyeshuri bifuje kumenya ibanga Sina Gerard yakoresheje kugira ngo atere imbere



Uburezi n'Umuco 03/07/2019

Mu buhamya butandukanye, Kinyamateka yaganiriye n'abagize urugo rwo kwa Sina Gerard kuri Nyirangarama. Ni ubuhamya umunyamakuru yakiriye bukomotse ku banyeshuri (Abimana Jeanne Gentille Alice, Ingabire Veronise n'Uwase Diane), ku murezi (Ndagijimana Felicien) ndetse no kuri nyir'ishuri Bwana Sina Gerard.

Abimana Jeanne Gentille Alice umunyeshuri wiga mu ishami ryo  gutunganya ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi mu mwaka wa 6  

Abimana Jeanne Gentille Alice wavukiye mu karere ka Rusizi, umurenge wa Muganza, wiga mu mwaka wa gatandatu w’amashuri yisumbuye mu ishami rwo  gutunganya ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi  (Food Processing) muri College Foundatiom Sina Gerard, avuga ko yarebye uko u Rwanda ruri gutera imbere vuba vuba, uko bukeye n’uko bwije, maze ahitamo kwiga iri shami kuko yabonaga ko rikenewe cyane ku isoko. Yagize ati: ”Maze gutangira kwiga nasanze ari byiza cyane, biryoshye cyane maze mperako mbikunda. Iyo wiga ibintu nk’ibi ngibi ubumenyi wasigaranye mu mutwe bugufasha mu gukora akazi kuko ushobora kugera ahantu ukabereka ibyo wize mu bikorwa n’amagambo utarinze werekana impamyabumenyi yawe. Byaranshimishije nsanga ibyo twiga ari ingirakamaro cyane kurusha uko nabitekerezaga, niyo mahirwe ya mbere nagize mu buzima”.

Abimana akomeza avuga ko yiga neza iri shami ryo gutunganya ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi kandi ko aba abyumva neza abitsinda. Yagize ati : ” Aho nagiye kwimenyereza (STAGE) bambazaga niba ndi umukozi cyangwa ndi uwimenyereza kubera  ubumenyi  bambonanaga". Abimana Jeanne Gentille Alice ahamya kandi yizera ko nasohoka mu ishuri arangije kwiga azihangira imirimo akaba rwiyemezamurimo akoresheje ubumenyi yahawe. Akomeza avuga ko azahangana n'ikibazo cy'’ubushomeri cyane ko nk’abanyeshuri bigana batangiye kwizigamira aho ubu bafite ikimina mu ishuri batangamo amafaranga igihumbi buri kwezi guhera biga mu mwaka wa 5. Ubu buri muntu ageze ku bihumbi biri hagati ya 15000- 20000”. Abimana yasoje abwira Kinyamateka ko naramuka abonye umwanya wo kuganira na Sina Gerard azamubaza ibanga akoresha mu gukurikirana (managing) neza abakozi kuko usanga abakozi be bamarana igihe kandi bakorana neza, abahembera igihe kandi n’ibyo akora byose biragenda. Abajijwe icyo yigiye kuri Sina Gerard, yaravuze ati : "Sina Gerard nk’umuhinzi-mworozi namwigiyeho ukwigirira icyizere." Akomeza avuga ko Sina Gerard ari umuntu ufite icyizere muri we, ikindi kandi ni umuntu ushaka kumenya ikintu icyo aricyo cyose, uhora atera imbere kubera ukuntu agenda ashakisha ntabwo aryama ahora ashaka gutera imbere. Abimana ati : "Icyo nambwigiyeho ni uko ntagomba kuryama ngo nsinzire ndeke umutwe utuze kandi isi iri gutera imbere nanjye ngomba gutera imbere”.

 

Ingabire Veronise umunyeshuri wiga ishami ry’ubworozi muri College Foundatiom Sina Gerard

Ingabire Veronise wavukiye mu karere ka Gasabo, umurenge wa Remera, wiga muri College Foundatiom Sina Gerard ishami rw’ubworozi avuga ko icyambere ari ugutinyuka kandi ko umuntu wese ashoboye. Yagize ati : ”Mbere nanywaga amata ariko nkifuza kumenya aho aturuka, nza kubaza amakuru y’ibijyane n’ayo masomo ntangira kubyiga, ndabikunda kuko nabonaga ari ibintu bigomba kungeza kure cyane. Akenshi urubyiruko ry’ubu rwikundira ibintu byoroshye cyane,  jye ntabwo aribyo nshaka umuntu agera kucyo ashaka kubera ko yakoze cyane, byanze byakunda naravuze ngo ibi nimbijyamo bizambashisha mbashe kugera aho nshaka kugera, kandi mu ishuri ryacu abakobwa nitwe dutsinda cyane, kuko turi 18 abahungu 5 icumi ba mbere ni abakobwa”.

Ingabire akomeza avuga iyo wize ugatsinda bigufasha kugera ku ntego yawe. Ati :” Mu rwego rwo guhangana n’ubushomeri igihe tuzaba turangije kwiga, twakoze ikimeze nka Koperative, dukora ubworozi bw’inkoko nk’ishuri tukabikorera mu kigo ariko bikitirirwa ishuri ryacu. Kandi turanizigamira ku mafaranga  ababyeyi baba baduhaye (Argent de poche) tukagira ayo turya nayo twizigamira. Icya mbere ni uko twumva ko dushoboye, ibi bikazadufasha kwiyigira umushinga igihe tuzaba turangije muri aya mafaranga twizigamiye”.

Yungamo agira Ati:”Ndamutse mbonye umwanya wo kuvugana n’uwashinze iki kigo cya College Foundatiom Sina Gerard namugisha inama ku ibanga yakoresheje kugira ngo ibyo afite byose uko yabigezeho. nkongera nkamubaza ibi byose kugira ngo ubigereho, hari aho wari uri, hari naho washakaga, ubundi aho wari uri naho washaka kugera  warahageze koko? Cyangwa urashaka gukomeza kugira ngo ugere n’ahandi harenzeho?. Namugisha inama nkamubaza nti nkatwe nk’urubyiruko, ibyo aribyo byose yaciye muri iki cyiciro cy’urubyiruko n’ibyo tunyuramo yabiciyemo, nkamubaza nti! ese iyo nzira yagiye acamo byagenze gute ? imbogamizi yagiye ahura nazo ni izihe? ikindi namubaza ibanga akoresha mu kurambana abakozi muri kampani ye hari andi makampani abakozi bahora bagenda. Ibi byamfasha kuba rwiyemezamurimo mwiza”.

Uwase Diane umunyeshuri mu mwaka wa gatandatu

Uwase Diane utuye mu karere ka Gasabo, umurenge wa Remera, akagali ka Nyabisindu, wiga mu mwaka wa gatandatu mu ishami ry’ubuhinzi muri  College Foundatiom Sina Gerard avuga ko aho yakuye igitekerezo cyo kwiga ko yicaye agatekereza ibyo umuntu akenera, kandi niba umuntu akenera kurya tugomba no guhinga. Ati:”igihe icyo aricyo cyose umuntu akenera guhaha, akenera kubona icyo arya agatanga amafaranga ; ni muri urwo rwego mu ntego yanjye ngamije kuzamura ubuhinzi mbukora  kinyamwuga. Ubu mfite umushinga nindangiza nzakora ubuhinzi bw’inyanya mbukoreye munzu zagenewe ubuhinzi (Green house). Kubera nakuze ntozwa n’ababyeyi banjye kwizigamira nahereye mu mwaka wa 3 w’amashuri yisumbuye nizigamira none ubu ngeze ku bihumbi 300,000 y’amafaranga y’u Rwanda “.

Akomeza agira ati:” nk’umuhinzi w’umwaga icyo nshaka ni uguteza imbere ubuhinzi mu gihugu cyacu cy’u Rwanda, kandi nkereka n’urubyiruko ko ibyo bibwira, ibyo batekereza ku buhinzi atari uko biri. Kuko usanga hari abagitekereza ko bisuzuguritse cyane ; ntabwo ariko bimeze ahubwo ubuhinzi nibwo bw’ibanze kuko umuntu igihe icyo aricyo cyose akenera kurya”.

Ndagijimana Felecien umuyobozi ushinzwe amasomo muri tekinike mu kigo gishinzwe ubumenyingiro College Foundatiom Sina Gerard

Ndagijimana Felecien, umuyobozi ushinzwe amasomo muri tekinike mu kigo gishinzwe ubumenyingiro College Foundatiom Sina Gerard, akaba ashinzwe amashami arimo gutunganya ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi  (Food Processing), ubworozi, ubuhinzi, ubudozi, ubusuderi, gutunganya imisatsi, ubukanishi, ubwubatsi, yabwiye Kinyamateka ko College Foundatiom Sina Gerard ari ikigo cyagiye cyiyubaka uko umwaka utashye. Yagize ati : ” Twatangiye mu mwaka wa 2004, dutangirana n’abana biga mu mashuri y’incuke (Gardienne). 2007 dutangira icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye (Tronc commun), 2014 twatangije amashami (section) dutangirana ishami ry’ubuhinzi n’ubworozi, 2016 dutangiza ishami rwo  gutunganya ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi  (Food Processing), 2018 dutangiza andi mashami atandukanye arimo ubudozi, ubusuderi, gutunganya imisatsi, ubukanishi, ububaji n’ubwubatsi. Akomeza avuga ko kugeza ubu bageze ku banyeshuri bagera ku 1700, bari mu byiciro bitandukanye : barimo abiga mu mashuri y’incuke, abanza, icyiciro rusange cy’amashuri y’isumbuye no mu mashami atandukanye, mu mashami (section ) dufite abanyeshuri 310 b’abakobwa n’abahungu 175. Mu ishuri ribanza dufitemo 456, mu cyiciro rusange cy’amashuri y’isumbuye ni 564.

Ndagijimana avuga ko ubwitabire cyane muri iri shuri bwitabiriwe n’abana b’abana babakobwa  cyane mu mashami. Yagize ati:” birashimishije cyane abakobwa baritabiriye, batinyuka imyuga kandi nibo baza ku mwanya wa mbere mu gutsinda amasomo. Biga bafite intego zo kuzavamo ba rwiyemezamirimo beza. Cyane ko  n’uwashinze iki kigo Sina Gerard icyo agamije n’umusanzu nawe yaha Leta ari ukugira ngo ibyo akora asige abibibye mu rubyiruko. Muri rusange yari asanzwe azwi ku nganda zikora Agashya, Akabanga ariko hari n’uruganda rw’ubwenge yabashyiriyeho.  Ni iby'agaciro rero kubona n’abakobwa babyitabira. Ni ejo hazaza ari kubaka kugira ngo tuzabone Sina Gerard w’umukobwa aho kubona uw’umugabo nawe wahanze imirimo”.

Ndagijimana avuga uburyo babayeho, yavuze ko abanyeshuri byose babibona kuri Nyirangarama. Yagize ati : ”Bimenyereza mu nganda zabo, bakanazigiramo niho amasomo yabo bayakorera. Umwana agerageza kubona igihingwa mu murima, akazamuka akinjira mu ruganda, akareba uko bacuruza. Ibyo ni ibi biri kugenda bimwubaka kugira ngo abe umuntu wuzuye mubyo yize, atari wa wundi ujya guhimba umushinga akawuhimbira mu kirere atazi ngo ngiye gukora umutobe (jus) iva hehe? imbuto nzazikura hehe? Aba azi aho zaturutse, uko zikorwa , uko bigenda n'ukuntu bashaka isoko ibyo byose aba abibizi." Mu ngamba bafite, Bwana Ndagijimana Felicien avuga ko abana bazajya barangiza muri College Foundatiom Sina Gerard bafite akazi mu kigo. N’abatakabonye bazajya babahuza n'abandi bafite ibigo n’abashoramari barambagije abanyeshuri babo. Ndagijimana ati : "Udakomeje kwiga kaminuza duhita tumushakira akazi. N’ubu ngubu hari abana twitegura kohereza mu mahanga, hari umushoramari waje kurambagiza abo bana bize ubuhinzi. N’abandi bazarangiza kwiga mu ishami rwo  gutunganya ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi  (Food Processing) bazaba abakandida ba mbere bazakorera mu nganda zacu. Intego dufite ni ukuba intangarugero mu mashuri yose yo mu Rwanda cyane ko kugeza ubu icyiciro cya mbere cyarangije hano twatsindisije 100%”.

Sina Gerard washinze ikigo College Foundation Sina Gerard yahishuye ibanga akoresha

Sina Gerard washinze ikigo College Foundation Sina Gerard avuga ko ibanga akoresha kugira ngo akorane neza n’abakozi be ari ubufatanye  hagati ye n’abakozi. Yagize ati : ”Ibanga nta rindi ni uguha umukozi agaciro, ukamenya ko ibyo ufite n’ibyo ugeraho n’ibyo wifuza ari ubufatanye bwa mwembi. Ukamwubaha, akakubaha kandi ugaharanira icyamugira akamaro, nk’uko nawe aba aharanira icyakugirira akamaro. Iryo niryo banga, ubundi tugahurira mu bikorwa rusange kandi nanjye nkashyiraho imbaraga kugira ngo ndebe ko nakomeza kubashakira akazi nanjye ntiretse”. Akomeza avuga ko byose bishoboka. Iyo Imana yaguhaye ubwenge, ikaguha ubuzima, ikaguha  ubuyobozi bwiza n’abayobozi bakadushishikariza gukora, gukora neza no kwigira, bigufasha kwiteza imbere ugateza imbere n’abandi. Sina ati:” Ibyo byose ni ibituma wumva unezerewe, ahasigaye ugashyira mu bikorwa icyo ugomba gukora nawe. Icyo cyizere wifitiye nawe ukagiha abandi nk’uko nawe uba wakigiriwe, bityo bigatuma rero nk’abo bana b’abakobwa ubafasha kudatekereza kujya mu muhanda, kugatekereza kwirirwa bisiga ngo batembere, ahubwo ukumva barimo bakora umwuga w’ububaji ntakibazo, bakora ubusuderi n’indi myuga. Abana b'abakobwa bagasangira umyuga wose na basaza babo bakumva ari kimwe". Sina akomeza avuga ko intumbero yari afite atangiza iri shuri yagiye azigeraho buhoro buhoro kandi agikomeje ; azashyiraho Kaminuza izigisha ibijyanye n’ubuhinzi n’ubworozi n’imyuga muri rusange. Ikindi ni uko afite intego y’uko umwana uzajya arangiza muri iri shuri azajya yakirirwa hejuru ku isoko ry’umurimo  kubera ubumenyi buhagije azajya asohokana .

Nkundiye Eric Bertrand


Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

KINYAMATEKA IRABATUMIKIRA

Ubutumire : Mpuzamiryangoremezo Mt Jeraridi

Cenetra Hotel

Itangazamakuru na Myr Antoine Kambanda
Musenyeri Antoine Kambanda, Arkiyepiskopi wa 3 wa Arkidiyosezi ya Kigali
Itangwa ry'ubwepiskopi i Kibungo
Rulindo mu birori byo kwambika Pallium Musenyeri Antoine Kambanda
Missa kwa Sina, guha umugisha shapeli yitiriwe Gerard
UMUHANGO WO GUHEREKEZA MUSENYERI YOHANI DAMASENI BIMENYIMANA : Umwaka urashize
CEREMONIES D'OUVERTURE DIXIEME SESSION DES DIRECTEURS NATIONAUX DES OPM AFRIQUE
Umwaka w'Abiyeguriyimana 02.02.2019-25.03.2020
Cenaculum mu byishimo by'isabukuru y'ubusaserdoti
Isabukuru y'imyaka 37 Musenyeri Tadeyo ahawe inkoni y'ubushumba
Amasomo n'inyigisho, ku wa gatatu w'icyumweru cya 1 Gisanzwe C
Kwicara ku Ntebe ya Arkiyepiskopi muri Stade Amahoro i Remera
Yubile ya Padiri Herman ku mudugudu w'urubyiruko kuri Muhazi
Missa muri IFAK, UKWIGARAGAZA KWA NYAGASANI 2019
Urugo rw'i Nazareti, urugero rw'ingo zose n'abazituyemo
Inyigisho yatangiwe i Kibeho 28/12/2018