Conférence Episcopale du Rwanda - +250788784308 - @journal_KM - - @Kinyamateka

“Abanyeshuri biga amashami y’ubuhinzi n’ubworozi muri College Foundation Sina Gerard batsinze 100%”- Sina Gerard



Uburezi n'Umuco 19/06/2019

Umushoramari Sina Gerard, washinze Sina Gerard Ese Urwibutso

Umushoramari Sina Gerard, washinze Sina Gerard Ese Urwibutso akaba ari nawe muyobozi wayo, avuga ko College Foundation Sina Gerard mu cyiciro cya mbere cy’abarangije muri iri shuri mu mwaka ushize wa 2018, mu mashami y’Ubuhinzi (Agronomy) n’Ubworozi (Veternary) batsinze 100%.

Ati:”Ubusanzwe Sina Gerard Enterprise urwibutso irangwa n’ubuhinzi n’ubworozi, ariko ntibikiri ubuhinzi n’ubworozi gusa, kuko hari n’irindi shami ryo gufata ibivuye mu buhinzi n’ubworozi nabyo bakiga kubitunganya (Food Processing). Ikindi ubuhinzi n’ubworozi kuva twatangira kwigisha muri aya mashami mu mwaka ushije batsinze 100% bose, babona impamyabushobozi y’amashuri yisumbuye (Diplome), itsinzi aho yavuye rero ni iyihe? Ni uko Muri Entreprise Urwibutso duhorana umurava wo kwigisha aba banyeshuri, ariko kuba biga bakagira n’umwanya uhagije wo kwigira mu nganda zitandukanye zikora ibicuruzwa byacu byose birimo Urwibutso, Akabanga, Akarusho, Akanozo, Akiwacu n’ibindi nabyo bibafasha gukora ikizamini cya Leta neza  kuko iyo bagiye kugikora basanga byose barabyigishijwe, ibindi barabibonye kuko tubatoza ko nibajya hanze ku isoko ry’umurimo bazisangamo bose bageze kure”.

Umushoramari Sina akomeza avuga ko mu rwego rw’imyuga ngiro (TVET), bigisha gutunganya imisatsi, kogosha, ati:” Dufite Ateriye idoderwamo imyenda ifasha aba banyeshuri kudoda impuzankano z’abanyeshuri n’abakozi babifatanjije n’abarimu babigisha, dufite ishami rw’ubwubatsi ryadufashije kwiyubakira Kiriziya twujuje nitwe twayiyubakiye dufatanyije n’abanyeshuri ( chapelle yitiriwe Mutagatifu Gerard yatashwe ku 07 Kamena 2019), birumvikana ikigo gisangannywe abafundi ariko kikagira n’abanyeshuri biga ubufundi, dufite ibarizo ridufasha kwikorera ibikoresho birimo intebe n’inzugi n’ibindi kandi n’abanyeshuri baba babyiga , soudire hakaza n’ubukanishi kuko dutunze imodoka ifasha abakanishi kwiga neza kugira ngo bahatane ku rwego rw’igihugu”.

Sina Gerard yerekana ibimenyetso biri kwicupa rishya ryasimbuye irya Pulasitike

Agashya Sina Gerard afite mu imurikabikorwa ry’ubuhinzi n’ubworozi ku nshuro ya 14

Sina Gerard avuga ko agashya bafite muri uyu mwaka ari uko kugeza ubu bafite umutobe (jus) w’akarusho. Ati:”ntabwo ari kiliziya yonyine mu dushya dufite muri uyu mwaka, kuko hari akandi gashya dufite kuko ubusanzwe twakora Akarusho k’urwagwa ariko ubu twakoze n’akarusho k’umutobe ku basanzwe batannywa inzoga n’abandi bakunda akarusho muri rusange.

Twari dusanzwe dukora umutobe w’amatunda (Maracuja),inanasi, inkeri, karoti, umutobe w’imizabibu n’ukomoka ku bitoki; rero by’umwihariko iwanjye nta munyedini uhezwa kuko tuba tubitayeho kandi twitaye ku banyarwanda bose, kandi ibyo byose tubikesha imiyoborere myiza”.

Sina Akomeza avuga ko bavuye mu gukoresha amacupa y’amapalasitike, ubu batangiye gukoresha amacupa y’icyuma ( amacupa ameneka atabangamira ibidukikije), ikindi ni uko muri Nyakanga isatira Kanama 2019, bazaba bashyize kumugaragaro akandi gashya aho bazaba bafite akarusho gafunze mu mikebe isa n’ipfunyikwamo Heineken. Asoza avuga ko mu rwego rwo kwirinda abamanyi hashizeho icupa rikorewemo ibirango by’uruganda, ko uzabirengaho inzego zizamukurikirana.

 

Abiga mu ishuri College Foundation Sina Gerard ngo ntibigira kuzasaba akazi ahubwo Bigira kuzihangira imirimo izabatunga ikanatanga akazi ku bandi. Umushoramari Sina Gerard, washinze iki kigo avuga ko intego ye ari ukubaka abaturage bafite ubumenyi buhagije mu buhinzi n’ubworozi bukabatunga ndetse bugatunga n’abandi. Sina Gerard uzwi ku izina rya Nyirangarama yavukiye mu Karere ka Rulindo; Umurenge wa Tare; Akagali ka Nyirangarama; mu Ntara y’Amajyaruguru. Yarashatse; afite umugore umwe n’abana batanu.

NKUNDIYE Eric Bertrand 


Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

KINYAMATEKA IRABATUMIKIRA


KINYAMATEKA : Ikinyamakuru cya Kiliziya Gatolika mu Rwanda, kivugira rubanda, kandi giharanira impinduka mu mibereho myiza y'abaturage, ubutabera n'amahoro, umuco n'imyidagaduro. Kuva mu w'1933.

Itangazamakuru na Myr Antoine Kambanda
Musenyeri Antoine Kambanda, Arkiyepiskopi wa 3 wa Arkidiyosezi ya Kigali
Itangwa ry'ubwepiskopi i Kibungo
Rulindo mu birori byo kwambika Pallium Musenyeri Antoine Kambanda
Missa kwa Sina, guha umugisha shapeli yitiriwe Gerard
UMUHANGO WO GUHEREKEZA MUSENYERI YOHANI DAMASENI BIMENYIMANA : Umwaka urashize
CEREMONIES D'OUVERTURE DIXIEME SESSION DES DIRECTEURS NATIONAUX DES OPM AFRIQUE
Umwaka w'Abiyeguriyimana 02.02.2019-25.03.2020
Cenaculum mu byishimo by'isabukuru y'ubusaserdoti
Isabukuru y'imyaka 37 Musenyeri Tadeyo ahawe inkoni y'ubushumba
Amasomo n'inyigisho, ku wa gatatu w'icyumweru cya 1 Gisanzwe C
Kwicara ku Ntebe ya Arkiyepiskopi muri Stade Amahoro i Remera
Yubile ya Padiri Herman ku mudugudu w'urubyiruko kuri Muhazi
Missa muri IFAK, UKWIGARAGAZA KWA NYAGASANI 2019
Urugo rw'i Nazareti, urugero rw'ingo zose n'abazituyemo
Inyigisho yatangiwe i Kibeho 28/12/2018