Conférence Episcopale du Rwanda - +250788784308 - @journal_KM - - @Kinyamateka

Abarimu bigisha mu mashuri makuru na za Kaminuza bavuga ko zimwe mu mpamvu zituma abanyamahanga baza kwigisha kwiga mu Rwanda ari uko ngo ari igihugu gitekanye



Uburezi n'Umuco 11/06/2019

Abarimu bigisha mu mashuri mukuru na za Kaminuza bavuga ko zimwe mu mpamvu zituma abanyamahanga baza kwigisha  kwiga mu Rwanda ari uko ngo ari igihugu gitekanye, gifite n'ahantu nyaburanga kandi gisukuye, gifite abaturage bagira urugwiro, gisurwa cyane na ba mukerarugendo ,ari n'igihugu gifitiwe icyizere n'amahanga haba mu mutekano no kwishyira ukizana muri gahunda zose nkenerwa ku munyeshuri w'umunyamahanga n'abanyarwanda muri rusange.bamwe mubatangiye kuhiga bemeza Ko ari igihugu gifite ikirere kirimo amahumbezi, gifite murandasi(Internet)  yihuta ituma ibafasha gukurikirana Amasomo yabo neza nta mbogamizi bahuye nazo.

Prof Tombola Gustave, Umwalimu muri Kaminuza yigisha ubukerarugendo n’ikoranabuhanga( UTB) Ushinzwe amasomo n’ubushakashatsi  avuga ko hari abana b’abanyapolitiki cyangwa abandi bakire bajya kwiga muri Kaminuza zo hanze ariko bitavuze ko  Kaminuza zo mu Rwanda zidatanga uburezi budafite ireme kuko haba abaziga mu Rwanda n'abaturuka hanze y'igihugu bashima urwego kaminuza zo mu Rwanda. Ati:" n’ubwo umwana yakoherezwa kwiga mu mahanga burya aba yiga ibintu bisa n’ibyo uwo mu Rwanda yiga bigatandukanira ku giciro Umwana yiga gusa ariko ubumenyi dutanga aba ari bumwe ".

Prof Tombola akomeza avuga ko kuba umuntu yajya kwiga ubumenyi bw’isi cyangwa ikindi muri Kaminuza zo hanze zihenze bitavuze ko ubwo bumenyi bw’isi yigayo buruta ubumenyi bw’isi undi yigira muri Kaminuza yo mu Rwanda gusa ngo bitandukanira ko umwe afite amafaranga menshi . Ati :" mu Rwanda dufite ireme ry’uburezi kandi ribungabunzwe n'inzego zose,kandi hari Inama nkuru y’uburezi(High Education Council)  ikaba ari urwego  rutuma hagize urengera agatandukira amahame agena uburezi y'ireme acyahwa cyangwa akaba yafatirwa ibihano".

Gahunda ya Study in Rwanda yitabiriwe n'amashuri mukuru na za Kaminuza mu rwego rwo gushishikariza abanyeshuri b'abanyamahanga kwiga mu Rwanda, igamije kureshya za Kaminuza zo mu mahanga gushora mu Rwanda.

Study in Rwanda iri gukorwa ku bufatanye bw’Ikigo cy’igihugu cy’iterambere(RDB), Ikigo cy’igihugu cy’uburezi( REB) Open University, Carnegie Melon Un, African Leadership University(ALU)  U.G.H.E.(University of Global Health Equity), African Institute of Mathematical Studies,na Kaminuza y’u Rwanda .

NKUNDIYE Eric Bertrand


Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

KINYAMATEKA IRABATUMIKIRA


KINYAMATEKA : Ikinyamakuru cya Kiliziya Gatolika mu Rwanda, kivugira rubanda, kandi giharanira impinduka mu mibereho myiza y'abaturage, ubutabera n'amahoro, umuco n'imyidagaduro. Kuva mu w'1933.

Itangazamakuru na Myr Antoine Kambanda
Musenyeri Antoine Kambanda, Arkiyepiskopi wa 3 wa Arkidiyosezi ya Kigali
Itangwa ry'ubwepiskopi i Kibungo
Rulindo mu birori byo kwambika Pallium Musenyeri Antoine Kambanda
Missa kwa Sina, guha umugisha shapeli yitiriwe Gerard
UMUHANGO WO GUHEREKEZA MUSENYERI YOHANI DAMASENI BIMENYIMANA : Umwaka urashize
CEREMONIES D'OUVERTURE DIXIEME SESSION DES DIRECTEURS NATIONAUX DES OPM AFRIQUE
Umwaka w'Abiyeguriyimana 02.02.2019-25.03.2020
Cenaculum mu byishimo by'isabukuru y'ubusaserdoti
Isabukuru y'imyaka 37 Musenyeri Tadeyo ahawe inkoni y'ubushumba
Amasomo n'inyigisho, ku wa gatatu w'icyumweru cya 1 Gisanzwe C
Kwicara ku Ntebe ya Arkiyepiskopi muri Stade Amahoro i Remera
Yubile ya Padiri Herman ku mudugudu w'urubyiruko kuri Muhazi
Missa muri IFAK, UKWIGARAGAZA KWA NYAGASANI 2019
Urugo rw'i Nazareti, urugero rw'ingo zose n'abazituyemo
Inyigisho yatangiwe i Kibeho 28/12/2018