Conférence Episcopale du Rwanda - +250788784308 - @journal_KM - - @Kinyamateka

Abasaserdoti ba Arkidiyosezi ya Kigali mu biganiro by'ubumwe n'ubwiyunge



Ubutabera n'Amahoro 04/06/2019

 Kuva kuri uyu wa kabiri tariki ya gatanu Kamena 2019 kugeza ku wa gatatu tariki ya gatandatu Kamena 2019, i Kigali muri Saint Paul hateraniye abasaserdoti bakorera ubutumwa muri Arkidiyosezi ya Kigali (presbyterium) mu biganiro k'ubumwe n'ubwiyunge mu muryango nyarwanda bizwi ku izina rya "Ndi Umunyarwanda". Mu gufungura ibi biganiro, Musenyeri Antoine Kambanda, Arkiyepiskopi wa Kigali, yifurije ikaze abasaserdoti bose bitabiriye ibi biganiro. Yanashimiye kandi Komisiyo y'Ubutabera n'Amahoro ya Arkidiyosezi ya Kigali yabigizemo uruhare ndetse na Komisiyo y'igihugu y'ubumwe n'ubwiyunge yabibafashijemo. Muri ibyo biganiro hateganyijwemo kungurana ibitekerezo, ubuhamya ndetse n'ibiganiro nyirizina bitanu.

Ibyo biganiro ni ibi bikurikira : Ikiganiro cya mbere gifite insanganyamatsiko igira iti : "Isano yacu n'Imana n'ubuvandimwe dufitanye muri Kristu, ishingiro ry'umubano mwiza mu banyarwanda". Ni ikiganiro cyatanzwe na Musenyeri Antoine Kambanda, Arkiyepiskopi wa Kigali. Ikiganiro cya kabiri : "Guharanira ubumwe n'ubwiyunge mu muryango", cyatanzwe na Madame Monique Nsanzabaganwa, Vice President wa mbere w'umuryango Unity Club Intwararumuri. Ikiganiro cya gatatu ni ikiganiro cya "Ndi umunyarwanda" cyatanzwe na James Kabarebe, Umujyanama wa Perezida wa Repubulika mu by'umutekano. Ikiganiro cya kane kizatangwa umunsi ukurikiyeho ku wa gatatu tariki ya 5 Kamena 2019, gifite insanganyamatsiko igira iti : "Uruhare rwa Kiliziya Gatolika, by'umwihariko Arkidiyosezi ya Kigali mu kubaka ubunyarwanda bubereye u Rwanda twifuza hashingiwe ku myanzuro yafashwe muri Sinodi ya 2000. Uruhare rw'umupadiri n'abamufasha kwigisha iyobokamana mu kwimakaza ubumwe, ubwiyunge n'amahoro mu banyarwanda". Ni ikiganiro kizatangwa na Padiri Donatien Twizeyumuremyi, Umuyobozi wa Komisiyo y'Ubutabera n'Amahoro muri Arkidiyosezi ya Kigali. Ikiganiro cya nyuma (cya gatanu) kizatangwa na Bwana Fidele Ndayisaba afatanyije na Padiri Ubald Rugirangoga gifite insanganyamatsiko igira iti : "Komorana ibikomere mu kubaka amahoro aramye no gusigasira igihango".

Mu kiganiro cya mbere, Musenyeri Antoine Kambanda yasobanuriye abari bateraniye mu cyumba cy'inama ko amacakubiri mu bantu akomoka ku kwigizayo Imana. Yagize ati : "Amacakubiri mu bantu ni inabi, ni urukundo ruke, ni urwango". Yakomeje avuga ko amacakubiri ari uukwima agaciro umuntu wahawe agaciro mu iremwa. Musenyeri yavuze ko ayo macakubiri ikiyakuraho ari ubwiyunge.

Padiri Leodegard Niyigena


Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

KINYAMATEKA IRABATUMIKIRA


KINYAMATEKA : Ikinyamakuru cya Kiliziya Gatolika mu Rwanda, kivugira rubanda, kandi giharanira impinduka mu mibereho myiza y'abaturage, ubutabera n'amahoro, umuco n'imyidagaduro. Kuva mu w'1933.

Itangazamakuru na Myr Antoine Kambanda
Musenyeri Antoine Kambanda, Arkiyepiskopi wa 3 wa Arkidiyosezi ya Kigali
Itangwa ry'ubwepiskopi i Kibungo
Rulindo mu birori byo kwambika Pallium Musenyeri Antoine Kambanda
Missa kwa Sina, guha umugisha shapeli yitiriwe Gerard
UMUHANGO WO GUHEREKEZA MUSENYERI YOHANI DAMASENI BIMENYIMANA : Umwaka urashize
CEREMONIES D'OUVERTURE DIXIEME SESSION DES DIRECTEURS NATIONAUX DES OPM AFRIQUE
Umwaka w'Abiyeguriyimana 02.02.2019-25.03.2020
Cenaculum mu byishimo by'isabukuru y'ubusaserdoti
Isabukuru y'imyaka 37 Musenyeri Tadeyo ahawe inkoni y'ubushumba
Amasomo n'inyigisho, ku wa gatatu w'icyumweru cya 1 Gisanzwe C
Kwicara ku Ntebe ya Arkiyepiskopi muri Stade Amahoro i Remera
Yubile ya Padiri Herman ku mudugudu w'urubyiruko kuri Muhazi
Missa muri IFAK, UKWIGARAGAZA KWA NYAGASANI 2019
Urugo rw'i Nazareti, urugero rw'ingo zose n'abazituyemo
Inyigisho yatangiwe i Kibeho 28/12/2018