Conférence Episcopale du Rwanda - +250788784308 - @journal_KM - - @Kinyamateka

Abaturage barasabwa kwitabira gukorera mu makoperative, nk'igisubizo mu kugabanya ubukene



Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba,  Mufulukye Fred, yavuze ko koperative zikora neza ari iziteza imbere abanyamuryango bazo bakava mu cyiciro kimwe bakajya mu kindi kandi Koperative zikora neza ari iziteza imbere abanyamuryango bazo, zikarwanya ubukene, zikazamura imibereho myiza y’abanyamuryango bazo. Yagize ati :" Turasaba abaturage kwitabira gukorera muri makoperative kuko bibafasha kwikura mu bukene bagahindura ibyiciro by'ubudehe, bakagira ubuzima bwiza, ariko ibyo byose bikava mu gukorera hamwe ".

Mufulukye yavuze ko Leta y’u Rwanda ikomeje gukangurira Abanyarwanda b’ingeri zose gushyira hamwe muri za koperative zikora neza kandi zunguka zikungukira abanyamuryango bose n’igihugu muri rusange. Ko Gukorera muri koperative ari inzira nziza yo kunoza umurimo kandi ko koperative ihuza abantu benshi  bahuje imbaraga n’ibitekerezo by’ibyo bakora.

Prof. Harelimana Jean Bosco, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo k’Igihugu cy’Amakoperative RCA, avuga ko amakoperative yateye imbere kuko ngo nta munyamuryango muri koperative iyo ari yo yose uri mu kiciro cya mbere cy’ubudehe. Kandi  ko kugira ngo koperative zishobore gutera imbere byatewe n’uko habayeho kuvugurura imiyoborere no kurwanya ba bihemu banyerezaga umutungo w'abanyamuryango. Kandi ko Gutera imbere kw’amakoperative byagiye bijyana no kuvugurura amakoperative by’umwihariko ay’abahinzi b’ibirayi. Hanozwa imiyoborere mu makoperative haninjizwa  amakoperative mu ikoranabuhanga.

Akomeza avuga ko hakiri byinshi byo gushyiramo imbaraga birimo kunoza imiyoborere, icungamutungo, kurwanya ba bihemu, kwinjiza ikoranabuhanga mu makoperative. Ko Ibi byose bizatuma umurimo unoga

Ibi byagarutsweho Kuri uyu wa gatandatu  tariki 5 Nyakanga 2019 ubwo u Rwanda rwizihizaga umunsi mpuzamahanga w’amakoperative ,  Insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti ‘Koperative; Umurimo Unoze’.wizihirijwe mu murenge wa Rugarama mu karere ka Gatsibo mu ntara y’Iburasirazuba, hagaragazwa ko amakoperative mu Rwanda amaze gutera imbere, yose uko ari 9,706 afite abanyamuryango 5,000,028.

Rugwizangoga Elysée ,Perezida wa koperative y’abahinzi b’umuceri  COPRORIZ Ntende, avuga ko hari ibikorwa byinshi koperative yakoze bikaba bituma buri kwezi binjiza amafaranga miriyoni 8 n’igice.  kandi ko bafite ubworozi bw’inkoko, n’ubuhinzi bugezweho, Ati:" twatangiye mu mwaka wa 2003 duhinga ntagishoro , umunyamuryango yatangaga umugabane shingiro w'ibihumbi bitatu na magana atandatu(3600Frw) ,umugabane wagiye wiyongera ubu umunyamuryango ageze kumugabane ungana 116,000 y'amafaranga y'u Rwanda ".

Rugwizangoga akomeza avuga ko ari amanyamuryango 3761 harimo abagore 1260. Ubu bakaba bahinga kubuso bungana na hegitari 600, bakabona umusaruro w'umuceri uri hagati ya Toni 3,000 na 3,500 kuri sezo y'ihinga igizwe n'amezi atandatu. Ubariye  hamwe  umutungo wabo , Ubu bakaba bageze kuri miriyali imwe y'amafaranga y'u Rwanda.  koperative Coproriz-Ntende    yabaye urugero rwiza rwo kwigirwaho aho yabaye indashyikirwa mu  Rwanda hose nka koperative yagaragaje iterambere .

Rugwizangoga avuga ko bubatse hotel ivuye mu mafaranga bizigamwe avuye mu ubuhinzi bw'umuceri ifite agaciro ka miliyoni 300, ifite inyenyeri 2 n'ibyumba 30 byo kwakira abayigana. Ubu bakaba baratangije umushinga wo koroza inkoko abanyamuryango, aho umunyamuryango wo hasi azajya ahabwa inkoko 50 n'ibiryo byo kuzitunga kugeza itangiye gutanga umusaruro.

Murangira Faziri,  Perezida wa koperative COCTRAMAVK y'abatwara ibinyabiziga bito n'ibinini byikorera imizigo,ifite icyicaro mu karere ka Kicukiro , umurenge wa Gatenga. Batangiye ari 88 mu mwaka wa 2009 batangirana umugabane shingiro w'i 10,000 y'amafaranga y'u Rwanda , ubu bakaba bageze Ku banyamuryango 98 , bageze kuri miriyoni 300 z'ubwizigame.

Murasira akomeza avuga ko nyuma yaho batangije iyi koperative bagiye baguka  ubu bakaba bageze no hanze y'igihugu, aho bafite intego yo guteza imbere umwuga w'ubwikorezi bw'imizigo mu gihugu hose no hanze yacyo. Ati:" Dufite n'intego yo kubaka parikingi igezweho na warehouse zijyanye n'igihe, ibyo byose tukabikesha  guhuriza hamwe imbaraga dufashanya mu buryo bw'imibereho y'abanyamuryango".

Mu Rwanda habarirwa amakoperative 9,706, amahuriro 148, impuzamahuriro zirenga 100, abanyamuryango b’ayo makoperative ni 5,000,028. Aya makoperative afite umugabane shingiro ungana na miliyari 47 Frw.

Nkundiye Eric Bertrand


Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

KINYAMATEKA IRABATUMIKIRA

Ubutumire : Mpuzamiryangoremezo Mt Jeraridi

Cenetra Hotel

Itangazamakuru na Myr Antoine Kambanda
Musenyeri Antoine Kambanda, Arkiyepiskopi wa 3 wa Arkidiyosezi ya Kigali
Itangwa ry'ubwepiskopi i Kibungo
Rulindo mu birori byo kwambika Pallium Musenyeri Antoine Kambanda
Missa kwa Sina, guha umugisha shapeli yitiriwe Gerard
UMUHANGO WO GUHEREKEZA MUSENYERI YOHANI DAMASENI BIMENYIMANA : Umwaka urashize
CEREMONIES D'OUVERTURE DIXIEME SESSION DES DIRECTEURS NATIONAUX DES OPM AFRIQUE
Umwaka w'Abiyeguriyimana 02.02.2019-25.03.2020
Cenaculum mu byishimo by'isabukuru y'ubusaserdoti
Isabukuru y'imyaka 37 Musenyeri Tadeyo ahawe inkoni y'ubushumba
Amasomo n'inyigisho, ku wa gatatu w'icyumweru cya 1 Gisanzwe C
Kwicara ku Ntebe ya Arkiyepiskopi muri Stade Amahoro i Remera
Yubile ya Padiri Herman ku mudugudu w'urubyiruko kuri Muhazi
Missa muri IFAK, UKWIGARAGAZA KWA NYAGASANI 2019
Urugo rw'i Nazareti, urugero rw'ingo zose n'abazituyemo
Inyigisho yatangiwe i Kibeho 28/12/2018