Conférence Episcopale du Rwanda - +250788784308 - @journal_KM - - @Kinyamateka

Abaturage b'uturere Nyabihu, Rubavu, Ngororero na Rutsiro batangiye kubona ibyiza bya Parike ya Gishwati-Mukura



Sinamenye Elias utuye mu mudugudu wa Rwintore, akagari ka Gitwa, umurenge wa Mushubati, akarere ka Rutsiro, avuga ko kuba Gishwati-Mukura yarabaye Parike byaje bikenewe. Ati:" Mbere iri shyamba ritaraba Parike twari tumeze nk'abari mu bwigunge, nta muntu wahingukaga Kubera cyane ko hari ishyamba hategereye umuhanda wa kaburimbo, ariko ubu iyo tubonye abantu baza kurisura biradushimisha cyane. nk'abaturage tuzaririnda dufatanije n'ubuyobozi kugira ngo dukomeze kubona abakerarugendo n'iterambere ry'akarere kacu, tunabungabunga ibidukikije".

Habiyaremye Pierre Celestin, Umunyamabanga nshingabikorwa w'intara y'iburengerazuba yashimye ibikorwa bimaze kugendwaho mu kubungabunga Gishwati-Mukura. Ati:"abantu bose bagera muri iri shyamba babona ko rimaze kuba ryiza, yaba ari ibijyanye n'ibiti bimaze kuhaterwa ,ibikorwa bitandukanye bigenda bikorwa ndetse n'ubuhamya bw'abaturage bahatuye bugaragaza ko hari impinduka". Habiyaremye yakomeje agira ati:" Turashimira ko ibyo tumaze kugeraho. Uyu munsi iryo shyamba tuvuga ryabaye Parike, bivuze ngo kubona Parike bifite icyo bivuze ku bukungu bw'uturere twacu turimo Nyabihu, Rubavu, Ngororero na Rutsiro, bivuze ko hari amafaranga agiye kuboneka, ubukungu bugiye gutera imbere kandi hari n'akazi kagiye kuboneka, hari byinshi bigiye kumera neza Kubera iyi Parike ".

Akomeza ashimira Umuyobozi bw'ikigo cy'igihugu cyo kurengera ibidukikije REMA n'ubuyobozi bw'umushinga LAFREC uburyo bakorana umunsi ku munsi mu gushyira mu bikorwa uyu mushinga. Ati:" uyu mwanya ni umwanya wo kwishimira ibyo tumaze kugeraho, dufatikanije n'abayobozi butu turere bungirije bari hano, dufate ingamba cyangwa umuhigo wo kurinda ibyagezweho, ibyo dusabwa mu kurinda iyo Parike, turasabwa kumenya ko ari ahantu hakomye atari ahantu hakorerwa ibikorwa, atari ahantu ho kuragira no kwahira ibyatsi, gishaka inkwi no kuhakorera ibikorwa. Ahubwo ari ahantu nyaburanga.-Tunagarutse na none ku nsanganyamatsiko kurwanya imyuka ihumanya ikirere bijyana nibyo twashobora mu bushobozi bwacu barimo kudatwika ibyatsi, imbagara n'ibiyorero, ahubwo tukitabira gukoresha Cana Rumwe na Biogaz. Nsoza ndashimira Umuyobozi bw'igihugu kuko badahwema gutekereza kugira ngo bateze imbere abaturage by'umwihariko intara y'iburengerazuba, kandi mbizeza ko tuzakomeza gukurikirana ibimaze gukorwa dukomeza kubyitaho. Kandi mbifurije kuba mu gihugu gifite umwuka udahumanye".

Faustin Munyazikwiye Umuyobozi mukuru wungirije mu kigo cy'igihugu cyo kurengera ibidukikije (REMA) avuga ko kubera agaciro baha ibidukikije mu Rwanda bahisemo gufata icyumweru cyose gukorwa ibikorwa bitandukanye barimo amarushanwa y'umupira w'amaguru yahuje turere tune dukorerwamo n'umushinga LAFREC, amarushanwa y'abanyeshuri biga muri kaminuza n'amashuri y'inyuga, amarushanwa yahuje abikorera ku giti cyabo, n'ayahuje abafite ibikorwa by'indashyikirwa mu kubungabunga ibidukikije. Munyazikwiye yagize ati :"Muri iki cyumweru hatanwze ubutumwa bukomeye cyane bijyanye n'insanganyamatsiko, tubakangurira ko bagomba kureka gukoresha inkwi, Gutwika ibiyorero, Gutwika imyanda n'imbagara kandi n'abafite amamodoka bakayitaho kugirango tugabanye umwuka twohereza mu Kirere, kandi ko intego y'aya marushanwa yari ukugirango abaturage cyane urubyiruko insanganyamatsiko ariko ikiruse ibindi bajye kubishyira mu bikorwa ". Kubijyanye n'ishyamba rya Gishwati-Mukura, Munyazikwiye avuga ko mbere y'uko iri shyamba riba Parike ryari riri kwangirika cyane kandi riri mu mashyamba kimeza u Rwanda rufite. Ati :" Iri shyamba ryangizwaga cyane ahanini n'ibikorwa bw'ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro, kuriragiramo, gutema ibiti uko biboneye n'abakoreragamo ibindi bikorwa. Nyuma y'aho umushinga LAFREC uziye hakabashwa kugaragazwa imbibe z'iri shyamba, tukabasha no kubishyira ku rutonde rw'amaparike y'igihugu hamaze kugaragara inyungu nyinshi ku baturage n'igihugu muri Rusange kuko ari icyanya nyaburanga kiyongereye ku bindi dufite".

Icyumweru cyahariwe kubungabunga ibidukikije cyatangiye ku itariki ya 25 Gicurasi 2019 gitangirizwa mu muganda rusange uba buri cyumweru cya nyuma cy'ukwezi, hatangwa ubutumwa bitandukanye ku kubungabunga ibidukikije hibandwa ku nsanganyamatsiko igira iti:'Turwanye ihumanya ry'umwuka duhumeka'.

Umushinga LAFREC, ni umushinga ubarizwa mu kigo cy’igihugu gishinzwe kurengera ibidukikije (REMA), ugamije kugarura ishusho kamere y’amashyamba.

Umushinga w’itegeko rishyiraho Pariki y’Igihugu ya Gishwati-Mukura wemejwe n’Inteko Ishinga Amategeko, umutwe w’Abadepite tariki ya 02 Nzeli 2015. Nyuma yaho Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yashyize umukono kuri iryo tegeko maze ku itariki 01 Gashyantare 2016 risohoka mu Igazeti ya Repubulika y’u Rwanda.

Ishyamba kimeza rya Gishwati ni ishyamba riherereye mu ruhererekane rw’imisozi miremire mu Burengerazuba bw’u Rwanda, ni rimwe mu mashyamba abarizwa mu misozi igize isunzu rya Kongo-Nil, ari naryo ribarizwamo amashyamba nka Nyungwe. Ishyamba rya Mukura ryo riherereye mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bw’u Rwanda. Mu myaka yashize ryari igice kimwe cy’ishyamba kimeza rinini ryaheraga mu majyaruguru y’u Rwanda muri Pariki y’Ibirunga rikamanuka rikagera ahari Nyungwe.

NKUNDIYE Eric Bertrand


Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

KINYAMATEKA IRABATUMIKIRA


KINYAMATEKA : Ikinyamakuru cya Kiliziya Gatolika mu Rwanda, kivugira rubanda, kandi giharanira impinduka mu mibereho myiza y'abaturage, ubutabera n'amahoro, umuco n'imyidagaduro. Kuva mu w'1933.

Itangazamakuru na Myr Antoine Kambanda
Musenyeri Antoine Kambanda, Arkiyepiskopi wa 3 wa Arkidiyosezi ya Kigali
Itangwa ry'ubwepiskopi i Kibungo
Rulindo mu birori byo kwambika Pallium Musenyeri Antoine Kambanda
Missa kwa Sina, guha umugisha shapeli yitiriwe Gerard
UMUHANGO WO GUHEREKEZA MUSENYERI YOHANI DAMASENI BIMENYIMANA : Umwaka urashize
CEREMONIES D'OUVERTURE DIXIEME SESSION DES DIRECTEURS NATIONAUX DES OPM AFRIQUE
Umwaka w'Abiyeguriyimana 02.02.2019-25.03.2020
Cenaculum mu byishimo by'isabukuru y'ubusaserdoti
Isabukuru y'imyaka 37 Musenyeri Tadeyo ahawe inkoni y'ubushumba
Amasomo n'inyigisho, ku wa gatatu w'icyumweru cya 1 Gisanzwe C
Kwicara ku Ntebe ya Arkiyepiskopi muri Stade Amahoro i Remera
Yubile ya Padiri Herman ku mudugudu w'urubyiruko kuri Muhazi
Missa muri IFAK, UKWIGARAGAZA KWA NYAGASANI 2019
Urugo rw'i Nazareti, urugero rw'ingo zose n'abazituyemo
Inyigisho yatangiwe i Kibeho 28/12/2018