Conférence Episcopale du Rwanda - +250788784308 - @journal_KM - - @Kinyamateka

"Afurika ifite amahirwe menshi niramuka ishyize hamwe" - Perezida Kagame



Perezida wa Repubulika y'u Rwanda afungura, inama y'iminsi ibiri ku mugaragaro inama yiga ku iterambere ry’iby’indege muri Afurika, Aviation Africa Summit

Kuri uyu wa Gatatu ubwo yafunguraga ku mugaragaro inama y’iminsi ibiri yiga ku iterambere ry’iby’indege muri Afurika, Aviation Africa Summit,Perezida wa Repubulika y'u Rwanda Paul Kagame yavuze ko Afurika ifite amahirwe menshi niramuka ishyize hamwe.

Umukuru w’igihugu yagarutse ku masezerano yo gufungurirana isoko mu by’ingendo z’indege ndetse n’amasezerano y’isoko rusange ku rujya n’uruza rw’abantu yasinywe umwaka ushize, avuga ko ari amahirwe akomeye yateza imbere Afurika ndetse na sosiyete z’indege za Afurika aramutse abyajwe umusaruro.

Ko Gukuraho imbogamizi zituma urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu bizatuma abakenera serivizi za sosiyete z’indege byiyongera mu myaka iri imbere. Yagize ati:" Guhuza ikirere muri Afurika nibimara kugerwaho bizongera umubare w’indege zitwara abantu n’ibintu ku mugabane, binatange akazi ku bantu benshi".

Perezida Kagame yakomeje ashimangiye ko u Rwanda ruzakomeza gushora imari mu bikorwa remezo bijyanye no gutwara abantu n’ibintu mu ndege hatezwa imbere RwandAir ari nako ikomeza kwagura ingendo zayo.

Umuyobozi w’Inama y’ubutegetsi y’Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry’Ubwikorezi bw’Indege IATA akaba n’Umuyobozi wa sosiyete Qatar Airways, Akbar Al Baker, yavuze ko isoko ryo gutwara abantu mu ndege muri Afurika ryigaragaje ku ruhando mpuzamahanga, kandi ko ibigo nyafurika byo gutwara abantu mu ndege byakomeza kubyaza umusaruro amahirwe yose bifite,

Akbar Al Baker, ati:" Ni igihe cyo kwihuza n’ahandi ku Isi kandi kuri serivisi zihendutse kandi kwifungirana kw’ibihugu bya Afurika byanga ko ikirere cyabyo gikoreshwa mu gutwara abantu n’ibintu, ntacyo bizageraho atari uguhora inyuma mu gihe abandi bari kubyaza amahirwe ukwihuza".

Inyigo iheruka y’Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry’Ubwikorezi bw’Indege (IATA) yerekanye ko guhuza isoko rya Afurika byatuma ibyo bihugu byongera miliyari 1.3 z’amadolari ku musaruro mbumbe, bigahanga imirimo 155 000, hakazigamwa miliyoni 500 z’amadolari mu matike, kongera serivisi ku kigero cya 75%, kongera urwego rw’ubucuruzi no kugabanya igihe abagenzi bakoreshaga mu ngendo.

Perezida Kagame yasabye abanyafurika gukorera hamwe

   Nkundiye Eric Bertrand

 


Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

KINYAMATEKA IRABATUMIKIRA

Missionnaires d'Afrique 150 ans

Cenetra Hotel

UMUHANGO WO GUHEREKEZA MUSENYERI YOHANI DAMASENI BIMENYIMANA : Umwaka urashize
CEREMONIES D'OUVERTURE DIXIEME SESSION DES DIRECTEURS NATIONAUX DES OPM AFRIQUE
Umwaka w'Abiyeguriyimana 02.02.2019-25.03.2020
Cenaculum mu byishimo by'isabukuru y'ubusaserdoti
Isabukuru y'imyaka 37 Musenyeri Tadeyo ahawe inkoni y'ubushumba
Amasomo n'inyigisho, ku wa gatatu w'icyumweru cya 1 Gisanzwe C
Kwicara ku Ntebe ya Arkiyepiskopi muri Stade Amahoro i Remera
Yubile ya Padiri Herman ku mudugudu w'urubyiruko kuri Muhazi
Missa muri IFAK, UKWIGARAGAZA KWA NYAGASANI 2019
Urugo rw'i Nazareti, urugero rw'ingo zose n'abazituyemo
Inyigisho yatangiwe i Kibeho 28/12/2018