Conférence Episcopale du Rwanda - +250788784308 - @journal_KM - - @Kinyamateka

Ahantu 7 hakorerwa ingendo nyobokamana kurusha ahandi mu Rwanda



Umuco wo gukora ingendo nyobokamana, umuntu akava aho atuye akerekeza ahandi hantu hazwi kandi hazwiho gufasha abantu gusenga ntukiri uwo abanyaburayi gusa. Uyu muco uragenda ushinga imizi mu Rwanda. Ibi bigaragarira muri gahunda zitandukanye zitegurwa n’amatsinda y’abakristu, inzego za Kiliziya, imiryango ya Agisiyo Gatolika, inshuti ndetse n’ingo z’abakristu bagafata umwanya bagakora urugendo nyobokamana, bakajya muri hamwe mu hateguwe kandi haba ababishinzwe bafasha ababagana kurushaho kwegera Imana, kumva ijwi ryayo no kumenya umugambi wayo kuri bo. Nubwo uyu muco utarashinga imizi byimbitse mu bakristu gatolika bose bo mu Rwanda, hari abamaze kubigira ibyabo kuburyo usanga hari amatariki amwe n’amwe baba barahariye gukora ingendo nyobokamana. Ibi umuntu abibona neza iyo agiye hamwe muho tugiye kubagezaho maze akahahurira na benshi kandi ubona babirimo koko. Dore hamwe mu hantu hakunda gukorerwa ingendo nyobokamana mu Rwanda:

1. Ingoro ya Bikira Mariya Umunyamibabaro i Kibeho

I Kibeho ku butaka butagatifu hatangiye kumenyekana guhera mu mpera z’umwaka w’1981 ubwo Bikira Mariya yatangiye kubonekera abana b’abakobwa bigaga mu ishuri ryahoze ari College ya Kibeho ubu rikaba ryarahindutse Urwunge rw’amashuri rwa Nyina wa Jambo rwa Kibeho. Nkuko kubonekerwa bitari ikintu gisanzwe, inkuru zitandukanye zikimara gukwira mu Rwanda hose ko Bikira Mariya abonekera abakobwa bigaga muri iri shuri, abenshi batangiye kugira amatsiko yo kwerekeza aho hantu habera ibitangaza.

Nkuko tubisanga mu bitabo bitandukanye byemejwe n’abashumba ba Kiliziya barimo Umwepiskopi wa mbere wa Gikongoro Myr Agustini Misago wari uhagarariye akanama gashinzwe gukurikirana ayo mabonekerwa, abakobwa batatu nibo bemejwe na Kiliziya Gatolika ko babonekewe na Bikira Mariya ndetse ubutumwa bwabo bushyirwa mu nyandiko kugira ngo bugezwe kubo Bikira Mariya yifuzaga kubugezaho. Nkuko mubyo uyu mubyeyi yatumye ababonekerwa ko bamugereza ku bayobozi ba Kiliziya harimo ko bamwubakishiriza ingoro ku musozi wa Kibeho nk’ikimenyetso n’urwibutso by’uko yahabonekeye. Ingoro ya Bikira Mariya Umunyamibabaro yubatswe i Kibeho ni hamwe mu hantu hasurwa kenshi kandi hakorerwa ingendo nyobokamana n’abantu batandukanye baba abanyarwanda n’abanyamahanga. Abenshi muri bo bagenzwa n’inyota yo kumva ubutumwa Bikira Mariya yahatangiye kugira ngo bubafashe mu mibereho yabo ya buri munsi.

Hagendewe kuri gahunda y’ubuyobozi bw’ingoro, i Kibeho hahora urujya n’uruza rw’abantu baje gusenga bikaba akarusho mu mpera z’icyumweru. Ubwitabire bw’abaza kuhasengera buri mu bituma na zimwe mu nzegoza Letazihaha agaciro kuko n’urwego rw’igihugu rushinzwe iterambere RDB rwamaze kuhashyira ku rutonde rw’ahantu nyaburanga mu Rwanda hasurwa n’abantu benshi baba abanyarwanda ndetse n’abanyamahanga.

2. Ingoro ya Yezu Nyirimpuhwe mu Ruhango

Aha hantu hateranira abantu benshi biganjemo abakristu gatolika n’abo mu yandi madini hahereye mu karere ka Ruhango, Paruwasi ya Ruhangoho muri Diyosezi ya Kabgayi. Bimaze kuba akamenyero ko buri cyumweru cya mbere cy’ukwezi abakunzi ba Yezu Nyirimpuhwe n’abandi benshi bemera ububasha n’urukundo bigaragara mu mpuzwe z’Imana bakora urugendo nyobokamana bakajya mu Ruhango kwa Yezu Nyirimpuhwe. Aha hantu hahoze hitwa mu rugo rwa Yezu Nyirimpuhwe kuva mu 1991 hahinduwe ku mugaragaro Ingoro ya Yezu Nyirimpuhwe na Musenyeri Smaragde Mbonyintege, Umushumba w’iyi diyosez ku itariki 27 Mata 2014. Uretse Ingoro nyirizina ihubatse, abahakorera ingendo nyobokamana basengera mu kibaya cyegereye iyi ngoro, bagasabana mu mpuhwe z’Imana ndetse kubafite ukwemera bakaharonkera inema, imigisha n’ibitangaza bakesha Yezu Nyirimpuhwe.

 

3. Ingoro y’Impuhwe z’Imana i Kabuga

Ku ngoro y’Impuhwe z’Imana i Kabuga hamaze kumenyekana nk’ahantu hakorerwa ingendo nyobokamana by’umwihariko ku cyumweru cya mbere cy’ukwezi. Iyi ngoro y’impuhwe z’Imana iherereye muri Paruwasi ya Kabuga ho muri Arkidiyosezi ya Kigali. Uretse kuba ifite ahantu habigenewe hatangirwa inyigisho n’umwiherero kubabiteguye, abagana iyi ngoro bafashwa gusobanukirwa n’impuhwe z’Imana.

4. Ingoro ya Bikira Mariya Umwamikazi w’i Fatima mu Ruhengeri

 

Ingoro ya Bikira Mariya Umwamikazi w’i Fatima yubatse ku kibuga cya Paruwasi Katedrali ya Ruhengeri.Nkuko tubikeshaurubuga nkoranyambaga rw’iyi diyosezi, iyi ngoro yitiriwe Bikira Mariya Umwamikazi w’i Fatima yubatswe nyuma y’uko iyi paruwasi yaragijwe uyu mubyeyi kuva mu 1954, bityo kuba ari umurinzi w’iyi paruwasi bigafasha abakristu bayo gutera imbere kuri Roho. Nubwo abakristu batandukanye b’iyi diyosezi bagira gahunda zihariye zo gukorera ingendo nyobokamana kuri iyi ngoro, ku itariki ya 13 Gicurasi uba ari umunsi udasanzwe kuri iyi ngoro kuko haba hizihizwa isabukuru ngarukamwaka y’amabonekerwa ya Bikira Mariya i Fatima bityo n’abakristu bo muri paruwasi katedrali ya Ruhengeri yaragijwe uyu mubyeyi bakawizihiza byimbitse.

5. Ingoro ya Bikira Mariya Umubyeyi w'abakene (Paroisse Congo Nil)

 

Ni ingoro ifite inkomoko ku musozi wa Benneux, mu gihugu cy’u Bubiligi aho Bikira Mariya yabonekeye kuva ku itariki 15 Mutaramakugeza ku itariki 2 Werurwe 1933 abonekera uwitwa Mariette Beco w’imyaka 11 akamubwira ko ari umubyeyi w’abakene , uje guhigika imibabaro.(Ndi umubyeyi w’abakene, nje guhigika imibabaro, Ndi nyina wa Jambo, Nyina w’Imana). Abakristu gatolika n’abandi basengera mu yandi madini bahakorera ingendo nyobokamana bafite ukwemera n’ukwizera bishingiye ku mubyeyi Bikira Mariya wivugiye ko ari umubyeyi w’abakene batanga ubuhamya bavuga ko iyo bamusabye mu kwemera nta kabuza abaha ibyo bakeneye.

Igitekerezo cyo kubaka iyi ngoro iherereye muri Diyosezi ya Nyundo, Paruwasi ya Crete –Congo Nil ho mu kaarere ka Rutsiro cyazanywe na Musenyeri Aloys Bigirumwami wari umwepiskopi wa Nyundo, akunda Bikira Mariya cyane. Iki gitekerezo yakigize nyuma y’urugendo nyobokamana yagiriye i Banneux mu Bubiligi mu 1952 nuko ahakura igitekerezo cy’uko na we agiye gushaka ahantu muri diyosezi ye ategurira ishusho y’uwo mubyeyi kugira ngo bajye bamwiyambaza. Aha kandi ngo niho yakuye igitekerezo cyo kugira umubyeyi Bikira Mariya umurinzi n’umuvugizi wa diyosezi ya Nyundo.

6. Agasozi k’Ibanga ry’Amahoro muri Diyosezi ya Cyangugu

Aha hantu hazwi ku izina ry’agasozi k’ibanaga ry’amahoro ni mu diyosezi ya Cyangugu, muri paruwasi ya Nkanka. Nkuko tubikesha urubuga nkoranyambaga rw’iyi diyosezi, aka gasozi katunganyijwe na Padri Ubald Rugirangoga wiyumvisemo igitekerezo cyo gushaka ahantu abakristu bazajya bahurirabagasenga basaba amahoro, bakivugururamo urukundo, bagasaba imbabazi bakanazitanga nyuma y’uko mu Rwanda hari hamaze kuba Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka w’ 1994. Uyu mupadiri akimara kugeza icyifuzo cye ku uwari umushumba wa Diyosezi ya Cyangugu Myr Jean Damascène Bimenyimana witabye Imana, umwepiskopiyamweretse isambu nziza yaje kwitwa Ibanga ry’amahoro.

Nibwo yatangije imirimo yo kuhatunganya himikwaBikira Mariya Umwamikazi w’Urukundo, Bikira Mariya Umwamikazi w’Amahoro hanakorwa inzira ntagatifu zirimoiya Rozari, iyo Ishapule y’Ububabarebwa Bikira Mariya, n’inzira y’Umusaraba. Izo nzira zose zitangirira kuri Bikira Mariya w’i Kibeho maze zigasoreza kwa Yezu Nyirimpuhwe, ahari esikariye 21 zishushanya izo Yezu yazamutse agiye gucibwa urubanza kwa Pilato. Izina Agasozi k’Ibanga ry’Amahoro ryatangajwe ku mugaragaro na Myr Jean Damascene Bimenyimana ku itariki 27 Ugushyingo 2008, ku itariki 5 Kanama 2016 nibwo yahaye umugisha amashusho n’ibindi bikorwa by’ubuyoboke bifasha abaje kuhasengera ndetse atanga n’uburenganzira bwo kujya hakorerwa ingendo nyobokamana. Abakristu benshi bakunda kuhakorera ingendo nyobokamana ku itariki 13 za buri kwezi, itariki abahanga mu kwemera bakomoye ku mabonekerwa ya Bikira Mariya i Fatima.

 

7. Umusozi wa Jali muri Arkidiyosezi ya Kigali

Kuri uyu musozi ni hamwe mu hifashishwa cyane n’abatuye umujyi wa Kigali ndetse n’abaturuka mu tundi duce tw’igihugu. Abahakorera ingendo nyobokamana bazamuka umusozi wa Jali basenga by’umwihariko bagakora inzira y’umusaraba basoreza ku gasongero k’uyu musozi muremure. Hejuru ku gasongeo, bahasanga ahateganyijwe gusoreza isengesho, gufata umwanya wo gutuza, guhabwa inyigisho ndetse no gutura igitambo cy’Ukaristiya.

Emmanuel MANIRAGABA


Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

KINYAMATEKA IRABATUMIKIRA


KINYAMATEKA : Ikinyamakuru cya Kiliziya Gatolika mu Rwanda, kivugira rubanda, kandi giharanira impinduka mu mibereho myiza y'abaturage, ubutabera n'amahoro, umuco n'imyidagaduro. Kuva mu w'1933.

Itangazamakuru na Myr Antoine Kambanda
Musenyeri Antoine Kambanda, Arkiyepiskopi wa 3 wa Arkidiyosezi ya Kigali
Itangwa ry'ubwepiskopi i Kibungo
Rulindo mu birori byo kwambika Pallium Musenyeri Antoine Kambanda
Missa kwa Sina, guha umugisha shapeli yitiriwe Gerard
UMUHANGO WO GUHEREKEZA MUSENYERI YOHANI DAMASENI BIMENYIMANA : Umwaka urashize
CEREMONIES D'OUVERTURE DIXIEME SESSION DES DIRECTEURS NATIONAUX DES OPM AFRIQUE
Umwaka w'Abiyeguriyimana 02.02.2019-25.03.2020
Cenaculum mu byishimo by'isabukuru y'ubusaserdoti
Isabukuru y'imyaka 37 Musenyeri Tadeyo ahawe inkoni y'ubushumba
Amasomo n'inyigisho, ku wa gatatu w'icyumweru cya 1 Gisanzwe C
Kwicara ku Ntebe ya Arkiyepiskopi muri Stade Amahoro i Remera
Yubile ya Padiri Herman ku mudugudu w'urubyiruko kuri Muhazi
Missa muri IFAK, UKWIGARAGAZA KWA NYAGASANI 2019
Urugo rw'i Nazareti, urugero rw'ingo zose n'abazituyemo
Inyigisho yatangiwe i Kibeho 28/12/2018