Conférence Episcopale du Rwanda - +250788784308 - @journal_KM - - @Kinyamateka

Akamaro ko guseka ku buzima bw’umuntu



Mu miterere itandukanye y’abantu, hari abakunda guseka kenshi mu buzima, ababikora gake n’abatabiha agaciro. Nk’uko imyitwarire umuntu agira bitewe n’uko abaho bigira ingaruka ku mimerere y’ubuzima bwe, no guseka bifite icyo bihindura ku buzima bw’abantu bitewe n’uko babikora. N’iyo rimwe na rimwe umuntu yahuye n’ibimubabaza, abenshi mubamugira inama uzasanga bamubwira kubirenza amaso akisekera.

 Abahanga mu mitekerereze ya muntu bavuga ko mu gihe usetse, byinshi birahinduka mu mikorere isanzwe y’umubiri, yaba mu maguru, amaboko ndetse n’imikaya itandukanye. Imikaya irenga 15 yo mu isura yifashishwa muri iki gikorwa.  Nkuko tubikesha urubuga nkoranyambaga rwa wonderlist.com, Iyo ukomeje guseka cyane imiyoboro y’amarira irifungura; uko mu kanwa hagenda hifunga hifungura bituma utinjiza umwuka uhagije, bityo isura igahindura ibara, ndetse ikiyegeranya cyane.

Guseka ni kimwe mu mvamutima zandura kuko iyo ubonye umuntu aseka nawe uraseka kandi utazi neza impamvu aseka. Abahanga bavuga ko muri uko guseka, yaba roho ndetse n’umubiri byombinbiba biri kumwe kandi bihanahana amakuru.

Guseka ni umuti ukomeye w’umutima

Ubushakashatsi bwakozwe bugaragaza ko bigabanya ububyimbirwe bw’imijyana y’amaraso, bikagabanya urugero rw’imisemburo itera stress ndetse bikongera n’igipimo cya cholesterol nziza.  Bituma umutima utera neza amaraso akagera mu bice bitandukanye ndetse ugakoresha n’ingufu nyinshi (calories) ku isaha, nk’izo wakoresha mu gihe waba uri gukora sport yo kugenda n’amaguru. Nkuko sport ari ingenzi ku buzima niko guseka ari ingenzi ku mutima. Niba udashobora gukora sport bitewe n’uburwayi cg ibindi bibazo, kwisekera bizagufasha kwirinda indwara z’umutima.

Bigabanya umuvuduko ukabije w’amaraso

Ubushakashatsi bugenda bukorwa bugaragaza ko abantu baseka cyane mu buzima bwabo aribo bagira ibyago bike byo kwibasirwa n’indwara ziterwa n'umuvuduko ukabije w'amaraso. Abantu bakagirwa inama zo kujya bacishamo bakisekera kuko ruba ari urukingo baba bikingiye iyi ndwara ihitana abatari bake.

Guseka bigarura byihuse imikorere myiza y’umubiri, kuko bituma hasohorwa imisemburo ya endorphins. Iyi misemburo itera kwishima, ituma wumva ugize akanyamuneza ndetse ukumva utuje neza kandi uruhutse, bityo ntiwumve n’ububabare. Ibi kandi ushobora kubibona binyuze mu kumva umuziki.

Guseka byirukana uburakari mu mubiri

Abahanga mu mitekerereze ya muntu bemeza ko iyo umuntu aseka biba bigoye kurakara, bakavuga ko n’iyo uwarakaye asetse icyamuteye uburakari kigabanyirizwa ubuemere mu mitekerereze bityo akumva ko kidahambaye. Guseka ni umuti ufasha uwakosherejwe kudafata umwanzuro wo guhora cyangwa kwihorera.

Guseka byongera ubudahangarwa

Guseka byongera ikorwa ry’uturemangingo turinda umubiri, bityo bikagufasha guhangana n’indwara cg ibindi byibasira umubiri. Uturemangingo tuzwi nka T-cells, ubu ni ubwoko bw’uturemangingo tw’amaraso tw’umweru tuzwi nk’abasirikare b’umubiri, ubushakashatsi bwakozwe bwerekana ko tuba ari twinshi cyane mu bantu bakunda guseka cyane. Ibi ngo bituma abakunda guseka baba bafite amahirwe menshi yo kugira ubuzima buzira umuze.

Guseka byongera ubushobozi bwo guhanga udushya

Mu gikorwa cyo kugabanuka kw’imisemburo itera stress no kwiyongera kw’imisemburo ya endorphine  ndetse n’umwuka uhagije uba ugera ku bwonko, byose bifatanyiriza hamwe mu kongera ubushobozi bwo guhanga udushya. Mu gihe ubwonko bukora neza ku rwego rwo hejuru, ubushobozi bwo gutekereza buriyongera kuko buba bukoresha igice kinini kurusha ubusanzwe.

Guseka ni byiza mu buzima, byubaka ubuzima, bikubaka umuryango mugari na sosiyete. Hari n’abavuga ko byongera imyaka umuntu yari kuzamara ku isi.

 

                                                               MANIRAGABA Emmanuel


Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

KINYAMATEKA IRABATUMIKIRA


KINYAMATEKA : Ikinyamakuru cya Kiliziya Gatolika mu Rwanda, kivugira rubanda, kandi giharanira impinduka mu mibereho myiza y'abaturage, ubutabera n'amahoro, umuco n'imyidagaduro. Kuva mu w'1933.

Itangazamakuru na Myr Antoine Kambanda
Musenyeri Antoine Kambanda, Arkiyepiskopi wa 3 wa Arkidiyosezi ya Kigali
Itangwa ry'ubwepiskopi i Kibungo
Rulindo mu birori byo kwambika Pallium Musenyeri Antoine Kambanda
Missa kwa Sina, guha umugisha shapeli yitiriwe Gerard
UMUHANGO WO GUHEREKEZA MUSENYERI YOHANI DAMASENI BIMENYIMANA : Umwaka urashize
CEREMONIES D'OUVERTURE DIXIEME SESSION DES DIRECTEURS NATIONAUX DES OPM AFRIQUE
Umwaka w'Abiyeguriyimana 02.02.2019-25.03.2020
Cenaculum mu byishimo by'isabukuru y'ubusaserdoti
Isabukuru y'imyaka 37 Musenyeri Tadeyo ahawe inkoni y'ubushumba
Amasomo n'inyigisho, ku wa gatatu w'icyumweru cya 1 Gisanzwe C
Kwicara ku Ntebe ya Arkiyepiskopi muri Stade Amahoro i Remera
Yubile ya Padiri Herman ku mudugudu w'urubyiruko kuri Muhazi
Missa muri IFAK, UKWIGARAGAZA KWA NYAGASANI 2019
Urugo rw'i Nazareti, urugero rw'ingo zose n'abazituyemo
Inyigisho yatangiwe i Kibeho 28/12/2018