Conférence Episcopale du Rwanda - +250788784308 - @journal_KM - - @Kinyamateka

Akato cyangwa inkunga sibyo byonyine bizakemura ikibazo cy’inda zitateganyijwe



Mu kigo cy’abadacogora n’intwari cya Arkidiyosezi ya Kigali hateraniye inama igamije kwiga ku kibazo cy’abakobwa batwara inda zitateganyijwe maze bakabyarira mu miryango bavukamo bo mu maparuwasi y’iyi diyosezi, ubufasha bahabwa mu rugendo rwo kugarukira Imana, urugendo rw’isanamitima n’ingamba zafatwa kugira ngo ikibazo cy’inda zitateganyijwe ziterwa abari kivugutirwe umuti.

Iyi nama yabaye ku wa mbere tariki 6 Gicurasi 2019 yitabiriwe n’abayobozi ba Caritas ya Arkidiyozi ya Kigali, abapadiri bakuru b’amaparuwasi agize iyi Arkidiyosezi by’umwihariko ayakozwemo ibarura ry’abakobwa babyariye iwabo, abayobozi b’umuryango REBEJO, komisiyo y’umuryango, komisiyo y’ubutabera n’amahoro n’abakozi ba Caritas.

Mu ibarura ryakozwe n’umuryango REBEJO, umuryango washinzwe n’abalayiki ufite intego zitandukanye zirimo gufasha urubyiruko rudafite imirimo kwihugura kugira ngo babone imirimo, ukanita ku kibazo cy’abakobwa batwaye inda zizateguwe. Iri barura ryakozwe mu maparuwasi 10 ya Arkidiyosezi ya Kigali hagati y’ukwezi kwa Nyakanga n’Ukuboza 2018 ryagaragaje ko hari abagore 2.896 babyariye iwabo batagira abagabo bazwi.

Mu bushakashatsi bwakozwe bugendanye n’iri barura, hagaragaye ko umubare munini w’abakobwa batwaye inda zitateguwe bari mu kigero cy’imyaka hagati ya 21 na 25, bugaragaza ko abenshi muri aba bakobwa ari abarerwa n’ababyeyi b’abaore gusa (batabana na ba se). Hashingiwe ku mibereho yabo, ubumenyi no kujijuka, ubu bushakashatsi bugaragaza ko abenshi mu bakobwa bahura n’iki kibazo ari abarangije amashuri abanza aho abangana na 65,12% ni ukuvuga 1.886, abagera kuri 28,55% barangije ayisumbuye; 0,56% barangije kaminuza na 5% ntibageze mu ishuri.

Madamu Solange Mukakamari, umujyanama muri REBEJO avuga ko abana b’abakobwa bahuye n’iki kibazo usanga barihebye, bagatotezwa n’imiryango bavukamo bityo iyi mibereho iri mu buzima bwuzuye akato n’ihezwa ikabagiraho ingaruka haba mu mitekerereze ijyanye n’uko bakongera kwiyubaka mu muryango, mu iterambere ry’umubiri, mu nzira zo kongera kugarukira Imana. Ngo iyi mibereho mibi inagira ingaruka ku bana bavutse kuri aba babyeyi kuko akenshi aba bana batabona ibyangombwa bibafasha gukura neza ndetse rimwe na rimwe bakavutswa uburenganzira kandi nta ruhare bagize mu kuvuka kwabo.

Uyu mujyanama avuga ko gutoteza aba bakobwa batwaye inda zitateguwe ataricyo gisubizo cy’iki kibazo, ko ahubwo hakenewe urugendo rw’ubujyanama n’isanamutima kugira ngo bongere bakirwe muri sosiyete, boye kwiheza mu muryango kandi bagarukire n’Imana binyuze mu madini basengeramo. Muri uru rugendo rw’ubujyanama rukotrwa n’umuryango REBEJO niho bongera kwibutswa uruhare bagize mu kibazo bahuye nacyo, bakibutswa gusaba imbabazi ababyeyi cyangwa ababarera, ababyeyi babo bakagirwa inama z’uko bakwakira ibyabaye ku mwana wabo n’igikwiye gukorwa kugira ngo hato hadakomeza kuvuka ibindi bibazo. Muri ubu bujyanama aba bakobwa babyariye iwabo berekwa n’andi mahirwe y’ubuzima yabafasha gukomeza ubuzima batabaye imbata z’ ibibazo n’ubukene ahubwo bakagira ubuzima buzima ntawe uhutajwe kandi ntawe uvukijwe uburenganzira bwe.

Ni muri ubu bujyanama kandi ngo baherwamo inyigisho zijyanye n’uburenganzira bwa muntu, aho berekwa uburenganzira bwabo nk’abantu kabone n’ubwo baba barahuye n’iki kibazo kandi bakanerekwa uburenganzira bw’abana babyawe; ibi bikabafasha gusigarira uburenganzira bw’abo bana bavutse mu buryo butateguwe.

Mu kiganiro umunyamabanga nshingwabikorwa wa REBEJO Bwana Gaspard NDACYAYISENGA yagiranye na Kinyamateka nyuma y’iyi nama, yayitangarije ko ashyingiye ku ntambwe bamaze gutera mu kwegera aba bakobwa babyariye iwabo mu maparuwasi 10 ya Arkidiyosezi ya Kigali, hari imyumvire imaze guhinduka mu mitekerereze yabo, mu rugendo rwo kugarukira Imana bakongera gufungurirwa amasakaramentu muri Kiliziya, mu guha uburenganzira bwuzuye abana babyaye n’icyerekezo gishya cy’ubuzima.

Agaruka ku kibazo cy’uko kuba aba bagenerwabikorwa bafashwa n’imishinga ibatera inkunga ku buryo butandukanye bityo bikaba byaba intandaro ku bandi bakobwa yo kwishora mu busambanyi kugira ngo nabo bahabwe kuri izo nkunga. Uyu muyobozi muri REBEJO yavuze ko ikigamijwe muri iyi gahunda atari uguhuza abakobwa babyariye iwabo kugira ngo bahabwe inkunga ahubwo ari kugira ngo bahuzwe nk’urungano ruhuje ikibazo, bagirwe inama z’uko bakwitwara kugira ngo hato batazongera kugwa mu mutego baguyemo, basangire ibitekerezo nk’abahuje ikibazo kandi banibumbire mu matsinda azabafasha kwiteza imbere bari hamwe maze ubuzima bwabo bukomeze, ibi ngo bizanafasha n’uwaba afite inkunga kuyibagezaho.

Muri iyi nama hifujwe ko umuryango REBEJO wakomeza gukora ukanagera mu yandi ma paruwasi agize iyi diyosezi. Hifujwe ko n’ izindi komisiyo za Kiliziya Gatolika mu Rwanda zafatanya na Caritas ya Kigali ndetse na REBEJO. Muri izo ni komisiyo ishinzwe ikenurabushyo mu rubyiruko, komisiyo ishinzwe uburezi, iyobokamana na gatigisimu, komisiyo y’umuryango kugira ngo hategurwe inyigisho zigamije gukumira ikibazo cy’inda zitateganijwe ziterwa abari n’abangavu kigaragara hirya no hino mu gihugu. Ngo nkuko ukoma urusyo akoma n’ingasire, izi nyigisho zikanareba abagabo n’abasore bagira uruhare mu iterwa ry’izo nda.

MANIRAGABA Emmanuel


Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

KINYAMATEKA IRABATUMIKIRA


KINYAMATEKA : Ikinyamakuru cya Kiliziya Gatolika mu Rwanda, kivugira rubanda, kandi giharanira impinduka mu mibereho myiza y'abaturage, ubutabera n'amahoro, umuco n'imyidagaduro. Kuva mu w'1933.

Itangazamakuru na Myr Antoine Kambanda
Musenyeri Antoine Kambanda, Arkiyepiskopi wa 3 wa Arkidiyosezi ya Kigali
Itangwa ry'ubwepiskopi i Kibungo
Rulindo mu birori byo kwambika Pallium Musenyeri Antoine Kambanda
Missa kwa Sina, guha umugisha shapeli yitiriwe Gerard
UMUHANGO WO GUHEREKEZA MUSENYERI YOHANI DAMASENI BIMENYIMANA : Umwaka urashize
CEREMONIES D'OUVERTURE DIXIEME SESSION DES DIRECTEURS NATIONAUX DES OPM AFRIQUE
Umwaka w'Abiyeguriyimana 02.02.2019-25.03.2020
Cenaculum mu byishimo by'isabukuru y'ubusaserdoti
Isabukuru y'imyaka 37 Musenyeri Tadeyo ahawe inkoni y'ubushumba
Amasomo n'inyigisho, ku wa gatatu w'icyumweru cya 1 Gisanzwe C
Kwicara ku Ntebe ya Arkiyepiskopi muri Stade Amahoro i Remera
Yubile ya Padiri Herman ku mudugudu w'urubyiruko kuri Muhazi
Missa muri IFAK, UKWIGARAGAZA KWA NYAGASANI 2019
Urugo rw'i Nazareti, urugero rw'ingo zose n'abazituyemo
Inyigisho yatangiwe i Kibeho 28/12/2018