Conférence Episcopale du Rwanda - +250788784308 - @journal_KM - - @Kinyamateka

Amatariki y’Ingenzi mu muryango wa Benebikira



Amakuru ya Kiliziya 09/09/2019

 

Umuryango wa Benebikira ni wo muryango wa mbere w’Abihayimana Kiliziya Gatolika y’u Rwanda yibarutse mu ntangiriro y’iyogezabutumwa. Watangiye mu 1919, uhanzwe na Musenyeri Yohani Yozefu Hilth wo mu muryango w’Abamisiyoneri b’Afurika (Abapadiri Bera).

Tariki ya 1 Kanama 1913: Ku nyundo abanyarwandakazi batangiye urugendo rwo kwiyegurira Imana, tariki ya 2 Gashyantare 1914, Umunsi Kiliziya yizihizaho ko Yezu yatuwe Imana mu Hekaru, Abasipiranti ba mbere bahabwa umwambaro batangira “Postulat”.

Tariki ya 8 Ukuboza 1916 Novisiya ya mbere i Rwaza. Tariki ya 25 Werurwe 1919 I Rwaza, Mwenebikira wa Mbere Mariya Yohana Nyirabayovu yakoze amasezerano ya mbere. Umuryango wa mbere w’Abihayimana uba uravutse mu Rwanda, uhabwa izina rya BENEBIKIRA.

Tariki ya 15 Kamena 1935 Umuryango wa Benebikira washyizwe mu rwego rw’imiryango y’Abihayimana igengwa n’ubutegetsi bwa Vikariyati.

Tariki ya 24 Nzeri 1944 Habaye Yubile y’imyaka 25 y’Umuryango wa Benebikira.

Tariki ya 4 Mutarama 1953 habaye Inama Nkuru ya mbere y’Umuryango wa Benebikira , itora umukuru w’Umuryango wa mbere w’Umunyarwandakazi Mama Mariya Tereza Kamugisha.

Tariki ya 22 Kanama 1969 Yubile y’imyaka 50 y’Umuryango i Save. Tariki ya 5 Kanama 2008 Umuryango wa Benebikira washyizwe mu rwego rw’Imiryango iyoborwa n’Ubutegetsi bwa Papa i Roma.

Tariki ya 24 Werurwe 2018 i Kibeho, Umuryango wa Benebikira wakinguye umwaka wa Yubile y’imyaka 100 umaze ushinzwe. Tariki ya 8 Nzeri 2019 i Save , umuryango wa Benebikira wizihije , unasoza Yubile y’imyaka 100 umaze ushinzwe.

 

Izina ry’Umuryango wa Benebikira:

Izina Benebikira Cyangwa abana ba Bikira Mariya rivuga ko bifuza gukunda no kwigana Bikira Mariya Umuziranenge, cyane cyane mu bushobokera –Mana bwe, mu kwemera, mu rukundo, mu kumvira no kwiyoroshya. Ababereye umubyeyi n’urugero.

Ubutumwa Benebikira bakora bugamije kumenyekanisha no gukundisha ukuri ijambo ry’Imana, guhindura imitima y’abantu ikerekera ku Mana, Inkuru Nziza ya Yezu Kristu igacenegera mu buzima bwabo, igahindura imico, imikorere n’imibanire byabo. Ubwo butumwa bugaragarira mu mirimo inyuranye bakora.  

Ibikorwa Benebikira basohorezamo ubutumwa ni Ukwigisha Iyobokamana, gukundisha abantu kwiha Imana, gufasha imiryango y’Agisiyo Gatolika, kwigisha no kuyobora mu mashuri y’ibyiciro byose, kuvura abarwayi mu bigo nderabuzimana no mu itaro no gufasha izindi mbabare nk’imfubyi, abapfakazi, impunzi n’abandi. Benebikira bafasha kandi imiryango mishya y’Abihayimana ivuka muri Kiliziya y’u Rwanda bagakora n’ubundi butumwa bunyuranye nko gufasha muri za Eveches na Seminari, kwakira no gucumbira ababikeneye: abanyeshuri, abagenzi, abari mu mahugurwa n’ibindi.

 


Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

KINYAMATEKA IRABATUMIKIRA


KINYAMATEKA : Ikinyamakuru cya Kiliziya Gatolika mu Rwanda, kivugira rubanda, kandi giharanira impinduka mu mibereho myiza y'abaturage, ubutabera n'amahoro, umuco n'imyidagaduro. Kuva mu w'1933.

Itangazamakuru na Myr Antoine Kambanda
Musenyeri Antoine Kambanda, Arkiyepiskopi wa 3 wa Arkidiyosezi ya Kigali
Itangwa ry'ubwepiskopi i Kibungo
Rulindo mu birori byo kwambika Pallium Musenyeri Antoine Kambanda
Missa kwa Sina, guha umugisha shapeli yitiriwe Gerard
UMUHANGO WO GUHEREKEZA MUSENYERI YOHANI DAMASENI BIMENYIMANA : Umwaka urashize
CEREMONIES D'OUVERTURE DIXIEME SESSION DES DIRECTEURS NATIONAUX DES OPM AFRIQUE
Umwaka w'Abiyeguriyimana 02.02.2019-25.03.2020
Cenaculum mu byishimo by'isabukuru y'ubusaserdoti
Isabukuru y'imyaka 37 Musenyeri Tadeyo ahawe inkoni y'ubushumba
Amasomo n'inyigisho, ku wa gatatu w'icyumweru cya 1 Gisanzwe C
Kwicara ku Ntebe ya Arkiyepiskopi muri Stade Amahoro i Remera
Yubile ya Padiri Herman ku mudugudu w'urubyiruko kuri Muhazi
Missa muri IFAK, UKWIGARAGAZA KWA NYAGASANI 2019
Urugo rw'i Nazareti, urugero rw'ingo zose n'abazituyemo
Inyigisho yatangiwe i Kibeho 28/12/2018