Conférence Episcopale du Rwanda - +250788784308 - @journal_KM - - @Kinyamateka

Banyuzwe n'imyanzuro y'urubanza rwa Rukeratabaro



Ubutabera n'Amahoro 14/06/2019

Urukiko rwa Stockholm muri Suède, rwahamije Théodore Rukeratabaro, uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, rumuhanisha igifungo cya burundu.

Rukeratabaro Theodore w’imyaka 50 y’amavuko akomoka mu karere ka Rusizi, mu Murenge wa Mururu, Akagari ka Kabahinda ahahoze hitwa Cyimbogo Segiteri Winteko yahungiye muri Suwede mu mwaka 1998 azaguhabwa ubwene gihugu bwa Suwedi muri 2006, aho yahinduye izina akitwa Tabaro Theodore. Abaturage bavuga ko ari mubantu bakoze Jenoside kuko yayoboraga ibitero, mbere yuko Jenoside itangira yari umujandarume ariko ushyigikiwe cyane n`ubutegetsi.  

Nk’uko bitangazwa na bamwe mu batangabuhamya bazi Rukeratabaro, mbere ya Jenoside bavuga ko yari  Umujandarume, akaba ashinjwa ibyaha by’ubwicanyi yabikoreye muri segiteri Winteko akomokamo, Nyakanyinya na Mibilizi ahari harahungiye Abatutsi benshi. Bavuga kandi ko yayoboye ibitero byishe abatutsi benshi. Umwe mu barokotse Jenoside warokokeye Mibilizi yagize ati ``niba koko Rukeratabaro yarahawe igihano cya burundu, natwe ubwacu nk`abanyarwanda turacyemeye. Ariko icyo dushaka n`uko yanagaruka mu Rwanda tukamubona``. 

Uwitwa Nkurunziza Gabriel wakorokotse Jenoside wo mu Kagari ka Karemereye. Umurenge wa Gashonga, yagize ati ``turi muri gacaca twibazaga irengero rya Theodore tukaribura, none niba Leta y`u Rwanda yaramukurikiranye iyo mu mahanga akaburana agahabwa burundu natwe biradushimishije, kuko iyo muri Jenoside ataza kugera Mibilizi akaguma iwabo ntabwo haba harapfuye imbaga``.

Bakareke Jean Baptiste mu Kagari ka Karemereye, avuga ko ashimira abazane amakuru ku rubanza rwa Rukeratabaro. Ati ``iyo twumva ko izi manza ziburanishirizwa mu mahanga tukumva ko abaduhemukiye bahanwe twumva tunyuzwe. Abaturage ba Karemereye turanyuzwe kubera igihano yahawe kuko no mu Rwanda nicyo gihano gikuru gihari, kijyanye n`ibyo yakoze``. 

Ubushinjacyaha bw`u Rwanda bwatangiye kumukurikirana muri 2010, kubera uruhare yakekwagaho muri Jenoside yakorewe abatutsi. Tariki ya 20 Ukwakira 2016 nibwo Rukeratabaro yafatiwe  muri Suwedi.

Urubanza rwa Rukeratabaro rwabereye muri Suwedi, Aho yaburanaga afunze yaregwagwa ; ubwicanyi bwibasiye abatutsi, ubufatanyacyaha mu bwicanyi, gufata ku ngufu abagore n`abakobwa, gushimita abatutsi, gutegura, gushishikariza no gushyira mu bikorwa Jenoside yakorewe abatutsi 1994.

Muri ibi byaha aregwa harimo ibi bikorwa, kuba yarishe abatutsi akabicira kuri burigade hafi y`ahari akabari ke, kuba yarayoboye ibitero byahitanye abatutsi benshi ku Winteko,harimo icyo ku itariki ya 9 Mata 1994  no gufata abakobwa n`abagore ku ngufu. Ikindi aregwa ni igitero cyo 13Mata 1994 cyishe abatutsi ku ishuri ribanza rya Nyakanyinya, n`ikindi cyagabwe kuri paruwasi Gatolika ya Mibilizi mu mpera z`ukwezi kwa Mata 1994 Cyahitanye abatutsi benshi bari bahahungiye. Yashinjwe kandi urupfu rwa bamwe mu baturage ba Winteko batoranyijwe muri Stade ya Rusizi yitwaga Kamarampaka, bakicirwa aho bita Gatandara.

Ku rwego rwa mbere mu rubanza rwe muri 2018 urukiko rwamuhamije ibi byaha; ubwicanyi bwibasiye abatutsi, ubwinjiracyaha mu bwicanyi, gushimita abatutsi, aha yari yakatiwe igihano cya burundu. Aho atanyuzwe n`imikirize y`urubanza akajurira.

Urukiko rw`ubujurire rwatangiye tariki ya 10 Nzeri 2018 aha yari yajuriye asaba ko yagirwa umwere ku byaha byose yashinjwaga , Ubushinjacyaha ariko n`abaregerega indishyi  nabwo bwajuriye busaba ko rwahamya ibyo byaha Rukeratabaro ibyaha yari yagizweho umwere bwa mbere bwo gufata abagore n`abakobwa kungufu.

Ku wa gatatu tariki ya 27 Kamena 2018 ni bwo Urukiko rw’Akarere rwa Stockholm rwahanishije Rukeratabaro igihano cy’igifungo cya burundu, nyuma yo kumuburanisha rugasanga ahamwa n’ibyaha bya Jenoside n’ibyibasiye inyokomuntu muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Yageze muri Suède mu 1998 abona ubwenegihugu mu mwaka wa 2006 aho yiyise Tabaro Theodore.

 
Ku itariki ya 9 Mata 1994 , Rukeratabaro afatanyije n’abandi nka Karemera Modeste wari umucamanza, Katabarwa Jean wari Konseye, Nsengumuremyi Jean n’izindi Nterahamwe nyinshi zo ku w’inteko hamwe n’abandi bajandarume yayoboye igitero cyahitanye Abatutsi benshi muri w’inteko nyuma yo kubavumbura aho babaga bihishe mu mashyamba n’ibihuru kandi bagafata abagore n’abakobwa ku ngufu.

Iburanishwa mu bujurire ryashojwe tariki ya 28 Werurwe 2019. Urukiko rw`ubujurire rwemeje ko ibyaha Rukeratabaro yahamijwe, bigize icyaha cya Jenoside yanahonyanze bikomeye amategeko arengera uburenganzira bw`ikiremwamuntu, rwagumishijeho igihano cyo gufungwa burundu n`ubundi yari yahamijwe n`urukiko rwa mbere.

Ku itariki ya 13 Mata 1994, ngo yayoboye igitero giturutse ku Winteko cyagiye kwica Abatutsi bari bahungiye ku ishuri ribanza rya Nyakanyinya. Igitero cyishe abahungiye kuri iri shuli cyarimo Interahamwe ziturutse muri Segiteri za Mururu, Nyakanyinya na Winteko cyishe Abatutsi basaga ibihumbi bitatu, bicishwa amasasu, gerenade, imihoro n’amahiri maze abagabo, abagore n’abana bari bahahungiye hafi ya bose baricwa.

Rukeratabaro Theodore kandi yayoboye igitero cyaturutse ku Winteko kijya gufatanya n’abandi kwica Abatutsi bari bahungiye kuri Paruwasi gatolika ya Mibilizi ahishwe Abatutsi benshi mu mpera z’ukwezi kwa Mata 1994.

Rukeratabaro kandi yagize uruhare rukomeye mu iyicwa ry’Abatutsi bo muri w’inteko bari bahungiye muri Sitade ya Rusizi (yitwaga sitade Kamarampaka icyo gihe), aho yagiye yitwaje lisiti afatanije n’abasirikari bagasohora bamwe muri abo Batutsi bakajya kubicira ahitwa mu Gatandara. Aha mu Gatandara hakaba hariciwe mu buryo bw’agashinyaguro benshi mu Batutsi babaga batoranijwe mu bandi muri sitade Kamarampaka.

Perezida wa Ibuka mu Karere ka Rusizi, Ndagijimana Laurent nawe yavuze ko bishimiye ubutabera bwo muri Suwedi. Ati ``nk`abahagarariye inyungu z`abacitse ku icumu twashimye ubutabera bwa Suwedi, kugihano bahaye Rukeratabaro. Turasaba ibindi bihugu gukurikiza uru rugero rwiza mu kuburanisha abakekwaho uruhare muri Jenoside``.

Juvens Ntampuhwe, umuhuzabikorwa w’umushinga ugamije ubutabera no kwibuka muri RCN  witwa  Justice et Mémoire avuga ko igihano cya Rukeratabaro azagikorera muri Suwedi kuko ari yaburaniye kandi akahaburanira nk`umuturage wabo.

INGABIRE Grâce

 


Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

KINYAMATEKA IRABATUMIKIRA

Ubutumire : Mpuzamiryangoremezo Mt Jeraridi

Cenetra Hotel

Itangazamakuru na Myr Antoine Kambanda
Musenyeri Antoine Kambanda, Arkiyepiskopi wa 3 wa Arkidiyosezi ya Kigali
Itangwa ry'ubwepiskopi i Kibungo
Rulindo mu birori byo kwambika Pallium Musenyeri Antoine Kambanda
Missa kwa Sina, guha umugisha shapeli yitiriwe Gerard
UMUHANGO WO GUHEREKEZA MUSENYERI YOHANI DAMASENI BIMENYIMANA : Umwaka urashize
CEREMONIES D'OUVERTURE DIXIEME SESSION DES DIRECTEURS NATIONAUX DES OPM AFRIQUE
Umwaka w'Abiyeguriyimana 02.02.2019-25.03.2020
Cenaculum mu byishimo by'isabukuru y'ubusaserdoti
Isabukuru y'imyaka 37 Musenyeri Tadeyo ahawe inkoni y'ubushumba
Amasomo n'inyigisho, ku wa gatatu w'icyumweru cya 1 Gisanzwe C
Kwicara ku Ntebe ya Arkiyepiskopi muri Stade Amahoro i Remera
Yubile ya Padiri Herman ku mudugudu w'urubyiruko kuri Muhazi
Missa muri IFAK, UKWIGARAGAZA KWA NYAGASANI 2019
Urugo rw'i Nazareti, urugero rw'ingo zose n'abazituyemo
Inyigisho yatangiwe i Kibeho 28/12/2018