Conférence Episcopale du Rwanda - +250788784308 - @journal_KM - - @Kinyamateka

Byinshi ku ndirimbo Alphonsine yigishijwe na Nyina wa Jambo mu mabonekerwa y’i Kibeho



IYOGEZABUTUMWA 25/10/2019

Ku munsi wa kane w’amabonekerwa ya Alphonsine Mumureke yigishijwe na Bikira Mariya indirimbo azajya aririmba ndetse akanayigisha abandi. Biteye amatsiko kwiyumvisha ko n’abo mu ijuru bavuga Ikinyarwanda cyangwa baririmba mu Kinyarwanda. Hari abashobora kwibaza uburyo Bikira Mariya wabyariye Yezu i Nazareti,  mu Garileya  ahavugwa indimi nk’ikigereki, igiheburayi n’izindi zitari indimi nyafurika yabonekera  abanyarwanda akavuga mu rurimi bumvikanamo ndetse bakanagirana ibiganiro birambuye. Ku muntu utabyiyumvisha ni ngombwa ko nibura yemera ko ntakinanira Imana.

Ku itariki 2 Ukuboza 1981, Alphonsine Mumureke avuga ko yari mu isengesho hamwe n’abandi bana.Ngo yumvise afite ubwoba bwinshi cyane; muri icyo gihe, yajyaga kuvuga isengesho rimuvuye ku mutima bikamunanira, yumva ijwi riramuhamagaye na we arikiriza ati“karame”, nuko yerekeza aho yari asanzwe ahurira na Bikira Mariya. Ahageze bararamukanya  maze amubaza igituma atabwira bagenzi be ubutumwa yamutumye. Muri ako kanya, ngo Alphonsine yabonaga Bikira Mariya asa n’ufite agahinda, nuko amusaba imbabazi anamubwira ko atari kubwira abadahari. Amaze kumutega amatwi araseka nuko umwana na we biramushimisha cyane.

Kuri uwo munsi, nibwo Bikira Mariya yamwigishije indirimbo ya mbere uyu mukobwa atari yarigeze yumva. Dore amagambo y’iyo ndirimo nk’uko yanditse mu gitabo “Narakinguye Ntibinjira  pp.14”:

  1. Mwana uzankunda,  Mwana uzanyiyambaza

Azagira ubugingo buhoraho

 

         2. Mwana uzemera,  Mwana uzanyambaza

              Azagira ubugingo bw’Imana

 

          3. Uzemera yezu,   Akemera Imana

              Azagira ubugingo buhoraho

Muri iri bonekerwa, bakomeje kuganira, baririmba  kandi bizihiwe nkuko umubyeyi  wizihiwe yishimana n’umwana we. Nuko  Bikira Mariya amubwira ko aho baba nta misozi miremire ihari, ko haringaniye neza, n’uturabo duhari nta gasumba akandi, kandi ko twose turinganiye. Mu nkuru y’ubutaha tuzabagezaho uko abaganga bateye Alphonsine inshinge bagira ngo bamenye niba abonekerwa by’ukuri cyangwa niba hari izindi mpinduka zabaye mu mubiri we , n’uko Uwamubonekeraga yitegerezaga ibyo abo baganga bakora kuri Alphonsine.

                                MANIRAGABA Emmanuel


Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

KINYAMATEKA IRABATUMIKIRA


KINYAMATEKA : Ikinyamakuru cya Kiliziya Gatolika mu Rwanda, kivugira rubanda, kandi giharanira impinduka mu mibereho myiza y'abaturage, ubutabera n'amahoro, umuco n'imyidagaduro. Kuva mu w'1933.

Itangazamakuru na Myr Antoine Kambanda
Musenyeri Antoine Kambanda, Arkiyepiskopi wa 3 wa Arkidiyosezi ya Kigali
Itangwa ry'ubwepiskopi i Kibungo
Rulindo mu birori byo kwambika Pallium Musenyeri Antoine Kambanda
Missa kwa Sina, guha umugisha shapeli yitiriwe Gerard
UMUHANGO WO GUHEREKEZA MUSENYERI YOHANI DAMASENI BIMENYIMANA : Umwaka urashize
CEREMONIES D'OUVERTURE DIXIEME SESSION DES DIRECTEURS NATIONAUX DES OPM AFRIQUE
Umwaka w'Abiyeguriyimana 02.02.2019-25.03.2020
Cenaculum mu byishimo by'isabukuru y'ubusaserdoti
Isabukuru y'imyaka 37 Musenyeri Tadeyo ahawe inkoni y'ubushumba
Amasomo n'inyigisho, ku wa gatatu w'icyumweru cya 1 Gisanzwe C
Kwicara ku Ntebe ya Arkiyepiskopi muri Stade Amahoro i Remera
Yubile ya Padiri Herman ku mudugudu w'urubyiruko kuri Muhazi
Missa muri IFAK, UKWIGARAGAZA KWA NYAGASANI 2019
Urugo rw'i Nazareti, urugero rw'ingo zose n'abazituyemo
Inyigisho yatangiwe i Kibeho 28/12/2018