Conférence Episcopale du Rwanda - +250788784308 - @journal_KM - - @Kinyamateka

Cardinal Etchegaray wasuye u Rwanda mu 1993 n’1994 yaratabarutse



Amakuru ya Kiliziya 06/09/2019

 Ku itariki 4 Nzeri 2019 ni bwo hatangiye kuvugwa inkuru y’urupfu rwa Cardinal Etchegaray, ukomoka mu gihugu cy’u Bufaransa kandi wakoze imirimo itandukanye mu biro bikuru bya Kiliziya Gatolika i Vatican.

Mu mateka ya Kiliziya Gatolika y’u Rwanda, Cardinal Etchegaray yoherejwe na Nyirubutungane  Papa Yohani Pawulo wa kabiri mu Rwanda muri Werurwe 1993, no mu 1994 mu ngendo zigamije ihumure n’amahoro mu batuye iki gihugu. Ni ingendo yakoze mu gihe muri iyi myaka tumaze kuvuga, mu Rwanda hari umwuka mubi w’urwango,ubwicanyi n’ubushyamirane byaganishaga kuri Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994.

Nkuko tubikesha urubuga nkoranyambaga rwa www.vaticannews.va, Cardinal Etchegaray w’imyaka 96 yitabye Imana ku itariki 4 Nzeri 2019 i Cambo-les –Bains mu gihugu cy’u Bufaransa. Ni inkuru yamenyekanye nyuma gato y’uko Nyirubutungane Papa Francisiko yari amaze gufata urugendo yerekeza ku mugabane wa Afurika mu bihugu bya Mozambique, Madagascar na Mauritius mu rugendo rwa gishumba rugomba kumara iminsi 6.

Akimara kumva iyi nkuru y’akababaro, Nyirubutungane Papa Francisiko yagize icyo atangaza ku butwari bwaranze Cardinal Etchegaray mu mirimo ya gishumba yagiye ahabwa muri Kiliziya. Yavuze ko yari umushumba w’umunyamurava kandi ufite ukwemera gushinze imizi (a zealous pastor with deep faith), akaba umuntu ukunda kuganira no gusabana ( a man of dialogue).

Incamake ku buzima bwa Cardinal Etchegaray n’imirimo ya gitumwa yakoze

Cardinal Etchegaray (amazina ye nyakuri ni Roger Marie Elie Etchegaray) yavutse ku itariki 25 Nzeri 1922  mu gace ka Esperette mu gihugu cy’u Bufaransa. Yahawe isakaramentu ry’ubusaserdoti ku itariki 13 Nyakanga 1947 mu biganza bya Myr Jean Saint Pierre umushumba wa Diyosezi ya Bayonne muri iki gihugu.  Yabaye umwepiskopi wungirije wa Paris ku itariki 29 Werurwe 1969, atorerwa kuba  Arkiyepiskopi wa Marseille ku itariki 22 Ukuboza 1970. Yatorewe kandi kuba umuyobozi w’inama nkuru y’Abepiskopi Gatolika mu Bufaransa kuva mu 1975 kugeza mu 1981. Mu 1971, nibwo yatorewe kuba umuyobozi w’inama nshya ihuza Abepiskopi Gatolika bo ku mugabane w’Uburayi, nuko agirwa  Cardinal na Mutagatifu Papa Yohani Pawulo wa kabiri mu 1979.

Mu mirimo itandukanye yakoze nyuma yo kuba Cardinal harimo kuba yarayoboye ibiro bishinzwe Ubutabera n’Amahoro na Cor Unum; ayobora itsinda ryari rishinzwe gutegura neza Yubile y’imyaka 2000, ndetse anoherezwa mu butumwa butandukanye bwa Kiliziya bugamije kwimakaza amahoro  mu burasirazuba bwo hagati.

Ku itariki 30 Mata 2005, Nyirubutungane Papa Benedigito wa 16 yamugize umuyobozi wungirije w’inama y’abakaridinali, umwanya yavuyeho muri Kamena 2017 kubera izabukuru.

Umuhango wo kumuherekeza uteganyijwe ku itariki 9 Nzeri 2019 muri Kiliziya Katedarali ya Santa Maria i  Bayonne mu Bufaransa.

 

                                                                                 MANIRAGABA Emmanuel

 


Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

KINYAMATEKA IRABATUMIKIRA


KINYAMATEKA : Ikinyamakuru cya Kiliziya Gatolika mu Rwanda, kivugira rubanda, kandi giharanira impinduka mu mibereho myiza y'abaturage, ubutabera n'amahoro, umuco n'imyidagaduro. Kuva mu w'1933.

Itangazamakuru na Myr Antoine Kambanda
Musenyeri Antoine Kambanda, Arkiyepiskopi wa 3 wa Arkidiyosezi ya Kigali
Itangwa ry'ubwepiskopi i Kibungo
Rulindo mu birori byo kwambika Pallium Musenyeri Antoine Kambanda
Missa kwa Sina, guha umugisha shapeli yitiriwe Gerard
UMUHANGO WO GUHEREKEZA MUSENYERI YOHANI DAMASENI BIMENYIMANA : Umwaka urashize
CEREMONIES D'OUVERTURE DIXIEME SESSION DES DIRECTEURS NATIONAUX DES OPM AFRIQUE
Umwaka w'Abiyeguriyimana 02.02.2019-25.03.2020
Cenaculum mu byishimo by'isabukuru y'ubusaserdoti
Isabukuru y'imyaka 37 Musenyeri Tadeyo ahawe inkoni y'ubushumba
Amasomo n'inyigisho, ku wa gatatu w'icyumweru cya 1 Gisanzwe C
Kwicara ku Ntebe ya Arkiyepiskopi muri Stade Amahoro i Remera
Yubile ya Padiri Herman ku mudugudu w'urubyiruko kuri Muhazi
Missa muri IFAK, UKWIGARAGAZA KWA NYAGASANI 2019
Urugo rw'i Nazareti, urugero rw'ingo zose n'abazituyemo
Inyigisho yatangiwe i Kibeho 28/12/2018