Conférence Episcopale du Rwanda - +250788784308 - @journal_KM - - @Kinyamateka

Caritas Rwanda: Inteko rusange yize ku bibazo by’ingutu byugarije abagenerwabikorwa babo



Kuri uyu wa mbere, tariki ya 4 Werurwe 2019, i Musanze mu ntara y’Amajyaruguru hateraniye inama ya Caritas Rwanda isanzwe imara iminsi ibiri, ikaba yibanze cyane ku bibazo bagenda bahura nabyo mu butumwa bwabo bwo gufasha abatishoboye n’abandi bari mu kaga.

Padiri Twagirayezu JMV, Umunyamabanga mukuru wa Caritas, avuga ko Caritas ari umuyoboro Kiliziya Gatolika inyuzamo ibikorwa by’urukundo cyane cyane ikomeza umurimo  Yezu Kristu yatangiye wo gukiza abantu ari kuri Roho no ku mubiri, kugira ngo umuntu wese abeho neza adapfukiranwe cyane cyane biturutse ko yakwibagirana biturutse ku bukene, ku burwayi mbese nawe akiyumvamo ko ari ikiremwa cy’Imana gikeneye gukundwa no gukunda.

Atangiza inama rusange ku mugaragaro Musenyeri Tadeyo Ntihinyurwa, Perezida wa Caritas mu nama y’Abepiskopi mu Rwanda, ariko ubu akaba yaragiye mu kiruhuko cy’izabukuru, yashimiye abantu bose bitabiriye inama, abasaba kwigiramo imbaraga zo gutanga ibitekerezo. Ati “ mbifurije kugira ibyishimo, imbaraga n’ishyaka ryo gukorera hamwe igihe turaba dusangira ibitekerezo, kuko duhuriye hamwe mu rukundo rumwe rutuma abana b’Imana bisanzura”. Yashimiye cyane Caritas Rwanda na Caritas y’Amadiyosezi yo yabashije kwegeranye raporo z’ibyo bakoze.

Abanyamuryango bagejejweho uko  imyanzuro y’inama ya 2017 yashyizwe mu bikorwa, abanyamuryango barayishimira. Padiri Umunyamabanga Mukuru wa Caritas aboneraho kubaha amakuru avuga ko caritas International yifuza ko Caritas 165 ku isi zagira imikorere imwe. Ati “ ni umurimo ukomeye ariko waratangiye bafatangiye guhugura abantu, ibyo basabye Caritas Rwanda ikaba yarabikoze neza none bakaba  barayisabye ko bitewe n’intambwe igenda itera yaba hafi y’izindi Caritas  kuzifasha kugira ngo nazo zitere imbere”.

Yagarutse ku mwanzuro bari barahawe wo kujya bakorana na Caritas z’Amadiyosezi, aho bifuzaga ko Caritas Rwanda yajya isura Caritas za Diyosezi avuga ko bari kwisuganya batangiye. Ati “tuzajya tuza kenshi muri diyosezi, duhane amakuru, twungurana ibitekerezo ku mikoranire imwe n’imwe kuri diyosezi zitandukanye bityo tuzarushaho kugira Caritas nk’umuryango”. 

Muri iyi nama hagaragajwe ibikorwa binyuranye byakozwe na Caritas banagaragaza n’umutungo wakoreshejwe n’aho wavuye. Kubera ko Caritas nta mutungo bwite igira yashyizeho ikigega kizajya gifasha mu gihe bibaye ngombwa. Iki kigega kikaba ari umwihariko w’abakozi ba Caritas Rwanda ndetse n’izindi Caritas zo mu madiyosezi n’ubwo bose batarabyitabira ariko bamaze kugera kuri miliyoni zisaga 30 muri icyo kigega.

Iyi nama yagarutse by’umwihariko ku bibazo byugarije abaturage cyane abana baterwa inda bakiri bato, ababyeyi bakuramo inda basaba ko hashyirwamo imbaraga zo kubigisha kumenya kubaha ikiremwa muntu.

Bagarutse ku kibazo cy’imirire mibi mu bana ko birimo kwiyongera cyane basaba ko naho hakongerwa imbaraga kugira ngo bafashe abo bana n’ababyeyi babo ndetse babe banarandura ubukene bukabije bugaragara mu baturage.

Ikindi kibanzweho cyane ni ikibazo cy’abagororwa bari muri Gereza ya Mpanga bagaragaje ko bafite ikibazo cy’imiti y’abadafite ubushobozi bwo kubona imiti itavurwa n’ubwishingizi bafite aribwo mituweli. Iyo Gereza ya  Mpanga ngo abagororwa babo abenshi muri bo bakatiwe igihano kirekire ntibasurwa ndetse bamwe imiryango yabo yarabatereranye bityo bakabura uko bivuza. Ni abagororwa baba baraturutse  hirya no hino, kuburyo badasurwa abantu bagera hafi ibihumbi 8 bari muri iyi Gereza abasurwa ntibagera  ku ijana.  Iyi nama yasanze n’ubwo ari ikibazo kitoroshye kuko bihenze, bemeje ko bagiye gukora ubuvugizi hirya no hino bashishikariza imiryango yabo, umuryango nyarwanda ndetse n’imiryango y’abihayimana.

Amafoto amwe n'amwe yaranze iri huriro ry'Inteko rusange rya Caritas Rwanda

INGABIRE Grâce


Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

KINYAMATEKA IRABATUMIKIRA

Missionnaires d'Afrique 150 ans

Cenetra Hotel

UMUHANGO WO GUHEREKEZA MUSENYERI YOHANI DAMASENI BIMENYIMANA : Umwaka urashize
CEREMONIES D'OUVERTURE DIXIEME SESSION DES DIRECTEURS NATIONAUX DES OPM AFRIQUE
Umwaka w'Abiyeguriyimana 02.02.2019-25.03.2020
Cenaculum mu byishimo by'isabukuru y'ubusaserdoti
Isabukuru y'imyaka 37 Musenyeri Tadeyo ahawe inkoni y'ubushumba
Amasomo n'inyigisho, ku wa gatatu w'icyumweru cya 1 Gisanzwe C
Kwicara ku Ntebe ya Arkiyepiskopi muri Stade Amahoro i Remera
Yubile ya Padiri Herman ku mudugudu w'urubyiruko kuri Muhazi
Missa muri IFAK, UKWIGARAGAZA KWA NYAGASANI 2019
Urugo rw'i Nazareti, urugero rw'ingo zose n'abazituyemo
Inyigisho yatangiwe i Kibeho 28/12/2018