Conférence Episcopale du Rwanda - +250788784308 - @journal_KM - - @Kinyamateka

Caritas Rwanda irasaba abayigize gukora ibishoboka ku gihe mu bushobozi bafite



Mu gikorwa cy’iminsi itatu cyahuje abahagarariye Caritas mu madiyosezi yose, kigamije gusuzuma imigendekere y’iteganyabikorwa ry’imyaka itanu ishize 2015-2019, no gukora inyigo y’iteganyabikorwa rishya 2020-2024, ubuyobozi bwa Caritas Rwanda burasaba abayigize kugira imikorere igendera ku iteganyabikorwa, no kumenya gukora ibishoboka byose,mu bushobozi bafite kandi bigakorerwa igihe.

Bwana Prosper Sebagenzi, ushinzwe gukurikirana ibikorwa bya Caritas Rwanda, asobanura ko Caritas idakwiye kumvikana gusa nk’ikora ibikorwa bifasha abantu gucuma iminsi. Avuga ko n’ubwo hari ababikeneye ariko hari n’abandi bafite imbaraga zo gukora bityo Caritas ikaba ibegera ikabaherekeza mu rugendo rwo guteza imbere imibereho yabo mu bukungu n’imibereho myiza. Anenga abafite ingeso yo gushaka kurya utwo babonye aho kutwifashisha ngo tububakire n’ikizababeshaho ejo hazaza.

Aha ni ho ahera asobanura impamvu Caritas ikenera kugira igenamigambi riyifasha kumenya uko ubutumwa bwayo bufasha guteza imbere imyumvire, imibereho n’ubukungu by’abagenerwabikorwa bayo. Yagize ati “ nta terambere ritagira igenamigambi. Igenamigambi rifasha kumenya aho uri, ukamenya n’aho wifuza kugera ndetse hagati ukagira umwanya wo kwisuzuma ukareba ko ukiri mu nzira nziza”.

Ibi akaba ari na byo byakozwe mu gikorwa cyamaze iminsi itatu, cyabereye muri paroisse ya Kabuga muri Arkidiyosezi ya Kigali, aho abahagarariye amashami ya Caritas mu madiyosezi yose bahuye ngo barebere hamwe uko iteganyabikorwa ry’imyaka itanu ishize 2015-2019 ryagenze ndetse hatangizwe n’inyigo y’iteganyabikorwa ry’imyaka itanu igiye kuza ni ukuvuga 2020-2024.

Muri iki gikorwa abahagarariye Caritas mu madiyosezi yose no mu mashami yayo atandukanye bagize umwanya uhagije wo kureba uko iteganyabikorwa riheruka ryagenze bahereye ku isuzuma ryari riherutse gukorwa mu mwaka wa 2018. Bagize kandi umwanya wo kurebera hamwe ibyagenze neza muri iri teganyabikorwa n’ahagaragaye intege nke maze babiheraho bakora iteganyabikorwa rishya rizagenderwaho mu myaka itanu iri imbere 2020-2024.

Padiri Twagirayezu JMV, umuyobozi wa Caritas Rwanda, yishimira izi mpinduka zigaragara mu mikorere ya Caritas, aho abahagarariye Caritas mu madiyosezi yose bakorera inama hamwe bakagena ubwabo ibigomba gukorwa ndetse ntibinabere i Kigali gusa ahubwo bikabera mu madiyosezi yose. Avuga ko byatumye Caritas irushaho kwegera abakristu bagira urubuga mu kugena ibigomba gukorwa cyane ko buri wese aba agomba kubigiramo uruhare. Agira ati “Ibi bidufasha kumenyekanisha Caritas mu bakristu bose bakumva ko Caritas ari iyabo, Buri muntu wese ashinzwe umukene umuri hafi. Buri wese akwiye kuba umusamaritani mwiza. Caritas si akazi ni inshingano duhabwa na Yezu ubwe wanabiduhayemo urugero rwo kwita ku bakene”.

Aha akaba ari na ho ahera asaba abagize Caritas kugira umuco wo gukora ibyo bashoboye byose mu bushobozi buhari kandi mu gihe gikwiye. Avuga ku mbogamizi gahunda yo gukora iteganyabikorwa ihura na zo yagaragaje ko ikibazo cyo gutegereza ubushobozi ku batera nkunga gikoma mu nkokora ishyirwa mu bikorwa ry’ibiba byateguwe. Ibi akaba ari byo bikwiye gutuma abakristu bakwiye kongera umuco wo kumenya gukoresha ubushobozi bafite kugira ngo bige ubwabo kwikemurira ibibazo kuko ak’I Muhana kaza imvura ihise. Asaba kandi abakristu n’abashinzwe Caritas by’umwihariko kugira umuco wo gukora Raporo. Bigaragara ko ibikorwa by’urukundo bikorwa mu Kiliziya mu nzego zayo zitandukanye ari byinshi nyamara ibikorerwa raporo bikaba bike. Asaba rero ko gukora raporo byaba umuco kandi mu nzego zitandukanye z’ubuzima bwa Kiliziya haba mu madiyosezi, amaparuwasi, mu miryango y’abihayimana kugera ndetse no mu miryango remezo.

Kuva aho iyi gahunda yo gukorera ku iteganyabikorwa itangiriye, Caritas Rwanda yateje intambwe ibikorwa byayo ku rwego mpuzamahanga, dore ko yaje no mu cyiciro cya mbere ku rutonde rukorwa na “Caritas Internationalis” rugaragaza uko Caritas zitandukanye ku isi zihagaze mu miyoborere, mu micungire y’umutungo, mu gukora neza imishinga no gukoresha neza amafanga atangwa n’abaterankunga.

Padiri Fidèle MUTABAZI

 


Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

KINYAMATEKA IRABATUMIKIRA


KINYAMATEKA : Ikinyamakuru cya Kiliziya Gatolika mu Rwanda, kivugira rubanda, kandi giharanira impinduka mu mibereho myiza y'abaturage, ubutabera n'amahoro, umuco n'imyidagaduro. Kuva mu w'1933.

Itangazamakuru na Myr Antoine Kambanda
Musenyeri Antoine Kambanda, Arkiyepiskopi wa 3 wa Arkidiyosezi ya Kigali
Itangwa ry'ubwepiskopi i Kibungo
Rulindo mu birori byo kwambika Pallium Musenyeri Antoine Kambanda
Missa kwa Sina, guha umugisha shapeli yitiriwe Gerard
UMUHANGO WO GUHEREKEZA MUSENYERI YOHANI DAMASENI BIMENYIMANA : Umwaka urashize
CEREMONIES D'OUVERTURE DIXIEME SESSION DES DIRECTEURS NATIONAUX DES OPM AFRIQUE
Umwaka w'Abiyeguriyimana 02.02.2019-25.03.2020
Cenaculum mu byishimo by'isabukuru y'ubusaserdoti
Isabukuru y'imyaka 37 Musenyeri Tadeyo ahawe inkoni y'ubushumba
Amasomo n'inyigisho, ku wa gatatu w'icyumweru cya 1 Gisanzwe C
Kwicara ku Ntebe ya Arkiyepiskopi muri Stade Amahoro i Remera
Yubile ya Padiri Herman ku mudugudu w'urubyiruko kuri Muhazi
Missa muri IFAK, UKWIGARAGAZA KWA NYAGASANI 2019
Urugo rw'i Nazareti, urugero rw'ingo zose n'abazituyemo
Inyigisho yatangiwe i Kibeho 28/12/2018