Conférence Episcopale du Rwanda - +250788784308 - @journal_KM - - @Kinyamateka

Caritas ya Kigali : Abana bavanywe mu muhanda bizihije umunsi w'umwana w'umunyafurika



Ubutabera n'Amahoro 02/07/2019

Caritas ya Kigali mu mushinganga wabo w`Abadacogora n`Intwari ibizihije umunsi w`Umwana w`umunyafurika ubusanzwe uba tariki ya 16 Kamena buri mwaka, aho  abana bafashwaga n`uyu mushinga  basaga 78 barangije amashuri y`imyuga  n`ayisumbuye bahawe ibikoresho bizabasha gutangira ubuzima. Abandi bana bagera kuri 18 basubizwa imiryango yabo.

Uyu muhango wabimburiwe n`igitambo cya Misa cyatuwe na Padiri Donatien Twizeyumuremyi Umuyobozi wa Caritas y`Arkidiyosezi ya Kigali ari kumwe na Padiri Onesphore uhagarariye amashuri muri Arkidiyosezi ya Kigali.

Mu nyigisho yahaye abana yabibukije ko umwana mu muryango ari umugisha. Ati ``Iyo urugo rurimo amahoro, ababyeyi biteguye kwakira umwana biba ari ibyishimo iyo bashakisha utwenda bazamwambika umugabo nawe atekereza uko azahemba umugore we yabyeye, umwana akaza abantu bose bamwishimiye``.  Akomeza agira ati ``iyo umuryango utabashije kubona urubyaro, barahangayika cyane bagakora ibishoboka byose kugira ngo byibura babone umwana bagasenga bakivuza.``

Avuga ko ariko hari igihe mu muryango hazamo amacakubiri atewe n`abana, aho yatangaga ingero n`abana bakagenda bazivugira bati `` umwana ashobora guteza amakimbirane igihe yigize ikirara, igihe avutse ababyeyi batamushaka, igihe imyitwaririre itari myiza ….``.

Padiri yavuze igikwiye  ati ``igikwiye ni uko umwanayabaye isoko y`ibyishimo hagati y`ababyeyi bityo n`umwana akishimira ababyeyi be agahorana ibyo byishimo.`` Yifuje isengesho ryabo basabira cyane `` basabire ababyeyi kuko kurera biravuna, gusabira abana bananiranye, abana batagira ababyeyi, gusabira abakobwa bamaze kugimbuka bagatsinda ibigeragezo byo gutwara inda zituma babyara babana bazavukana ibibazo``.

Abana barangije amashuri y`imyuga bacukijwe

Abana barangije amashuri y`imyuga bacukijwe

 Mu butumwa bw`Umushinga Abadacogora n`Intwari ni ugufasha abana bo mu muhanda bakabasubiza ubuzima ari ukubasubiza mu ishuri ndetse no kubaherekeza mu buzima baba bagiyemo igihe barangije. Kuri uyu munsi rero hahawe icyemezo cy`Ishimwe ku bana bafashwaga n``umushinga bagera kuri 78, barimo abakobwa 30 n`abahungu 48, muri bo abagera kuri 74 barangije imyuga.

Abarangije bahawe icyemezo cy`imyitwarire

Umwe mu bana bavuze mu izina ry`abarangije yavuze ko ashimira cyane ubufasha bahawe kugira ngo bige none bakaba barangije amashuri bashakaga, avuga ko hari byinshi bagiye gukora bakuye mu byo bize bityo bazagaragarize ababafashije ko imfashanyo yabo iitapfuye ubusa.

Ashimira kandi uburyo Caritas yahisemo kubafasha . Ati ``batwemereye ko nitwishyira hamwe bazaduha ibikoresho none twe turangije mu budozi turi bane tugiye gushaka aho tuzakorera kandi turumba bizatugirira akamaro kurusha ko ari umuntu umwe yakwikorera``.

Padiri Umuyobozi wa Caritasi, Yavuze ko icyemezo bahabwa ari ikigaragaza ko abana bahindutse bafite imyitwarire myiza. Ati ``icyi cyemezo ni ikigaragaza ko mwitwaye neza, uwo mwakwereka wese yabaha akai agafite, kuko mugaragaza ko mufite uburere bwiza n`ubumenyi``.  Abwira ababyeyi ko nabo bagomba guhindura imyumvire kuri aba baba ati ``umwana mwafataga nk`umwana wo mu muhanda ubu yakuze kandi afite uburere bwiza aje ngo mufatanye kwiteza imbere no kubaka igihugu``.

Padiri Donatien yambwiye abana barangije ko mbere bahaga buri wese igikoresho akajya kwihangira umurimo ariko ko uyu mwaka byahindutse bazajya babaha ibikoresho bihagije ariko ko basabwa kwibumbira hamwe. Ati ``nimukorera hamwe si ibikoresho gusa tuzabaha tuzabaha n`igishoro ni mugikoresha neza tuzagenda tuzamura``.

Abarangije bahawe ibikoresho bijyanye n`umwuga bize bizabafasha gutangira ubuzima

Gusubiza abana mu muryango

Nk`uko gahunda y`igihugu ari ukurera umwana mu muryangango, hari abana bavuye mu muhanda barerwagwa na Caritas , mu Kigo giherereye Rweru mu Karere ka Bugesera bari bamaze igihe kingana n`amezi 6 ubu hakaba harimo abo bamaze kubonera imiryango.

Muri bo hari abana bagera kuri 93 bagombaga gushakira imiryango, muri bo 50 babashije  kubona imiryango.  Uyu munsi 18 nibo ababyeyi baje gutwara abana.

 

Abana bahujwe n`imiryango yabo       

Umubyeyi yasinyiraga ko umwana atazasubira mu muhanda

Umwana nawe yasinyiraga ko atazasubira mu muhanda

INGABIRE Grâce


Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

KINYAMATEKA IRABATUMIKIRA


KINYAMATEKA : Ikinyamakuru cya Kiliziya Gatolika mu Rwanda, kivugira rubanda, kandi giharanira impinduka mu mibereho myiza y'abaturage, ubutabera n'amahoro, umuco n'imyidagaduro. Kuva mu w'1933.

Itangazamakuru na Myr Antoine Kambanda
Musenyeri Antoine Kambanda, Arkiyepiskopi wa 3 wa Arkidiyosezi ya Kigali
Itangwa ry'ubwepiskopi i Kibungo
Rulindo mu birori byo kwambika Pallium Musenyeri Antoine Kambanda
Missa kwa Sina, guha umugisha shapeli yitiriwe Gerard
UMUHANGO WO GUHEREKEZA MUSENYERI YOHANI DAMASENI BIMENYIMANA : Umwaka urashize
CEREMONIES D'OUVERTURE DIXIEME SESSION DES DIRECTEURS NATIONAUX DES OPM AFRIQUE
Umwaka w'Abiyeguriyimana 02.02.2019-25.03.2020
Cenaculum mu byishimo by'isabukuru y'ubusaserdoti
Isabukuru y'imyaka 37 Musenyeri Tadeyo ahawe inkoni y'ubushumba
Amasomo n'inyigisho, ku wa gatatu w'icyumweru cya 1 Gisanzwe C
Kwicara ku Ntebe ya Arkiyepiskopi muri Stade Amahoro i Remera
Yubile ya Padiri Herman ku mudugudu w'urubyiruko kuri Muhazi
Missa muri IFAK, UKWIGARAGAZA KWA NYAGASANI 2019
Urugo rw'i Nazareti, urugero rw'ingo zose n'abazituyemo
Inyigisho yatangiwe i Kibeho 28/12/2018