Conférence Episcopale du Rwanda - +250788784308 - @journal_KM - - @Kinyamateka

Caritas ya Kigali irifuza ubwitange mu gufasha abababaye muri uku kwezi k’urukundo n’impuhwe



Ukwezi k'urukundo n'impuhwe n'igihe umukristu gatolika by’umwihariko n'undi muntu wese w'umutima mwiza yashyiriweho n'abayobozi ba Kiliziya Gatolika mu Rwanda,kugira  ngo yitagatifuze binyuze  mu bikorwa by’urukundo. Iki gihe giteganyijwe mu kwezi kwa munani kwa buri mwaka. Kiliziya Gatolika mu Rwanda yifuje ko muri uku kwezi, bagaragariza abababaye umutima w’urukundo, babafashisha ku byo bafite, bitaye ku byo bakeneye koko. Ni ukwezi kandi turushaho kwiyubakira Caritas Nyarwanda ishingiye ku bushobozi bw’abakristu bayo aho guhora dutegeye abandi amaboko.

Mu kiganiro n’abanyamakuru, ubuyobozi bwa Caritas y’Arikidiyosezi ya Kigali bwasobonuye impamvu y’uko kwezi n’icyo bifuza ku bakristu. Mu kwezi k’urukundo n’impuhwe kuba mu kwezi kwa Munani, Caritas y’Arkidiyosezi ya Kigali isaba Abanyarwanda kuzirikana abatishoboye barimo  abana babyariye iwabo ; abana  bavuka kuri abo  babyeyi na bo bakeneye kurerwa ndetse n’abandi bazahajwe n’ibyago nk’impunzi, abana bo ku muhanda, kugira uruhare mu gufasha abazahajwe n’ibiza, intambara ndetse n’ibindi bibazo bidateguza, ngo kuko mbere y’uko habaho gutabaza amahanga abantu bagomba kubanza gutabarana ubwabo.

Padiri TWIZEYUMUREMYI Donatien, Umuyobozi wa Caritas Kigali

Umuyobozi wa Caritas y’Arkidiyosezi ya Kigali, Padiri Donatien Twizeyumuremyi avuga ko muri uku kwezi k’urukundo n’impuhwe abantu baba bakwiye kwigiramo kugira umutima ufasha abandi ariko bagahera ku baturanyi mbere y’uko bafasha abo batazi. Yagize ati “ umuco wo gufasha abababaye ugomba kwimakazwa kugira ngo abaturage bafatanye mu kuzahura imibereho y’abababaye babagenera inkunga y’amafaranga cyangwa ikindi gikoresho, mu rwego rwo kububakira icyizere kirambye. Uwo iyi nkunga ihawe uyu munsi tuba twifuza ko na we ejo yazaba yifashije. Birakwiye ko duhagurukira hamwe kugira ngo dufashe abababaye kwifasha.”

NARAME Marie Grậce, umuyobozi w’ishami rishinzwe ubukangurambaga, gufasha abatishoboye n’ubutabazi muri Caritas Kigali

Narame Grace ushinzwe guhuza ibikorwa byo gufasha abatishoboye avuga ko ibikorwa by’urukundo bikwiye kuranga buri Munyarwanda by’umwihariko Abakirisitu Gatolika kuko urukundo rw’Imana rugaragarira mu buryo ubana na bagenzi bawe. Ati “Uzagaragaza ko ukunda Imana igihe uzabona mugenzi wawe afite ikibazo ugafata iya mbere mu kumufasha kugikemura. Tugomba kuzirikana ko umukene ari uwacu mbere y’uko aba uw’Abazungu. Mbere yo gutabaza amahanga tugomba kubanza gutabarana ubwacu.”

Avuga ko ku bufatanye bwa buri wese nta rwitwazo rwo kumva ko utafasha ahubwo ko buri wese abigize ibye hari uruhare yagira mu kugarurira ikizere abatishoboye bababaye. Agaragaza ko mu gufasha abakene n’abatishoboye nta kurobanura kugomba kubamo hashingiwe ku idini runaka, ururimi, amoko, ibara ry’uruhu cyangwa inkomoko.

Muri iyi gahunda y’ukwezi k’urukundo n’impuhwe, uyu mwaka wa 2019 hari intego yo gukusanya inkunga ingana na miliyoni 40Frw, ngo yafashwe kuko ubushize ari yo bari bihaye ntibabasha kugeza kuri ayo mafaranga. Igihe yaba abonetse azavamo miliyoni 10Frw yo gufasha abakobwa bagera kuri 300 muri bariya babyariye iwabo kwiga imyuga. Miliyoni 12Frw azakoreshwa mu gufasha abana bavanywe mu muhanda biga amashuri abanza bagera ku 169, n’abiga ayisumbuye bagera kuri 53. Amafaranga miliyoni 10 azahabwa abanyeshuri bakennye, mu gihe miliyoni eshanu zizatangwa nk’ingoboka ku bandi batishoboye.

INGABIRE Grace


Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

KINYAMATEKA IRABATUMIKIRA


KINYAMATEKA : Ikinyamakuru cya Kiliziya Gatolika mu Rwanda, kivugira rubanda, kandi giharanira impinduka mu mibereho myiza y'abaturage, ubutabera n'amahoro, umuco n'imyidagaduro. Kuva mu w'1933.

Itangazamakuru na Myr Antoine Kambanda
Musenyeri Antoine Kambanda, Arkiyepiskopi wa 3 wa Arkidiyosezi ya Kigali
Itangwa ry'ubwepiskopi i Kibungo
Rulindo mu birori byo kwambika Pallium Musenyeri Antoine Kambanda
Missa kwa Sina, guha umugisha shapeli yitiriwe Gerard
UMUHANGO WO GUHEREKEZA MUSENYERI YOHANI DAMASENI BIMENYIMANA : Umwaka urashize
CEREMONIES D'OUVERTURE DIXIEME SESSION DES DIRECTEURS NATIONAUX DES OPM AFRIQUE
Umwaka w'Abiyeguriyimana 02.02.2019-25.03.2020
Cenaculum mu byishimo by'isabukuru y'ubusaserdoti
Isabukuru y'imyaka 37 Musenyeri Tadeyo ahawe inkoni y'ubushumba
Amasomo n'inyigisho, ku wa gatatu w'icyumweru cya 1 Gisanzwe C
Kwicara ku Ntebe ya Arkiyepiskopi muri Stade Amahoro i Remera
Yubile ya Padiri Herman ku mudugudu w'urubyiruko kuri Muhazi
Missa muri IFAK, UKWIGARAGAZA KWA NYAGASANI 2019
Urugo rw'i Nazareti, urugero rw'ingo zose n'abazituyemo
Inyigisho yatangiwe i Kibeho 28/12/2018