Conférence Episcopale du Rwanda - +250788784308 - @journal_KM - - @Kinyamateka

CEAL yahuye n’abayobozi b’imiryango y’agisiyo Gatolika n’andi makoraniro y’abasenga



Kuva tariki ya 30/09 kugeza kuwa 01/10/2019, i Mbare ,muri Diyosezi ya Kabgayi habereye inama ya CEAL n’abayobozi b’imiryango y’Agisiyo Gatolika n’andi makoraniro y’abasenga.

Atangiza iyi nama,  Mgr.Anaclet Pasteur, Umunyamabanga wa Komisiyo y’abalayiki mu nama nkuru y’Abepisikopi gatolika mu Rwanda, akaba yari mu mwanya wa Nyiricyubahiro Mgr Nzakamwita Selvilien, umuyobozi wa Komisiyo y’abalayiki na Komisiyo y’urubyiruko mu nama y’abepisikopi gatolika mu Rwanda, utarabonetse kuko yari mu bundi butumwa bwa kiliziya, yatangiye agaragaza ko impamvu y’iyi nama ari : “Kungurana ibitekerezo ku mikoranire hagati ya komisiyo y’abalayiki n’imiryango ya Agisiyo gatolika n’andi matsinda y’abasenga” kugira ngo twubake kiliziya yacu.

 

Yakomeje agira ati “ duhamagariwe kwitagatifuza no gutagatifuza abandi, ariko ntawe utanga icyo adafite. Bityo rero, tugomba kwiyemeza: Kwamamaza ukwemera kwa kiliziya gatolika; Kumenya amahame ya kiliziya; Kwerekana no gukomeza ubumwe dufitanye na Kiliziya; Kwihatira kumbwira abepisikopi n’abapadiri bacu, kandi tukabakunda; Kumenya umuryango turimo n’icyo umuryango ugenderaho,indangagaciro zawo; Kumenya kugendana n’ibigezweho ariko tutagiye kure y’intego z’umuryango wacu; Kugira ubusabane aho tubarizwa tukegera n’abo mu miryango dukomokamo; nta muryango ugomba kuba nyamwigendaho , ngo use nk’ufite akarima kawo”

Avuga ko iyo ukorera Kiliziya ni ukumenya ko uri ingingo nzima z’umubiri umwe ariwo Kristu. Mu kwitagatifuza, ubuzima bwacu n’ubwa Kiliziya bikajyana.Aragira ati “ibyishimo by’umupadiri ni abakristu”. Ababwira ko bagomba  kumenya ko bafite uruhare mu kwamamaza Yezu Kristu wazutse.

Umunyamabanga uhoraho wa CEAL (commission episcopale pour l’Apostolat des laics-Komisiyo y’Abepisikopi gatolika mu Rwanda ishizwe ubutumwa bw’abalayiki), bwana Alexis Ndamyumugabe, yasobanuye imikorere ya komisiyo y’abalayiki ndetse n’uburyo Komisiyo yakorana n’imiryango wakwitagatifurizamo kugira ngo wubake Kiliziya yacu.

Avuga ko Inama nkuru ya Kiliziya yabereye i Vatikani bwa kabiri (1962-1965), yashimangiye kurushaho uruhare abalayiki bagomba kugira muri Kiliziya. Nibwo nyuma yayo abepisikopi bari bayirimo batangiye gushyiraho komisiyo z’abalayiki no kubashinga imirimo itandukanye muri kiliziya.

Mu Rwanda, Komisiyo y’abalayiki yashinzwe mu 1984, ariko iyi Komisiyo yatangiye gukorana imbaraga mu 1998.

Inshingano za CEAL:

CEAL ishinzwe gushishikariza abalayiki kumenya Kiliziya, kuyikunda no kuyubaka; guhugura abalayiki ku nyigisho za kiliziya; Kwita ku miryango ya Agisiyo gatolika n’andi makoraniro y’abasenga y’abalayiki; Gukurikirana imiryango mishya ivuka; Kwita ku bibazo bishya by’igihugu na kiliziya. Hemejwe ko habaho ituro ryihariye ryo kumunsi w’abalayiki ngo rifashe mu bikorwa binyuranye bya Komisiyo 1/3 cy’amafranga y’ituro yabonetse kuri uwo munsi yoherezwa ku rwego rwisumbuyeho, naho 2/3 agakoreshwa na komisiyo ku rwego iriho. Ariko hari paruwasi zitarabasha gutanga amafranga yose aba yabonetse kuri uwo munsi bitewe n’ubuzima paruwasi iba ibayemo.

Inzitizi za CEAL

Kuba nta handi ikura ubushobozi uretse ituro ry’umunsi w’abalayiki; Abalayiki benshi, cyane cyane abajijutse, ntibarumva uruhare rwabo muri kiliziya; Kudatahiriza umugozi umwe kw’imiryango ya agisiyo gatolika n’amatsinda y’abasenga y’abalayiki; Ubumenyi buke bw’abalayiki ku nyigisho za kiliziya; Ingaruka za genocide yakorewe abatutsi mu 1994 byahungabanyije abanyarwanda muri rusange n’abakristu gatolika by’umwihariko.Bikagaragazwa no kujarajara mu madini n’ingirwamadini; Ubukene, ibibazo mu muryango, ikoranabuhanga ridakoreshwa neza; Hari aho usanga imikoranire y’abapadiri n’abalayiki itagenda neza.

Ingamba mu guhangana n’ibi bibazo

Kuvugurura imikorere y’imiryango ya agisiyo gatolika n’andi matsinda y’abasenga no kuyigeza aho itari muri za paruwasi no mu bigo by’amashuri; Gushyiraho urwego mbuzabikorwa (coordination) rw’imiryango yose kuva ku rwego rwa paruwasi kugera ku rwego rw’igihugu; Kongerera ubushobozi n’ubumenyi abagize inzego mpuzabikorwa (coordination) binyuze muri CEAL; Gushishikariza abanyamuryango kwitabira ibikorwa rusange bya kiliziya; Gutoza abanyamuryango umuco w’ubworoherane,ubwubahane n’ubwuzuzanye.

Padiri Janvier, umuyobozi w’amashuri gatolika mu Rwanda yifuza ubufatanye bwa hafi n’imiryango ya agisiyo gatolika n’amatsinda y’abasenga kugira ngo hazamurwe ireme ry’uburezi. Kuko ireme ry’uburezi rishingira mu gukuza umuntu wese(ubwenge, ubumuntu, iyobokamana). Bigaragara ko mu bigo byinshi by’amashuri nta miryango irimo kandi ariyo yafashaga mu burere bwuzuye bw’abanyeshuri. Avuga ko azatumaho abahagarariye imiryango kugira ngo barebe ku buryo burambuye uko habaho ubufatanye ngo imiryango ya agisiyo gatolika n’andi matsinda y’abasenga byongere bigaragare mu bigo by’amashuri cyane agenngwa na kiliziya gatolika. Tugomba gufasha abana/abanyeshuri kugira imitekerereze ihuje n’ibibazo isi ifite muri iki gihe (Voir (kureba)-Juger (gushishoza)-Agir (gukora)). Yongeyeho ko kuba abakobwa babyarira iwabo, abanywa ibiyobyabwenge, abiheba ku buryo bukabije n’ibindi byariyongereye bigaragaza ko imiryango y’abasenga itagikora neza.

Inama yasojwe na Mgr Anaclet Pasteur ashimira abitabiriye ubutumire kandi asaba by’umwihariko komite yatowe ko yafatanya n’abandi kugira ngo imiryango yongere igire imbaraga. Asaba kandi ko ibyavugiwe muri iyi nama bakwihatira kubishyira mu bikorwa.

KAYUMBA Berchaire


Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

KINYAMATEKA IRABATUMIKIRA


KINYAMATEKA : Ikinyamakuru cya Kiliziya Gatolika mu Rwanda, kivugira rubanda, kandi giharanira impinduka mu mibereho myiza y'abaturage, ubutabera n'amahoro, umuco n'imyidagaduro. Kuva mu w'1933.

Itangazamakuru na Myr Antoine Kambanda
Musenyeri Antoine Kambanda, Arkiyepiskopi wa 3 wa Arkidiyosezi ya Kigali
Itangwa ry'ubwepiskopi i Kibungo
Rulindo mu birori byo kwambika Pallium Musenyeri Antoine Kambanda
Missa kwa Sina, guha umugisha shapeli yitiriwe Gerard
UMUHANGO WO GUHEREKEZA MUSENYERI YOHANI DAMASENI BIMENYIMANA : Umwaka urashize
CEREMONIES D'OUVERTURE DIXIEME SESSION DES DIRECTEURS NATIONAUX DES OPM AFRIQUE
Umwaka w'Abiyeguriyimana 02.02.2019-25.03.2020
Cenaculum mu byishimo by'isabukuru y'ubusaserdoti
Isabukuru y'imyaka 37 Musenyeri Tadeyo ahawe inkoni y'ubushumba
Amasomo n'inyigisho, ku wa gatatu w'icyumweru cya 1 Gisanzwe C
Kwicara ku Ntebe ya Arkiyepiskopi muri Stade Amahoro i Remera
Yubile ya Padiri Herman ku mudugudu w'urubyiruko kuri Muhazi
Missa muri IFAK, UKWIGARAGAZA KWA NYAGASANI 2019
Urugo rw'i Nazareti, urugero rw'ingo zose n'abazituyemo
Inyigisho yatangiwe i Kibeho 28/12/2018