Conférence Episcopale du Rwanda - +250788784308 - @journal_KM - - @Kinyamateka

College Sainte Marie Reine Kabgayi yateguye igitaramo cyo gufasha muri gahunda ya school feeding



Uburezi n'Umuco 02/11/2019

Ishuri College sainte Marie Reine Kabgayi ryateguye igitaramo mu rwego rwo gukusanya inkunga yo gushyigikira gahunda  yo kugaburira abana ku mashuri, no gutoza abanyeshuri bayo  umuco wo gufasha abandi binyuze mu gikorwa cyabo bwite.

Iki gitaramo biteganyijwe ko kizaba kuri iki cyumweru, tariki 03 Ugushyingo 2019, saa munani z’amanywa. Kikazabera kuri «  Maison des jeunes » ku Kimisagara, mu mugi wa Kigali. Abazakitabira  bakaba bazishyura mu rwego rwo gushyigikira iki gikorwa  nk’uko byatangajwe na Padiri Muvunyi Innocent, umuyobozi w’iri shuri.  « Turifuza gutoza abana kugira umuco wo kumenya gufasha biturutse ku murimo bakoze n’impano zabo. Amafaranga y’imfashanyo zimwe zituruka mu bihugu byateye imbere ni ko aboneka. Abana bakora uturimo dutandukanye amafaranga avuyemo akagenerwa gushyigikira ibikorwa bya jumelage. Ni muri urwo rwego twateguye iki gikorwa, amafaranga azavamo akazafasha kimwe mu bigo byo mu karere ka Muhanga kigaragaza ubushake muri gahunda yo kugaburira abana ku ishuri ».

Nk’uko umuyobozi w’iri shuri akomeza abisobanura, iki gitaramo kizitabirwa ahanini n’ababyeyi barerera muri iryo shuri, inshuti n’imiryango ndetse n’umuryango mugari w’abanyuze n’abakunda College sainte Marie Reine Kabgayi. Kikaba cyarashyizwe mu mugi wa Kigali mu rwego rwo kurushaho kubegera no kubaha urubuga rwo kwidagadurana n’abana barererwa muri iryo shuri. 

Yagize ati « Twajyaga dukora umunsi mukuru, ababyeyi bakagenda bababaye kubera ko habaga hateganyijwe gahunda nyinshi amasaha akarenda akura bagataha batabonye ibirori n’imikino y’abana. Twashatse rero noneho ko abana babasanga bagasohoka bakabataramira ariko mu gitaramo gifite n’icyo kigamije. Ni yo mpamvu abazitabira bazishyura amafaranga ibihumbi bitatu ».

Iki gitaramo kizarangwa n’imbyino z’imico itandukanye, imivugo, indirimbo n’ibindi bihangano bikundwa cyane n’ababyeyi ariko batajyaga babona umwanya uhagije wo kwihera ijisho.

Mu batumirwa b’imena hakaba harimo na Myr Smaragde MBONYINTEGE, Umushumba wa diyosezi ya Kabgayi, n’inzego zitandukanye zishinzwe uburezi. Abazitabira bakazahabwa n’umwanya wo gutera inkunga gahunda yo kugaburira abana biga mu mashuri y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka icyenda na cumi n’ibiri batabasha kubona umusanzu usabwa.  

Intumwa ya papa mu Rwanda Myr Andrejez JOWZOWICZ, ubwo yari mu munsi mukuru w’ishuri rya Cite Nazareth Mbare yibukije amashuri gatolika ko ishuri ritigisha ubwenge gusa ngo ryibagirwe ko umuntu ari afite n’izindi mfuruka zikeneye kurerwa nk’umutima, Roho n’umubiri. Asaba ko umwana yarerwa ku buryo bwagutse akanashyirirwaho ibikorwa bitandukanye bimufasha gukura wese.

  Padiri Fidele MUTABAZI

 


Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

KINYAMATEKA IRABATUMIKIRA


KINYAMATEKA : Ikinyamakuru cya Kiliziya Gatolika mu Rwanda, kivugira rubanda, kandi giharanira impinduka mu mibereho myiza y'abaturage, ubutabera n'amahoro, umuco n'imyidagaduro. Kuva mu w'1933.

Itangazamakuru na Myr Antoine Kambanda
Musenyeri Antoine Kambanda, Arkiyepiskopi wa 3 wa Arkidiyosezi ya Kigali
Itangwa ry'ubwepiskopi i Kibungo
Rulindo mu birori byo kwambika Pallium Musenyeri Antoine Kambanda
Missa kwa Sina, guha umugisha shapeli yitiriwe Gerard
UMUHANGO WO GUHEREKEZA MUSENYERI YOHANI DAMASENI BIMENYIMANA : Umwaka urashize
CEREMONIES D'OUVERTURE DIXIEME SESSION DES DIRECTEURS NATIONAUX DES OPM AFRIQUE
Umwaka w'Abiyeguriyimana 02.02.2019-25.03.2020
Cenaculum mu byishimo by'isabukuru y'ubusaserdoti
Isabukuru y'imyaka 37 Musenyeri Tadeyo ahawe inkoni y'ubushumba
Amasomo n'inyigisho, ku wa gatatu w'icyumweru cya 1 Gisanzwe C
Kwicara ku Ntebe ya Arkiyepiskopi muri Stade Amahoro i Remera
Yubile ya Padiri Herman ku mudugudu w'urubyiruko kuri Muhazi
Missa muri IFAK, UKWIGARAGAZA KWA NYAGASANI 2019
Urugo rw'i Nazareti, urugero rw'ingo zose n'abazituyemo
Inyigisho yatangiwe i Kibeho 28/12/2018