Conférence Episcopale du Rwanda - +250788784308 - @journal_KM - - @Kinyamateka

Diyosezi ya Ruhengeri yizihije umunsi mukuru w’ubutumwa bw’abalayiki



Amakuru ya Kiliziya 01/07/2019

Kuri iki cyumweru tariki ya 30 Kamena 2019,  muri Paruwasi ya Kampanga hizihirijwe Umunsi  mukuru w’ubutumwa bw’abalayiki ku rwego rwa Diyosezi ya Ruhengeri. Ibirori byaranzwe n’indirimbo, imbyino, imivugo, ubuhamya, gushimira imiryangoremezo yahize indi. Insanganyamatsiko y’uyu munsi igira iti: " Balayiki, nimube intumwa za Kristu mu miryangoremezo yanyu (Yohani 12 :26)".

Nyiricyubahiro Musenyeri Visenti Harolimana  Umushumba wa Diyosezi ya Ruhengeri yashimiye abalayiki ubwitange bagaragaza mu kwiyubakira Kiliziya, by’umwihariko amaparuwasi mashya ari kubakwa: Murama izabyarwa na Busogo; Busengo izabyarwa na Janja; Kanaba izabyarwa na Nemba; Musanze izabyarwa na Katedrali Ruhengeri.

 Yibukije abasaseridoti kwegera abalayiki babasura mu masantarali, mu miryangoremezo no mu matsinda y’abasenga. Yahamagariye inzego zose kurangwa n’ubwubahane, ubufatanye no gutahiriza umugozi umwe, bubaka Diyosezi yabo. "Ndagira ngo nongere nibutse abasaseridoti ko abalayiki ari imbaraga. Tukaba dusabwa kubegera no gufashanya kugira ngo dushobore gusohoza neza ubutumwa Imana yaduhaye".

Nyiricyubahiro yabahamagariye gukomeza gushyira hamwe mu muryangoremezo, guha imbaraga imiryangoremezo aho bwa bukristu buva mu kivunge bikagaragara mu buzima, mu buryo abantu babanye mu miryango no mu baturanyi bagasangira byose nk’abakristu.

Umwepiskopi yagarutse ku kibazo cy’isakramentu ry’ugushyingirwa kigaragara mu Turere twegereye ibirunga usanga ibintu bidahagaze neza. Ati: « Ndifuza ko dufatanyije n’abakristu bo muri aka gace barushaho kumva agaciro k’isakramentu ry’ugushyingirwa umuntu anyuze mu mucyo atagenda asesera. Ubundi kuba mwegereye ibirunga numvaga hari ubukonje cyangwa amafu ku buryo gushyuhaguzwa no kumva ugomba kwihuta ukagomba kugenda umennye ubundi ntabwo umuntu yakagombye kubibariza muri aka gace ».

Umushumba wa Diyosezi ya Ruhengeri yashimiye Padiri Andreya Nzitabakuze ushinzwe ubutumwa bw’abalayiki muri iyi Diyosezi ku ntambwe amaze kugezaho ubu butumwa. Yashimiye kandi abahagarariye abalayiki mu maparuwasi bitangira Kiliziya.

Padiri Mukuru wa Paruwasi ya Kampanga, Padiri Ndabizi Viateur yatangaje ko bamaze gutera intambwe ihagije, mu byiciro binyuranye birimo iterambere rya muntu mu kwishakamo ibisubizo byo kwifasha bihereye mu miryangoremezo badategereje ak’i muhana kaza imvura ihise. Agira ati :" Bityo tukaba intera rimwe: ‘ntihakagire umukene utubamo ahubwo tumuhe ibyo kurya natwe ubwacu’. Dukomeje kurangamira Yezu Kristu we bumwe bwacu na soko y’amahoro yacu, twiranduramo amakimbirane mu ngo kandi ibyo tukabifashwamo no gucengera Ijambo ry’Imana.

Iterambere ry’ubukungu ntitwarisize inyuma kuko duharanira kwishakamo ubushobozi ibyo bigatuma ibikorwa byose by’iyogezabutumwa tubasha kubyirangiriza tudategereje undi waza kubidukorera. Ibyo byose tukaba tubizirikana tuzi ko twunze ubumwe na Diyosezi yacu muri gahunda yayo y’icyerekezo duharanira gushora imizi muri Kristu kugira ngo Inkuru Nziza iganze iwacu".

Ngo n’ubwo bageze kuri byinshi, MPAMO Jean Damascène uhagarariye abalayiki muri Diyosezi ya Ruhengeri, yatangaje ko bagifite imbogamizi zirimo: ahakigaragara ubwitabire buke mu miryangoremezo, hari ibyiciro by’abalayiki bitikoza umuryangoremezo, aho bagisengera mu ngo z’abalayiki kuko batagira inyubako yabugenewe, isakramentu ry’ugushyingirwa ku rubyiruko nta kigenda by’umwihariko amaparuwasi yegereye ibirunga bishyingira, ubufatanye buke hagati y’abakora imirimo ya gitumwa no hagati y’abalayiki  n’abapadiri. Yifuje ko bahashya izo mungu bakimika  ubufatanye.

NYIRANDIKUBWIMANA Marie Goretti


Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

KINYAMATEKA IRABATUMIKIRA


KINYAMATEKA : Ikinyamakuru cya Kiliziya Gatolika mu Rwanda, kivugira rubanda, kandi giharanira impinduka mu mibereho myiza y'abaturage, ubutabera n'amahoro, umuco n'imyidagaduro. Kuva mu w'1933.

Itangazamakuru na Myr Antoine Kambanda
Musenyeri Antoine Kambanda, Arkiyepiskopi wa 3 wa Arkidiyosezi ya Kigali
Itangwa ry'ubwepiskopi i Kibungo
Rulindo mu birori byo kwambika Pallium Musenyeri Antoine Kambanda
Missa kwa Sina, guha umugisha shapeli yitiriwe Gerard
UMUHANGO WO GUHEREKEZA MUSENYERI YOHANI DAMASENI BIMENYIMANA : Umwaka urashize
CEREMONIES D'OUVERTURE DIXIEME SESSION DES DIRECTEURS NATIONAUX DES OPM AFRIQUE
Umwaka w'Abiyeguriyimana 02.02.2019-25.03.2020
Cenaculum mu byishimo by'isabukuru y'ubusaserdoti
Isabukuru y'imyaka 37 Musenyeri Tadeyo ahawe inkoni y'ubushumba
Amasomo n'inyigisho, ku wa gatatu w'icyumweru cya 1 Gisanzwe C
Kwicara ku Ntebe ya Arkiyepiskopi muri Stade Amahoro i Remera
Yubile ya Padiri Herman ku mudugudu w'urubyiruko kuri Muhazi
Missa muri IFAK, UKWIGARAGAZA KWA NYAGASANI 2019
Urugo rw'i Nazareti, urugero rw'ingo zose n'abazituyemo
Inyigisho yatangiwe i Kibeho 28/12/2018