Conférence Episcopale du Rwanda - +250788784308 - @journal_KM - - @Kinyamateka

Diyosezi ya Ruhengeri yungutse abasaserdoti bashya



Amakuru ya Kiliziya 15/07/2019

Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 13 Nyakanga 2019, muri Paruwasi Katedrali ya Ruhengeri hatangiwe isakramentu ry’ubusaseridoti. Abahawe ubupadiri ni batatu ari bo Diyakoni Alphred Habanabakize, Diyakoni Syriaque Karerangabo na Diyakoni Janvier Siborurema. Abahawe ubudiyakoni ni 2 aribo Didier Dushyirehamwe, na Fratri Pio Nteziyaremye. Hatanzwe kandi igice cy’ubusomyi ku ba Fratri babiri n’igice cy’ubuhereza ku ba Fratri bane.

Nyiricyubahiro Musenyeri Visenti Harorimana Umushumba wa Diyosezi ya Ruhengeri yifurije ikaze abasaseridoti bashya. Yagize ati:"Bana bacu mumaze guhabwa ubusaseridoti murakaza neza murisanga! Nimuze dufatanye mu butumwa. Muzanye amaraso mashya n’imbaraga za gisore. Bana bacu muje n’abandi muri mu nzira, nimuze mudufashe mu ikenurabushyo ryegereye abakristu tubafasha gushora imizi muri Kristu ni ukuvuga kugera ku bukristu buhamye butajegajega.

Basaseridoti, muzite cyane ku bana n’urubyiruko bugarijwe n’ibibazo byinshi, abana n’urubyiruko bakeneye kwitabwaho ari uguharanira ko bagira uburere bwiza ariko cyane cyane no gufasha abahuye n’ibibazo. Niyo Kiliziya y’ejo, nibo mizero y’igihugu cyacu n’aya Kiliziya muri iki gihe no mu gihe kizaza. Mwite ku miryango niyo Kiliziya Kiliziya ntoya. Imiryango yacu ikeneye abayiba hafi cyane cyane ifite ibibazo by’amakimbirane. Ni ngombwa ko tuba hafi y’imiryango! Mwegere amatsinda y’abakristu b’ingeri zose. Mwite cyane ku baciye bugufi, abakene, indushyi n’imbabare"

Mu izina ry’abahawe ubupadiri, Padiri Alphred Habanabakize yatangaje ko ari umunsi utazibagirana mu mateka yabo. Ati: "Uyu ni umunsi utazibagirana mu mateka y’ubuzima bwacu, umunsi twaronseho  ingabire ikomeye y’ubusaseridoti tubikesheje kuramburirwaho ibiganza n’umwepiskopi wacu ndetse n’abapadiri bacu. Iyi ngabire ntibonwa na buri wese. N’abayibonye si uko turi intyoza kurusha abandi, ni ubuntu bw’Imana yishakiye kutugenera ku mugabane ushimishije ngo tuyiyegurire burundu tugiriye abandi bityo kubera ko turi abanyantege nke twiringire Uhoraho ajye adutabara".

Mu izina ry’ababyeyi b’abapadiri bashya, Phocas Musabimana yasabye abapadiri bashya kuzita ku bakiri bato. Yagize ati: " Turagira ngo tugire icyo dusaba aba bana bacu bahawe isakramentu ry’ubusaseridoti uyu munsi: Muri iyi si yacu y’uyu munsi, by’umwihariko muri iki gihugu cyacu , iterambere ririhuta cyane. Imyumvire irahindagurika vuba. Ibyangiriza ukwemera bikiyongera ndetse bimwe tukabibona ari bishya. Imyitwarire y’urubyiruko rwacu iteye amakenga ku bijyanye n’ubukristu. Turifuza ko imbaraga zabo zose zakwiyongera kuzari zisanzwe maze Ingoma y’Imana ikarushaho kogera hose ariko cyane cyane mubakiri bato kandi bakeneye abasaseridoti bo kubaba hafi muri byinshi" .

Umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru, Gatabazi Jean Marie Vianney yasabye abitabiriye ibirori gukoresha neza ingabire bahawe batazuyaza. Yibukije abitabiriye ibirori kwita ku muhamagaro wabo bakawufata neza bijyanye n’inshingano bafite baba ababikira, abapadiri n’abalayiki. Yahamagariye buri wese kwita ku  muhamagaro we. Yashimye ubufatanye bwa Kikiziya Gatolika na Leta, yizeza gukomeza ubwo bufatanye.

Biteganyijwe ko kuwa gatandatu tariki ya 20 Nyakanga 2019, muri Paruwasi ya Gahunga hazatangirwa isakramentu ry’ubusaseridoti ku ba diyakoni babiri.

Ibirori byitabiriwe n’abashyitsi banyuranye bari mu nzego za Leta n’iza Kiliziya. Byaranzwe n’indirimbo, imbyino, ubuhamya, gutanga impano n’ubusabane.

 

NYIRANDIKUBWIMANA Marie Goretti


Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

KINYAMATEKA IRABATUMIKIRA


KINYAMATEKA : Ikinyamakuru cya Kiliziya Gatolika mu Rwanda, kivugira rubanda, kandi giharanira impinduka mu mibereho myiza y'abaturage, ubutabera n'amahoro, umuco n'imyidagaduro. Kuva mu w'1933.

Itangazamakuru na Myr Antoine Kambanda
Musenyeri Antoine Kambanda, Arkiyepiskopi wa 3 wa Arkidiyosezi ya Kigali
Itangwa ry'ubwepiskopi i Kibungo
Rulindo mu birori byo kwambika Pallium Musenyeri Antoine Kambanda
Missa kwa Sina, guha umugisha shapeli yitiriwe Gerard
UMUHANGO WO GUHEREKEZA MUSENYERI YOHANI DAMASENI BIMENYIMANA : Umwaka urashize
CEREMONIES D'OUVERTURE DIXIEME SESSION DES DIRECTEURS NATIONAUX DES OPM AFRIQUE
Umwaka w'Abiyeguriyimana 02.02.2019-25.03.2020
Cenaculum mu byishimo by'isabukuru y'ubusaserdoti
Isabukuru y'imyaka 37 Musenyeri Tadeyo ahawe inkoni y'ubushumba
Amasomo n'inyigisho, ku wa gatatu w'icyumweru cya 1 Gisanzwe C
Kwicara ku Ntebe ya Arkiyepiskopi muri Stade Amahoro i Remera
Yubile ya Padiri Herman ku mudugudu w'urubyiruko kuri Muhazi
Missa muri IFAK, UKWIGARAGAZA KWA NYAGASANI 2019
Urugo rw'i Nazareti, urugero rw'ingo zose n'abazituyemo
Inyigisho yatangiwe i Kibeho 28/12/2018