Conférence Episcopale du Rwanda - +250788784308 - @journal_KM - - @Kinyamateka

GAHUNGA: Bishimiye kwibaruka abapadiri bashya nyuma y’imyaka 15



Amakuru ya Kiliziya 22/07/2019

Mu birori by’itangwa ry’isakaramentu ry’ubusaseridoti muri Paruwasi ya Gahunga yitiriwe Yezu Nyirimpuwe, tariki ya 20 Nyakanga 2019, abakristu ba Paruwasi ya Gahunga bishimiye ko bibarutse abapadiri bashya babiri aribo Padiri Jean Nepomuscène TWIZERIMANA na  Padiri Evariste NDABAGORAGORA. Batangaje ko ibirori nk’ibi hari hashize imyaka 15 batabibona.

NDAYAMBAJE Appolinnaire ati: "Uyu munsi dufite ibyishimo byinshi kuko Imana ikomeje kutwereka ko idufiteho umugambi. Imana ishobora byose ikomeje kuduha abashumba bo kuyobora ubushyo bwayo muri Kiliziya".  

 Nyiricyubahiro Musenyeri Visenti Harolimana Umushumba wa Diyosezi ya Ruhengeri yifurije ikaze abapadiri  bashya abahamagarira kuza bagafatanya.  "Nimuze mudufashe kugira ngo Ijambo ry’Imana ryakirwe,  rimurikire ubuzima bw’abantu ndetse rigende rinadutyamura twemere tugororoke. Nimuze mudufashe kugira ngo amasakramentu abakristu bahabwa kenshi kandi neza abagirire akamaro, yere imbuto z’ubutungane barusheho kuba beza. Nkifuza ko mu bijyanye no guhimbaza amasakramentu matagatifu mwakihatira kunoza liturujiya kugira ngo ibe inyigisho kandi ifashe abantu guhura n’Imana by’ukuri.

Nimuze mudufashe mu bikorwa biranga umukristu muzima, aho akora ibishoboka byose kugira ngo agire uruhare  mu gufasha abavandimwe kugira isi nziza, igihugu cyiza, aho dutuye heza. Umuntu akaba koko umuntu muzima wifitemo ubuzima busendereye, akaba mwiza.  Tugaragaza  ibikorwa bifatika byo kwita ku burezi, kwita ku buzima, guharanira iterambere ry’abaturage kandi duharanira kubaka sosiyete nyarwanda nziza aho twimika ubutabera, tukimika ukuri, tukimika amahoro".

Mu izina ry’abapadiri bashya, Padiri Jean Nepomuscene TWIZERIMANA yashimiye Imana ku ngabire y’ubusaseridoti baronse. Agira ati: "Nihasingizwe Imana Se w’umwami wacu Yezu Kristu Yo yadusakajemo imigisha y’amoko yose ituruka kuri Roho, mu ijuru ku bwa Kristu. Nguyu wa munsi twategereje. Nguyu umunsi Uhoraho yigeneye. Nutubere umunsi w’ibirori n’ibyishimo. Impundu muri Paruwasi ya Yezu Nyirimpuhwe ya Gahunga!". Yashimiye abantu bose bagize uruhare mu rugendo rwabo rwo kugera ku busaseridoti.

Padiri Mukuru w’iyi Paruwasi, Uwamungu Jean Marie Vianney yatangaje ko bishimiye kwakira ingabire y’ubusaseridoti muri iyi Paruwasi. Yashimiye ababyeyi b’abahawe isakramentu ry’ubusaseridoti n’abandi bose bagize uruhare rufatika mu kubafasha kugera kuri iyi ngabire.

Rucagu Boniface inararibonye mu rwego rukuru ngishwanama rw’inararibonye z’u Rwanda yifurije abahawe ubupadiri kuzarangiza neza ubutumwa bahawe. Yabasabye kuzirinda ibigusha. Ati: "Imyaka hafi 30 mwitegura kwiyegurira Imana, mwigomwa byinshi by’iyi si, turabashima! Ariko nibwo mutangiye, ubu nibwo bikomeye. Uko turi hano twese duteranye tuzashimishwe n’uko muzakora umurimo wanyu neza ntamakemwa. Muzirinde ibigusha, hanze aha hari ibigusha byinshi! Uko mwabitsinze mukemera kuba abapadiri, mukomeze mubitsinde. Iyo myenda Nyiricyubahiro yabambitse ikwiye kutazagira ikizinga n’icyasha na rimwe maze mukabana nayo ku isi itagira ikizinga yaratsinze ibigusha. Mwazasoza inshingano zanyu hano ku isi mukazazamuka mumeze neza, amarembo y’ijuru yababona akifungura".

Umuyobozi w’Akarere ka Burera Madamu Uwambajemariya Florence yijeje abapadiri bashya ubufatanye. Ati: "Tuzafatanya n’aba bavandimwe kugira ngo koko Roho nzima iture mu mubiri muzima. Bityo tube dutegura Kiliziya yacu ku buryo burambye, dutegura igihugu cyacu ku buryo burambye". Yagarutse ku byifuzo byavuzwe n’uhagarariye abakristu, abizeza ko bazafatanya bakubaka ibiraro n’imihanda byangiritse muri iyi Paruwasi hagamijwe kunoza iterambere ry’aka Karere n’iry’iyi Paruwasi by’umwihariko.

Mu izina ry’ababyeyi b’abapadiri bashya, Bavugirije yishimiye  ko abana babo bahawe isakaramentu ry’ubusaseridoti. Yagize ati: "Turishimye cyane! Abana bacu babaye abapadiri, babonye inzira yo gufasha abakristu babigisha ijambo ry’Imana".

Abakristu ba Paruwasi ya Gahunga bashyikirije Umwepiskopi wabo impano y’inka.

192o0

 

 

 

NYIRANDIKUBWIMANA Marie Goretti


Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

KINYAMATEKA IRABATUMIKIRA


KINYAMATEKA : Ikinyamakuru cya Kiliziya Gatolika mu Rwanda, kivugira rubanda, kandi giharanira impinduka mu mibereho myiza y'abaturage, ubutabera n'amahoro, umuco n'imyidagaduro. Kuva mu w'1933.

Itangazamakuru na Myr Antoine Kambanda
Musenyeri Antoine Kambanda, Arkiyepiskopi wa 3 wa Arkidiyosezi ya Kigali
Itangwa ry'ubwepiskopi i Kibungo
Rulindo mu birori byo kwambika Pallium Musenyeri Antoine Kambanda
Missa kwa Sina, guha umugisha shapeli yitiriwe Gerard
UMUHANGO WO GUHEREKEZA MUSENYERI YOHANI DAMASENI BIMENYIMANA : Umwaka urashize
CEREMONIES D'OUVERTURE DIXIEME SESSION DES DIRECTEURS NATIONAUX DES OPM AFRIQUE
Umwaka w'Abiyeguriyimana 02.02.2019-25.03.2020
Cenaculum mu byishimo by'isabukuru y'ubusaserdoti
Isabukuru y'imyaka 37 Musenyeri Tadeyo ahawe inkoni y'ubushumba
Amasomo n'inyigisho, ku wa gatatu w'icyumweru cya 1 Gisanzwe C
Kwicara ku Ntebe ya Arkiyepiskopi muri Stade Amahoro i Remera
Yubile ya Padiri Herman ku mudugudu w'urubyiruko kuri Muhazi
Missa muri IFAK, UKWIGARAGAZA KWA NYAGASANI 2019
Urugo rw'i Nazareti, urugero rw'ingo zose n'abazituyemo
Inyigisho yatangiwe i Kibeho 28/12/2018