Conférence Episcopale du Rwanda - +250788784308 - @journal_KM - - @Kinyamateka

Gakenke: Abaturage biyemeje kugira uruhare mu kurengera ibidukikije



Imirwanyasuri icukurwarwa n’abaturage izwi (nk’utudumburi)

Abaturagebo mu karereka Gakenke bavuga biyemeje kurengera ibidukikije, bakora imirwanyasuri, batera ibiti bivangwa n’imyaka, barwanya ikoreshwa ry’amasashi yangiza ibidukikije, no kubungabunga amashyamba kandi babitezeho umusaruro urambye.

Abaturage bo muri aka karere kiganjemo imisozi miremire bavuga ko basobanukiwe kubungabunga ibidukikije bacukura imirwanyasuri, batera ubwatsi ku masambu kugira ngo ubutaka budatwarwa n’umuvu w’amazi uturuka mu misozi, kwirinda gukoresha amashashi kandi bakagira uruhare mu kugaragaza uwo ari we wese urenga kumabwiriza yatanzwe.

Mukamana Veronika wo mu kagali ka Jango, mu  murenge wa Ruli avuga ko Gucukura imirwanyasuri kimwe no gutoragura amasashe na n’ibikoresho bya Pulasike bitagikoreshwa ni kimwe mu bizatuma ibidukikije bikomeza kugira ubuzima bwiza.

Ati:”Kuri ubu tukimara kwigishwa ko amapalasitike kimwe n’amasashe byangiza ibidukikije ,twahisemo kuyarwanya ndetse twiyemeza ko n’ubutaka bwacu dukwiye gukomeza kububungabunga dutera ibiti ni mu gihe bamwe ndetse bajyaga batera ibiti bakabirekera mu bihoho by’amasashe ariko kuri ubu twamenye ko isashe ituma ikimera kidashora imizi”.

Mukamana akomeza avuga ko bahagurukiye gukumira ibikorwa bibangamira amashyamba, birimo guca amakara hakoreshwa rondereza nabiyogazi.

Ibi abihuriraho na Harerimana Jean Claude wo mu mudugudu wa Murambi akagari ka Rusagara  mu murenge wa Gakenke uvuga ko muri uyu murenge bakoze ibikorwa birengera ibidukikije bibanda kumihingire myiza irwanyaisuri, bacukura imiringoti igabanya umuvuduko w’amazi aturuka kumisozi ( utudumburi), kongera amashyamba batera ibiti bikurura mvura bikanafata ubutaka kandi bigatanga umwuka mwiza bahumeka, kutanyanyagiza imyanda ahabonetse hose, kudatwika amashyamba n’ibindi bimera, no kurengera urusobe rw’ibinyabuzima.

Harerimana akomeza agira ati:”Mbere tutarasobanukirwa neza akamaro k’ibidukikije twabikoreshaga nabi. Ariko nyuma yo kwigishwa n’ubuyobozi nk’uruhare rw’umuturage mu kubungabunga ibidukikije twahagurukiye Guhinga neza mu bishanga no gufata amazi yose yagendega nyuma ibihinzemo bikuma”.

Umuyobozi w'akarere ka Gakenke wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu ,Niyonsenga Aimé François, avuga ko mu rwego rwo kubungabunga ibidukikije abaturage bagiye bashishikarizwa gutera ibiti bivangwa n’imyaka, gufata amazi aturuka kunzu no gutera ubwatsi ku nkengero z’imigezi.

Yagize ati:” kuva aho dukoreye ubukangurambaga mu baturage ubu akarere gahagaze neza mu kurenger aibidukikije, tukaba dushimira abaturage nk’abafatanyabikorwa b’imena kuko aribo bagizemo uruhare mu gufatanya kubungabunga ibidukikije mu buryo burambye”.

Niyonsenga akomeza avuga ko kurengera ibidukikije no kwita ku mashyamba bisaba ubufatanye bw’inzego zose, anashimangira ko iyo habuzemo uruhare rw’umuturage ntamusaruro bitanga.

Umuyobozi mu kigo cy’igihugu gishinzwe kurengera ibidukikije (REMA) ushinzwe kwigisha amategeko, no  kwinjiza ibidukikije muri gahunda za Leta, Tushabe Rachel yagize ati:”ikibazo cy’ibidukikije, ni kimwe mu bibazo bikomeye bibangamiye isi muri rusange n’u Rwanda by’umwihariko, gushakira ibyo bibazo umuti bisaba Politiki yihariye ndetse n’ingamba zifasha gukemur aibyo bibazo”.

Akomeza avuga ko amajyambere arambye atagerwaho niba ibidukikije bidafashwe neza, kandi buri wese akwiye kubigira ibye.

Ibidukikije muri rusange bigizwe n’umuntu, ubutaka n’ibiburimo, amazi n’ibiyarimo, umwuka n’ikirere, ibinyabuzima biri kw’isi n’ibikorwa by’umuntu. Umuntu akaba ari we uri hagati ya byose.

Iyo ubutaka bwabaye nabi, abantu, inyamaswa nini n’intoya zitangira gusuhuka zishakisha aho isi ikiri nziza ni ukuvuga ahari ubutaka  bwiza.

Nkundiye Eric Bertrand

 


Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

KINYAMATEKA IRABATUMIKIRA

Missionnaires d'Afrique 150 ans

Cenetra Hotel

UMUHANGO WO GUHEREKEZA MUSENYERI YOHANI DAMASENI BIMENYIMANA : Umwaka urashize
CEREMONIES D'OUVERTURE DIXIEME SESSION DES DIRECTEURS NATIONAUX DES OPM AFRIQUE
Umwaka w'Abiyeguriyimana 02.02.2019-25.03.2020
Cenaculum mu byishimo by'isabukuru y'ubusaserdoti
Isabukuru y'imyaka 37 Musenyeri Tadeyo ahawe inkoni y'ubushumba
Amasomo n'inyigisho, ku wa gatatu w'icyumweru cya 1 Gisanzwe C
Kwicara ku Ntebe ya Arkiyepiskopi muri Stade Amahoro i Remera
Yubile ya Padiri Herman ku mudugudu w'urubyiruko kuri Muhazi
Missa muri IFAK, UKWIGARAGAZA KWA NYAGASANI 2019
Urugo rw'i Nazareti, urugero rw'ingo zose n'abazituyemo
Inyigisho yatangiwe i Kibeho 28/12/2018