Conférence Episcopale du Rwanda - +250788784308 - @journal_KM - - @Kinyamateka

Gasange: Abafite ubumuga bifuza ko amafaranga y’ingoboka yakongerwa



Abafite ubumuga mu murenge wa Gasange, mu karere ka Gatsibo basaba ubuyobozi ko amafaranga yiswe ‘’social assistance’’ ahabwa abatishoboye bafite ibibazo bitandukanye yajya yongerwa by’umwihariko ku bafite ubumuga.

Kubera ko nta bitaro bivura abafite ubumuga biri mu murenge wa Gasange, abafite ubumuga bw’ingingo birabagora kubona ubushobozi bubajyana i Gahini cyangwa se i Gatagara guhura na muganga ngo bitabweho. Mu babitangira ubuhamya, harimo umubyeyi wa  Akimana Claudine ufite imyaka 10, akaba afite ubumuga bwo guhwera ndetse akagira n’ubumuga bw’ingingo.

Mu kiganiro ‘’Urubuga rw’abaturage n’abayobozi’’ gitegurwa n’Umuryango w’abanyamakuru baharanira amahoro, Pax Press, cyabereye mu murenge wa Gasange, yagize ati “mfite umwana ufite uburwayi bw’igicuri, bityo rero binsaba kujya i Gahini buri munsi kandi nta bushobozi mfite ndetse n’itike ku murenge bampa ntago rwose ihagije. Rimwe na rimwe bambwira ko itanahari ubwo nkabireka.”

Kakuze Francine wo mu mudugudu wa Teme yongeyeho ko no kubona insimburangingo bihenda, ku buryo uwiyishyurira atabasha kubona amafaranga yo kuyishyura ndetse n’ayamujyana i Gatagara aho ashobora kubona ubufasha ku nsimburangingo byoroshye.

Ibi bikaba byarashimangiwe na Florence Nyangwahafi ukuriye Inama y’Igihugu y’abafite Ubumuga mu murenge wa Gasange, avuga ko kubera ko nta muhanda bafite bibagora kujya gushaka insimburangingo no kwivuza ahantu kure kuko itike ishira bataragerayo.

 Bifuza ko bishobotse yajya yongerwaho n’aya moto umuntu ashobora gutega. Ati “ Umurenge utanga itike ikujyana aho ugiye kwivuriza nk’ i Gahini cyangwa i Gatagara, ariko kubera ko nta muhanda uhari itike igashira ukigera kuri kaburimbo kubera gutega amamoto.”

Bwana Mateso Jean Paul ushinzwe imibereho y’abaturage mu murenge wa Gasange yabwiye abaturage ko ufite ikibazo cy’uko yagera kwa muganga, yajya ku biro by’umurenge agahabwa ubwo bufasha igihe babona ko abikwiriye.  Gusa, ngo rimwe na rimwe hari igihe mu ngengo y’imari ifasha abatishoboye nta mafaranga aba arimo. Akomeza agira ati “iyo umuntu agiye kwivuza akaba atishoboye tumuha itike imugeza aho agiye, ariko kubera ko natwe tutigenera ingengo y’imari, kuyongera ntago byahita bidukundira, gusa ku rwego rw’akarere twazabiganiraho.”

Umukozi ushinzwe ubuvugizi n’amategeko mu Mpuzamiryango nyarwanda y’abafite ubumuga, NUDOR, Bwana Murema Baptiste yijeje abaturage ko ibyo bakora ari ubuvugizi, hanyuma ibibazo by’abafite ubumuga bimwe na bimwe bigakemurwa batongeye kujya kure habavuna. Bagerageza kubashakira ibikoresho nk’amagare, imbago n’inkoni zera  ku bafite ubumuga bwo kutabona.

INGABIRE Grâce


Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

KINYAMATEKA IRABATUMIKIRA


KINYAMATEKA : Ikinyamakuru cya Kiliziya Gatolika mu Rwanda, kivugira rubanda, kandi giharanira impinduka mu mibereho myiza y'abaturage, ubutabera n'amahoro, umuco n'imyidagaduro. Kuva mu w'1933.

Itangazamakuru na Myr Antoine Kambanda
Musenyeri Antoine Kambanda, Arkiyepiskopi wa 3 wa Arkidiyosezi ya Kigali
Itangwa ry'ubwepiskopi i Kibungo
Rulindo mu birori byo kwambika Pallium Musenyeri Antoine Kambanda
Missa kwa Sina, guha umugisha shapeli yitiriwe Gerard
UMUHANGO WO GUHEREKEZA MUSENYERI YOHANI DAMASENI BIMENYIMANA : Umwaka urashize
CEREMONIES D'OUVERTURE DIXIEME SESSION DES DIRECTEURS NATIONAUX DES OPM AFRIQUE
Umwaka w'Abiyeguriyimana 02.02.2019-25.03.2020
Cenaculum mu byishimo by'isabukuru y'ubusaserdoti
Isabukuru y'imyaka 37 Musenyeri Tadeyo ahawe inkoni y'ubushumba
Amasomo n'inyigisho, ku wa gatatu w'icyumweru cya 1 Gisanzwe C
Kwicara ku Ntebe ya Arkiyepiskopi muri Stade Amahoro i Remera
Yubile ya Padiri Herman ku mudugudu w'urubyiruko kuri Muhazi
Missa muri IFAK, UKWIGARAGAZA KWA NYAGASANI 2019
Urugo rw'i Nazareti, urugero rw'ingo zose n'abazituyemo
Inyigisho yatangiwe i Kibeho 28/12/2018