Conférence Episcopale du Rwanda - +250788784308 - @journal_KM - - @Kinyamateka

Gatsibo: Umuvunyi mukuru Anastazi Murekezi yakebuye abaturage basiragira mu nkiko baburana iza ndanze



Ubutabera n'Amahoro 07/06/2019

Mu ruzinduko urwego rw’umuvunyi rwakoreye mu karere ka Gatsibo, mu murenge wa Kiramuruzi ku itariki 5 Kamena 2019, hagaragajwe bimwe mu bibazo abaturage bagejeje kuri uru rwego babyita akarengane bakorewe n’inkiko ariko mu isesengura n’ubucukumbuzi bushingiye kubyo amategeko ateganya uru rwego rusanga bamwe mubaruregeye n’ababajije ibibazo aribo bari mu makosa.

Muri ubu bukangurambaga bw’urwego rw’umuvunyi rwakoreye muri aka karere, hari hagamijwe gusobanurira abaturage imikorere y’uru rwego, uburenganzira n’inshingano by’abaturage imbere y’amategeko, uruhare rwabo mu gutanga amakuru agamije guca ruswa n’akarengane, nuko hakakirwa n’ibibazo by’abaturage bagaragazamo akarengane baba barakorewe.

Mukarugwiza Vestine ni umwe mu baturage bari barandikiye urwego rw’umuvunyi avuga ko yarenganyijwe n’inkiko ubwo zamwamburaga isambu ye ndetse akanaterezwa cyamunara n’umuhesha w’inkiko w’umwuga kandi yaratanze igice kimwe cy’ubwishyu ku mafaranga yagombaga kwishyura abo baburanaga. Mu gusesengura ikibazo cy’uyu muturage, umuvunyi mukuru Anastaze Murekezi yifashishije inzego z’aho iki kibazo cyabereye, abanyamategeko b’uru rwego, Maji w’akarere ndetse humvwa n’umwe mubo uyu muturage yagiranye na we ikibazo.

Nyuma yo gusesengura neza iki kibazo, umuvunyi mukuru yasanze imyanzuro yafashwe n’inzego z’abunzi haba mu kagari no ku murenge, ndetse n’uwafashwe n’urukiko rw’ibanze ari nta karengane karimo ko ahubwo Mukarugwiza Vestine ari we uri mu makosa.

Umuvunyi mukuru yabwiye uyu muturage n’abandi bari bitabiriye iyi gahunda ko atari byiza gusiragira mu nkiko no gutakaza igihe n’amafaranga igihe umuntu azi neza ko nta kuri afite, abasaba kujya banyurwa n’imyanzuro ifatwa n’inzego zibegereye batabanje kuburana urwa ndanze mu gihe nta karengane karimo. Ababwira ko nabyo bibasubiza inyuma kuko babishoramo andi mafaranga yari kubagirira akamaro mu zindi gahunda.

Mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru, Rwangabwoba Jean Paul utuye muri uyu murenge wa Kiramuruzi yavuze ko rimwe na rimwe bijya bibaho ko bamwe mu batsinzwe n’imanza bakomeza gushidika bakajurira mu nkiko zo zisumbuye kandi aribo bafite amakosa. Ngo rimwe na rimwe  bahumwa amaso n’ubujiji bwo kutamenya icyo amategeko ateganya  maze bakavuga ko barenganyijwe.

Urwego rw’umuvunyi rushinzwe kurwanya ruswa n’akarengane, ariko ntabwo rushyigikira abanyamakosa ngo rubagire abanyakuri kubera ko baruregeye, gusa nabo rubagira inama zabafasha kumenya icyo amategeko ateganya. 

MANIRAGABA Emmanuel


Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

KINYAMATEKA IRABATUMIKIRA

Ubutumire : Mpuzamiryangoremezo Mt Jeraridi

Cenetra Hotel

Missa kwa Sina, guha umugisha shapeli yitiriwe Gerard
UMUHANGO WO GUHEREKEZA MUSENYERI YOHANI DAMASENI BIMENYIMANA : Umwaka urashize
CEREMONIES D'OUVERTURE DIXIEME SESSION DES DIRECTEURS NATIONAUX DES OPM AFRIQUE
Umwaka w'Abiyeguriyimana 02.02.2019-25.03.2020
Cenaculum mu byishimo by'isabukuru y'ubusaserdoti
Isabukuru y'imyaka 37 Musenyeri Tadeyo ahawe inkoni y'ubushumba
Amasomo n'inyigisho, ku wa gatatu w'icyumweru cya 1 Gisanzwe C
Kwicara ku Ntebe ya Arkiyepiskopi muri Stade Amahoro i Remera
Yubile ya Padiri Herman ku mudugudu w'urubyiruko kuri Muhazi
Missa muri IFAK, UKWIGARAGAZA KWA NYAGASANI 2019
Urugo rw'i Nazareti, urugero rw'ingo zose n'abazituyemo
Inyigisho yatangiwe i Kibeho 28/12/2018