Conférence Episcopale du Rwanda - +250788784308 - @journal_KM - - @Kinyamateka

GATSIBO: Umuvunyi Mukuru yatanze umurongo ikibazo cy’amasambu yakaswemo imidugudu banyirayo ntibahabwe ingurane, kigiye gukemurwamo



Ubutabera n'Amahoro 07/06/2019

Mu ruzinduko Umuvunyi mukuru Anastazi Murekezi yagiriye mu murenge wa Kiramuruzi ho mu karere ka Gatsibo, ku itariki ya 5 Kamena 2019 yagejejweho ikibazo cy’ubutaka bwambuwe ba nyirabwo bugatuzwamo abaturanyi babo bari batuye ahataragenewe imidugudu. Abahawe ibibanza by’imidugudu babyubatsemo amazu, bayaturamo naho ba nyir'imirima yakaswemo ibibanza by’imidugudu ntibahabwa ingurane.

Iki kibazo cyabajijwe n’uwitwa Sebuzuneko Yohani wari warahungiye mu gihugu cya Tanzaniya  kubera Jenoside. Ngo ahunguka  mu 1988, yasanze isambu ye yaratujwemo abahoze ari abaturanyi be kandi bafite amasambu hirya no hino  naho we ntiyahabwa ingurane y’ubutaka bwe. Iki kibazo cyongeye gusubirwamo n’uwitwa Habiyaremye Emmanuel wavuze ko afite umuvandimwe we utabashije kuza muri iyi gahunda kubera uburwayi na we byabayeho ndetse n’abatujwe mu isambu ye bakaba banamwishyongoraho.

Aba baturage bavuga ko iki kibazo bakigejeje mu buyobozi bw’inzego z’ibanze ngo ariko ntizagira icyo zigikoraho; abayobozi bakababwira ko ibyakozwe byari muri politiki ya Leta y’ isaranganya ry’ubutaka.

Akimara kucyumva no kugisesengura, Umuvunyi mukuru yavuze ko ibi byakozwe ari ukwitiranya politiki y’isaranganya ry’ubutaka yashyinzweho na Leta nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 na gahunda yo gutuza abaturage mu midugudu. Yavuze ko amabwiriza ya politiki y’isaranganywa ry’ubutaka yavugaga ko abanyarwanda bavuye mu buhungiro (bavuye hanze y’igihugu) n’abandi b’abakene cyane aribo bagombaga guhabwa amasambu ku buntu, bagahabwa ubutaka ku masambu y’abo aho batuye nta byishyu cyangwa indi ngurane kugira ngo nabo babone aho kuba naho abimuwe aho bari basanzwe mu manegeka bakajyanwa mu midugudu bagombaga guha ingurane ba nyir'amasambu y’aho batujwe mu midugudu.

Umuvunyi mukuru yavuze ko ako ari akarengane ko kubona uwahawe ikibanza cy’umudugudu yaragumanye amasambu ye yari asanganywe mbere naho uwo isambu ye yakaswemo imidugudu akaviramo aho. Yasabye ubuyobozi w’akarere ka Gatsibo gushyiraho itsinda rikurikirana iki kibazo aho cyaba kiri hirya no hino mu mirenge igize aka karere, rikakigaho ndetse rikagikemura neza nta karengane mu gihe kitarenze amazi 6.

Yankurije Asina, umwe mu baturage bari bafite iki kibazo yabwiye Kinyamateka ko yishimiye umwanzuro w’urwego rw’umuvunyi. Yagize ati “Njye ndumva bindenze, ni ukuri twahoraga dusaba ko baturenganura  nibura abatuye mu isambu yacu bakadukatira ku isambu yabo ahangana n’aho batuye; bakatubwira ngo ntibishoboka;  None uyu munsi ndumva baturenganuye”. Umuvunyi mukuru yijeje abaturage ko azagaruka kubasura bitarenze mu kwezi k'Ukuboza uyu mwaka wa 2019 aje kureba ko iki kibazo cyakemutse.

MANIRAGABA Emmanuel


Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

KINYAMATEKA IRABATUMIKIRA


KINYAMATEKA : Ikinyamakuru cya Kiliziya Gatolika mu Rwanda, kivugira rubanda, kandi giharanira impinduka mu mibereho myiza y'abaturage, ubutabera n'amahoro, umuco n'imyidagaduro. Kuva mu w'1933.

Itangazamakuru na Myr Antoine Kambanda
Musenyeri Antoine Kambanda, Arkiyepiskopi wa 3 wa Arkidiyosezi ya Kigali
Itangwa ry'ubwepiskopi i Kibungo
Rulindo mu birori byo kwambika Pallium Musenyeri Antoine Kambanda
Missa kwa Sina, guha umugisha shapeli yitiriwe Gerard
UMUHANGO WO GUHEREKEZA MUSENYERI YOHANI DAMASENI BIMENYIMANA : Umwaka urashize
CEREMONIES D'OUVERTURE DIXIEME SESSION DES DIRECTEURS NATIONAUX DES OPM AFRIQUE
Umwaka w'Abiyeguriyimana 02.02.2019-25.03.2020
Cenaculum mu byishimo by'isabukuru y'ubusaserdoti
Isabukuru y'imyaka 37 Musenyeri Tadeyo ahawe inkoni y'ubushumba
Amasomo n'inyigisho, ku wa gatatu w'icyumweru cya 1 Gisanzwe C
Kwicara ku Ntebe ya Arkiyepiskopi muri Stade Amahoro i Remera
Yubile ya Padiri Herman ku mudugudu w'urubyiruko kuri Muhazi
Missa muri IFAK, UKWIGARAGAZA KWA NYAGASANI 2019
Urugo rw'i Nazareti, urugero rw'ingo zose n'abazituyemo
Inyigisho yatangiwe i Kibeho 28/12/2018