Conférence Episcopale du Rwanda - +250788784308 - @journal_KM - - @Kinyamateka

Gaze Metane iri mu kiyaga cya Kivu, mu mushinga uzashorwamo miliyoni 185 z’amadolari ya Amerika.



Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 29 Werurwe 2019 mu nama ngarukagihembwe yahuje abashoramari mu mabuye y’agaciro n’amashanyarazi, abayobozi mu Kigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB) na Minisiteri y'ibikorwa remezo n'abandi bafatanyabikorwa batandukanye bishimiye ubufatanye.

Muri iyi nama Leta y'u Rwanda yagiranye amasezerano n’ikigo Symbion Power, aho kigiye gutangira kubyaza megawatt 56 z’amashanyarazi Gaz Methane iri mu kiyaga cya Kivu, mu mushinga uzashorwamo miliyoni 185 z’amadolari ya Amerika.

Minisitiri w’ibikorwa remezo Amb.Gatete Claver yavuze ko izi ngufu z’amashanyarazi ari iz’intangiro, aho kuva kuri uyu wa Gatanu kugeza mu mezi 14 ari imbere, abanyarwanda bazaba batangiye kubona umuriro wa mbere kuri aya mashanyarazi bizadufasha kugera kuri cya gipimo u Rwanda rwihaye ko muri 2024 ruzaba rugeze kuri megawatt 556 . Ati:"mu cyiciro cya mbere uyu mushoramari azakora megawatt 56".

Umushoramari w’Umwongereza Irvine Alan Stewart Laidlaw , yavuze ko impamvu yahisemo gushora imari mu Rwanda ari ukubera ko iki gihugu kitarangwamo ruswa,korohereza abashiramari kandi gitandukanye n’ibindi byo ku mugabane wa Afurika.

Umuyobozi Mukuru Wungirije ushinzwe ibikorwa muri RDB, Emmanuel Hategeka, yavuze ko iyi nama ihuza ibikorera kugira ngo bahure barebere hamwe ahari amahirwe, ariko banaganire ahakiri imbogamizi zitabonewe ibisubizo. ko igice cy’amashanyarazi n’amabuye y’agaciro byinjirije u Rwanda ishoramari rigera kuri miliyari y’amadorali mu myaka itatu ishize.

Mu mwaka yashije abantu bari bafite amashanyarazi bari munsi ya 1%, mu 2010 bari ku 9%  mumpera z’ukwezi kwa Kabiri uyu mwaka bari 51%. Intego ni uko mu myaka itanu n’igice iri imbere abanyarwanda bazaba bageze 100%. uyu mushinga biteganyijwe ko mu mezi 14 ya mbere icyiciro cya mbere kizaba cyirangiye

Amasezerano y’ibanze hagati y’impande zombi yashyizweho umukono mu Ukuboza 2015 yahaga ikigo Symbion Power Lake Kivu Ltd, gishamikiye kuri Symbion Power LLC yo muri Amerika, uburenganzira bwo gutangira gukusanya ibikenewe mu ishyirwa mu bikorwa ry’umushinga wo kubyaza Gaz Methane amashanyarazi .

Muri iyi nama hagaragajwe ibibazo bigaragara mu bucukuzi bw''amabuye y'agaciro aho usanga Hari abagikoresha abana bato, kudatunganya neza umusaruro kuko usanga hejuru ya 50% by'amabuye y'agaciro asigara mu butaka, gutengura imisozi, abakora ubucukuzi batabifitiye ibyangombwa, ibikoresho bitajyanye n'igihe no kuyungururira mu Migenzi itemba.

Francis Gatare Umuyobozi mukuru w'urwego rushinze ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro, petorore na Gaze. Rwanda mines , Petroleum and Gas Board, (RMB) yavuze ko hakozwe ubushakashatsi (servey) basanga Kompanyi ziri mu bucukuzi bw'amabuye y'agaciro mu Rwanda zubahiriza amabwiriza n'ibipimo ngenderwaho (standards) mu bucukuzi. Agaragaza ko nubwo bikorwa Hari abagicukura nta byangombwa bafite

Ati:"twafashe ingamba hazagabanywa ahacukurwa, abacukura bakishyira hamwe bagakorera ku butaka bunini".

Nkundiye Eric Bertrand


Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

KINYAMATEKA IRABATUMIKIRA

Ubutumire : Mpuzamiryangoremezo Mt Jeraridi

Cenetra Hotel

Missa kwa Sina, guha umugisha shapeli yitiriwe Gerard
UMUHANGO WO GUHEREKEZA MUSENYERI YOHANI DAMASENI BIMENYIMANA : Umwaka urashize
CEREMONIES D'OUVERTURE DIXIEME SESSION DES DIRECTEURS NATIONAUX DES OPM AFRIQUE
Umwaka w'Abiyeguriyimana 02.02.2019-25.03.2020
Cenaculum mu byishimo by'isabukuru y'ubusaserdoti
Isabukuru y'imyaka 37 Musenyeri Tadeyo ahawe inkoni y'ubushumba
Amasomo n'inyigisho, ku wa gatatu w'icyumweru cya 1 Gisanzwe C
Kwicara ku Ntebe ya Arkiyepiskopi muri Stade Amahoro i Remera
Yubile ya Padiri Herman ku mudugudu w'urubyiruko kuri Muhazi
Missa muri IFAK, UKWIGARAGAZA KWA NYAGASANI 2019
Urugo rw'i Nazareti, urugero rw'ingo zose n'abazituyemo
Inyigisho yatangiwe i Kibeho 28/12/2018