Conférence Episcopale du Rwanda - +250788784308 - @journal_KM - - @Kinyamateka

Gikongoro: ishuri rya G.S.Mere du Verbe Kibeho ryubakiwe amacumbi azafasha kuzamura ireme ry’uburezi



Uburezi n'Umuco 17/06/2019

Mu muhango wo gutaha ku mugaragaro amacumbi yubakiwe Ishuri rya  G.S.Mere du Verbe Kibeho wabaye ku itariki 8 Kamena 2019, abayobozi batandukanye baba abahagarariye Leta ndetse no ku ruhande rwa Kiliziya Gatolika bagarutse ku kamaro ko kugira ibikoresho by'ibanze nk’amacumbi kugira ngo ireme ry’uburezi risakare ku banyeshuri bose.

Aya macumbi afite ubushobozi bwo gucumbikira abanyeshuri 336 yubatswe ku bufatanye bw’akarere ka Nyaruguru n’abaterankunga ba Stirling Foundation bo muri Leta zunze Ubumwe za Amerika. Aya macumbi yubatswe mu buryo bw’amagorofa afite imashini kabuhariwe zifasha abari mu gorofa yo hasi kuzamuka neza, akanagira camera zicunga umutekano n’ibindi bikoresho by’ibanze bikenerwa mu buryamo.

Aya macumbi yatashywe ni icyiciro cya mbere cy’uyu mushinga, kibaba cyaruzuye gitwaye amafaranga Miliyoni 1.7 z’amadorali ya Amerika.  Biteganyijwe ko mu minsi iri imbere hazasubukurwa igice cya kabiri kijyanye no  kuvugurura izindi nyubako z’iri shuri zirimo amacumbi y’abarimu, amashuri n’aho abanyeshuri barira. Biteganyijwe kandi ko uyu mushinga uzarangira utwaye amafaranga asaga Miliyari 6 z’amafaranga y’u Rwanda.

Mu ijambo umuyobozi w’akarere ka Nyaruguru Bwana Habitegeko Francois yagejeje kubitabiriye uyu muhango, yavuze ko guhabwa ibikorwa remezo ku banyeshuri biga muri iri shuri ari andi mahirwe agomba kubafasha gutsinda neza maze ireme ry’uburezi rikazamuka . Yagize ati “Ubu rero nta mpamvu abanyeshuri bazararamo batazatsinda kubera ko iyo wize neza, ugakora imyitozo ngororamubiri, ukarara heza, ugira ubwenge buhamye.”

 Uyu muyobozi yasabye abanyeshuri biga muri iri shuri gufata neza aya macumbi kugira ngo azarambe bityo n’abazavuka nyuma nibazajya kwiga muri iri shuri bazayabemo. Yagize ati“Icyo nsaba abanyeshuri ni ugufata neza aya macumbi, bakirinda kwanduza amarangi, bakirinda  kwangiriza n’ibindi bikoresho by’ibanze nk’amazi, ubwiherero n’ibikoresho by’ikoranabuhanga.”

Ishuri rya G.S.Mere du Verbe Kibeho ni ishuri rya Kiliziya Gatolika ryashinzwe mu 1968. Ni ishuri rifite umwihariko mu Rwanda kuko ku itariki 28 Ugushyingo 1981 umunyeshuri wa mbere waryigagamo yabonekewe na Bikira Mariya, amubwira ko ari Nyina wa Jambo. Nyuma y’ibonekerwa rya Alphonsine Mumureke, bagenzi be bandi 2 aribo Nathalie Mukamazimpaka na Marie Claire Mukangango nabo babonekewe n’uwo mubyeyi nuko bose uko ari 3 abaha ubutumwa bwuzuzanya bugamije kuburira abatuye isi bubasaba gusenga, kwicuza no guhinduka. Uyu munsi iri shuri riyobowe n’ababikira bo mu muryango wa Benebikira, rikaba ryakira abahungu n’abakobwa mu kiciro rusange n’icyiciro cya kabiri cy’amashuri yisumbuye mu mashami atandukanye bose hamwe bagera kuri  670.

Uyu muhango witabiriwe na myr Hakizimana Celestin umwepiskopi  wa Gikongoro, bwana David Starling n’umufasha we bashinze umuryango Stirling foundation, umuyobozi mukuru mu ishami ry’igenamigambi muri Minisiteri y’uburezi, abiga n’abize muri iri shuri.

  MANIRAGABA Emmanuel


Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

KINYAMATEKA IRABATUMIKIRA


KINYAMATEKA : Ikinyamakuru cya Kiliziya Gatolika mu Rwanda, kivugira rubanda, kandi giharanira impinduka mu mibereho myiza y'abaturage, ubutabera n'amahoro, umuco n'imyidagaduro. Kuva mu w'1933.

Itangazamakuru na Myr Antoine Kambanda
Musenyeri Antoine Kambanda, Arkiyepiskopi wa 3 wa Arkidiyosezi ya Kigali
Itangwa ry'ubwepiskopi i Kibungo
Rulindo mu birori byo kwambika Pallium Musenyeri Antoine Kambanda
Missa kwa Sina, guha umugisha shapeli yitiriwe Gerard
UMUHANGO WO GUHEREKEZA MUSENYERI YOHANI DAMASENI BIMENYIMANA : Umwaka urashize
CEREMONIES D'OUVERTURE DIXIEME SESSION DES DIRECTEURS NATIONAUX DES OPM AFRIQUE
Umwaka w'Abiyeguriyimana 02.02.2019-25.03.2020
Cenaculum mu byishimo by'isabukuru y'ubusaserdoti
Isabukuru y'imyaka 37 Musenyeri Tadeyo ahawe inkoni y'ubushumba
Amasomo n'inyigisho, ku wa gatatu w'icyumweru cya 1 Gisanzwe C
Kwicara ku Ntebe ya Arkiyepiskopi muri Stade Amahoro i Remera
Yubile ya Padiri Herman ku mudugudu w'urubyiruko kuri Muhazi
Missa muri IFAK, UKWIGARAGAZA KWA NYAGASANI 2019
Urugo rw'i Nazareti, urugero rw'ingo zose n'abazituyemo
Inyigisho yatangiwe i Kibeho 28/12/2018