Conférence Episcopale du Rwanda - +250788784308 - @journal_KM - - @Kinyamateka

Gikongoro : Imyiteguro ya Forum National y’Urubyiruko 2019 irarimbanyije



Abana n'Urubyiruko 12/07/2019

Mu mwaka wa 2000, Kiliziya y’isi yose yizihije Yubile y’imyaka 2000 Kristu avutse. Kiliziya mu Rwanda by’umwihariko yizihizaga Yubile y’imyaka 100 Ivanjili igeze mu Rwanda. Mu rwego rwo gukomeza kubyizihiza, Inama y’Abepisikopi Gatolika mu Rwanda yifuje ko buri mwaka hajya habaho ihuriro ry’urubyiruko ruturutse mu madiyosezi yose yo mu Rwanda, nk’uko habaho ihuriro ry’urubyiruko ku isi yose (JMJ), ryatangijwe na Papa Yohani Pawulo II. Ni byo twita muri rusange Forum y’urubyiruko ku rwego rw’igihugu.  Ayo mahuriro yatangiye kubaho kuva mu mwaka wa 2002, buri huriro rikagira insanganyamatsiko yihariye kandi amadiyosezi yose agasimburana mu kuryakira. Iy’uyu mwaka iragira iti: “Ndi umuja wa Nyagasani, byose bimbeho nk’uko ubivuze” (Lk 1, 38). Izabera rero muri Diyosezi ya Gikongoro.

Forum yitabirwa n’urubyiruko ruturutse mu ma Diyosezi gatolika yose y’u Rwanda, ndetse n’ibihugu duturanye bishobora kohereza intumwa, n’andi madini nayo akohereza urubyiruko ruyahagarariye. Amadiyosezi yo mu Rwanda agenda ajya ibihe mu gutegura Forum.

Amakuru dukesha komisiyo y’urubyiruko muri diyosezi ya Gikongoro agaragaza ko imyiteguro yo kwakira urubyiruko ruzitabira iyi Forum irimbanyije. Harimo gutegurwa ahazatangirwa inyigisho, ahazabera ibikorwa by’imyidagaduro ku rubyiruko, gutegura imiryango izagira uruhare mu gucumbikira uru rubyiruko.

Amakuru dukesha iyi komisiyo kandi agaragaza ko muri iyi Forum hateganyijwe kuzakurikiza ingengabihe iteye itya:

KU WA GATATU, 24/07/2019 

  • 09h00-12h00: Gushyira abajene bo muri Diyosezi yacu mu miryango
  • 12h00-17h00: Guhuza Abajene bo mu yandi madiyosezi n’imiryango. Umuryango-remezo uzashaka abantu baza kubafata babayobore, bagende babaha imiryango yabasabye.

KU WA KANE, 25/07/2019

  • 09h00-09h45 : Kwakira Umusaraba
  • 09h45-10h45: Inyigisho ya mbere: «Urubyiruko, impano y’ubuzima n’ibibazo by’imyororokere muri iyi si ya none: agaciro k’ubuzima, ibyonnyi n’inzira yo gutsinda » (Myr Antoine KAMBANDA)
  • 11h00-13h00: MISA itangiza Forum (iyobowe na Myr Célestin HAKIZIMANA)
  • 13h00-14h30: Gufata ifunguro n’Akaruhuko (récréation) (Service+Abahanzi)
  • 14h30-15h00: Animation
  • 15h00-16h00 : Inyigisho ya kabiri : « Urubyiruko n’umuhamagaro : inzira n’inzitizi » (Padiri Eugene NIYONZIMA, SAC)
  • 16h00-17h00 : Tumenye imiryango y’Abihayimana.Imiryango y’Abihayimana ihari ihuran’urubyiruko rwifuza kuyimenya
  • 17h00 : Gutaha mu miryango

KU WA GATANU, 26/07/2019

  • 07h00-08h00 : Kugera kuri Stade
  • 08h00-09h00 : Gusingiza Imana (louange), bikurikirwa n’Ishapure izirikanwe kandi irimon’indirimbo, hagati aho Abapadiri baba batanga Penetensiya.
  • 09h00-10h00 : Inyigisho ya gatatu: « Icyo Kiliziya ibwira urubyiruko, tumenye urwandikorwa Papa rw’ibyavuye muri Sinodi ku Rubyiruko ‘Kristu ni Muzima’ »(Exhortation Post Synodale ‘‘Christus Vivit’’) (Padiri Faustin NYOMBAYIRE)
  • 10h00-10h15 : Kwitegura Misa
  • 10h15-12h00 : MISA
  • 12h00-13h30 : Gufata ifunguro n’Akaruhuko (récréation) (Service+Abahanzi)
  • 13h30-14h00 : Animation
  • 14h00-15h00 : Inyigisho ya kane : Insanganyamatsiko y’uyu mwaka, « Ndi umuja wa Nyagasani, byose bimbeho nk’uko ubivuze » (Myr Célestin HAKIZIMANA).
  • 15h00-17h00 : Inzira y’Umusaraba
  • 17h00-17h30 : Kuramya Umusaraba no gusubira mu miryango

KU WA GATANDATU, 27/07/2019

  • 07h00-08h00 : Misa izabera ku ma site : Cyanika, Nyarunyinya, Mbuga, Gikongoro
  • 08h00-10h00 : UMUGANDA uzabera ku ma Site (mu Mirenge ya : CYANIKA, KIGOMA, TARE na GASAKA)
  • 11h00-12h00 : Kuza kuri Stade
  • 12h00-13h00 : Gufata ifunguro n’Akaruhuko (récréation) (Service+Abahanzi)
  • 13h00-14h00 : Umwanya w’Abafatanyabikorwa n’Abaterankunga
  • 14h00-15h00 : Ikiganiro « Urubyiruko n’iterambere: Amahirwe Leta y’u Rwanda ihaurubyiruko ngo rubashe kwiteza imbere » (Umuyobozi mu nzego za Leta)
  • 15h00-17h00 : Umupira w’amaguru (ku Bakobwa bazitoramo amakipe 2, ku Bahungu hazakina ikipe y’urubyiruko n’ikipe y’Abihayimana)
  • 17h00: Gusubira mu miryango

KU CYUMWERU, 28/07/2019

  • 07h00-07H45 : Kugera kuri Stade
  • 08h00-10h00 : Misa isoza
  • 10h00-11h00 : Ubutumwa busoza Forum

-Ijambo ry’intumwa ya Papa mu Rwanda

 -Ijambo rya Guverineri w’intara y’amajyepfo (cyangwa Mayor w’akarere ka Nyamagabe)

 -Ijambo rya Minisitiri w’urubyiruko

-Ijambo rya Musenyeri perezida wa komisiyo ishinzwe urubyiruko

  • 11h00-12h00: Gufata ifunguro no gutaha.

Muri Kiliziya y’u Rwanda, guhuriza urubyiruko muri Forum buri mwaka ni uburyo bwo kurufasha kurenga no gukira ibikomere rwasigiwe n’amateka mabi yaranze igihugu cyacu, yaje kuganisha mu icuraburindi rya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.  Kongera kubaka umuryango nyarwanda uvuye muri ayo marorerwa bisaba gutoza urubyiruko indangagaciro “Nyamuntu”. Ihuriro ry’urubyiruko, usanga kenshi rukururwa na byinshi binyuranye, ni uburyo bwiza bwo kuruhuriza hamwe ngo bongere bibutswe Ivanjili, bashishikarizwe kandi batozwe inzira y’ubumwe, ubufatanye, ubwiyunge n’amahoro arambye kuri buri wese. Ni n’umwanya mwiza wo gutoza abajene n’imiryango ibakira muri rusange kwimakaza ubuvandimwe n’urukundo, ibyo bikagaragazwa n’ukuntu umujene yakirwa neza mu muryango atazi na wo utamuzi bakisanzurana, bagasangira ifunguro n’ibiganiro nta kwishishanya. 

Iki gihe cya Forum kandi kiba n’umwanya mwiza wo kungurana ibitekerezo ku bibazo byugarije umuryango nyarwanda, bityo buri wese akumva ko umuganda we ari ngombwa ngo haboneke ibisubizo. Mu gihe cy’iminsi ine urubyiruko rumara ruri kumwe n’abarwitaho by’umwihariko, rurushaho gucengezwamo ibijyanye n’ukwemera kwarwo, bityo rukongera kumva uruhare rwarwo nk’abakristu mu muryango nyarwanda, rubikesha inyigisho ruhabwa ndetse n’ibindi biganiro binyuranye bigamije kurufasha kwiteza imbere kuri roho no ku mubiri, ndetse no gutegura ejo hazaza heza.

Mu gihe urubyiruko rwo muri diyosezi ya Gikongoro ruri mu myiteguro yo kuzakira bagenzi babo, urubyiruko rwo hirya no hino mumadiyosezi yo mu Rwanda narwo rurimo kwisuganya kugira ngo ruzajye kuvoma ku nama nziza n’impanuro zubaka zizatangirwa muri iri huriro.

Kinyamateka yifurije imyiteguro myiza urubyiruko ruri mu myiteguro yo kwitabira Forum mu rwego rw’igihugu izabera muri diyosezi ya Gikongoro ku matariki yatangajwe hejuru.

Emmanuel MANIRAGABA


Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

KINYAMATEKA IRABATUMIKIRA


KINYAMATEKA : Ikinyamakuru cya Kiliziya Gatolika mu Rwanda, kivugira rubanda, kandi giharanira impinduka mu mibereho myiza y'abaturage, ubutabera n'amahoro, umuco n'imyidagaduro. Kuva mu w'1933.

Itangazamakuru na Myr Antoine Kambanda
Musenyeri Antoine Kambanda, Arkiyepiskopi wa 3 wa Arkidiyosezi ya Kigali
Itangwa ry'ubwepiskopi i Kibungo
Rulindo mu birori byo kwambika Pallium Musenyeri Antoine Kambanda
Missa kwa Sina, guha umugisha shapeli yitiriwe Gerard
UMUHANGO WO GUHEREKEZA MUSENYERI YOHANI DAMASENI BIMENYIMANA : Umwaka urashize
CEREMONIES D'OUVERTURE DIXIEME SESSION DES DIRECTEURS NATIONAUX DES OPM AFRIQUE
Umwaka w'Abiyeguriyimana 02.02.2019-25.03.2020
Cenaculum mu byishimo by'isabukuru y'ubusaserdoti
Isabukuru y'imyaka 37 Musenyeri Tadeyo ahawe inkoni y'ubushumba
Amasomo n'inyigisho, ku wa gatatu w'icyumweru cya 1 Gisanzwe C
Kwicara ku Ntebe ya Arkiyepiskopi muri Stade Amahoro i Remera
Yubile ya Padiri Herman ku mudugudu w'urubyiruko kuri Muhazi
Missa muri IFAK, UKWIGARAGAZA KWA NYAGASANI 2019
Urugo rw'i Nazareti, urugero rw'ingo zose n'abazituyemo
Inyigisho yatangiwe i Kibeho 28/12/2018