Conférence Episcopale du Rwanda - +250788784308 - @journal_KM - - @Kinyamateka

Guhera muri Mata 2018 kugeza muri Werurwe 2019, mu gihugu hose hakozwe ibyaha bisaga ibihumbi 39



Kuri uyu wa 29 Mata 2019, mu kiganiro n’abanyamakuru cyateguwe n'urwego rw'igihugu rw'ubugenzacyaha (RIB) n’izindi nzego bafatanya mu gukumira no kugenza ibyaha, bagaragaje Raporo y’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) guhera muri Mata 2018 kugeza muri Werurwe 2019. Mu gihugu hose hakozwe ibyaha bisaga ibihumbi 39 byiganjemo iby’ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Iyi raporo  igaragaza ibyaha 10 byaje ku isonga muri uyu mwaka byihariye hejuru ya 73% y’ibindi byaha muri rusange. Muri ibyo byaha harimo gukubita no gukomeretsa, ubujura bworoheje, ibiyobyabwenge, gusambanya abana n'ubujura buciye icyuho.

Umuyobozi w'urwego rw'igihugu rw'ubugenzacyaha RIB Col. Ruhunga Jeannot yavuze ko RIB yashyizweho hagamijwe kongera ireme ry’ubugenzacyaha kugira ngo bukorwe kinyamwuga hibandwa ku burenganzira bwa muntu no kwihutisha amadosiye ashyikirizwa inkiko kandi ko mu shingano ifite igomba guhangana n’ibyaha by’inzaduka no kubikumira, ifite inshingano zo gukumira, gutahura no kugenza ibyaha.

Ati:"umwaka RIB imaze ikora, nta byaha bihungabanya ubuzima bw’igihugu, ariko  ibyaha byose byagaragaye ni 39.000 ugereranyije n’umwaka ushize,  ibyagabanyutse harimo ibijyanye no gukuramo inda, ibiyobyabwenge, ubwicanyi n’ibindi naho ibyiyongereye bikaba ari ibijyanye no gufata abana ku ngufu, urugomo, gukubita no gukomeretsa".

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe kugenza ibyaha muri RIB, Twagirayezu Jean Marie yavuze ko ibindi byaha byagaragaye cyane ari ibishingiye ku ihohoterwa, aho kuva Mata 2018 kugeza Werurwe 2019 hagaragaye ibisaga ibihumbi bitandatu byihariye hafi 27% y’ibyaha byakozwe mu gihugu hose.

Iyi raporo igaragaza ko Abagabo 5123 bakiriwe na RIB  bashinjwa gukora ibi byaha mu gihe abahohotewe cyane ari abagore barenga 5500.

Twagirayezu yasobanuye ko Abahohotewe bahawe ubufasha burimo ubuvuzi n’ubujyanama na Isange One Stop Center. Abakiriwe bagahabwa ubufasha basaga ibihumbi 17, ati:"abasaga 1000 bakekwago gusambanya abana basuzumwe bashyikirizwa ubushinjacyaha, ibyaha byifashisha ikoranabuhanga biri mu byagabanyutse ugereranyije n’umwaka ushize. Ibyaha byifashishije ikoranabuhanga byabaye 69 mu gihe kuva muri Mata 2017 kugeza muri Mata 2018, ibyaha bikoresheje ikoranabuhanga byari 93".

Ibyaha byiyongereye harimo urugomo rwo gukubita no gukomeretsa, ubujura budakoresheje ingufu, ibiyobyabywenge, guhohotera uwo mwashakanye no gufata abana ku ngufu.

Umujyi wa Kigali ugaragaramo ibyaha byinshi birimo gukubita no gukomeretsa, ubujura no gusambanya abana. Ukurikirwa n’Uburasirazuba bwiganjemo ubujura n’ibiyobyabwenge, mu gihe Intara y’Amajyaruguru yajemo ibyaha bike ugereranyije n’izindi ntara.Uturere tuza ku isonga twagaragayemo ibyaha byinshi ni Gasabo, Kicukiro Nyarugenge, Nyagatare na Gatsibo mu gihe uturere twa Nyamasheke Ngororero, Nyanza na Nyaruguru ari two twagaragayemo ibyaha bike.

 Nkundiye Eric Bertrand


Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

KINYAMATEKA IRABATUMIKIRA


KINYAMATEKA : Ikinyamakuru cya Kiliziya Gatolika mu Rwanda, kivugira rubanda, kandi giharanira impinduka mu mibereho myiza y'abaturage, ubutabera n'amahoro, umuco n'imyidagaduro. Kuva mu w'1933.

Itangazamakuru na Myr Antoine Kambanda
Musenyeri Antoine Kambanda, Arkiyepiskopi wa 3 wa Arkidiyosezi ya Kigali
Itangwa ry'ubwepiskopi i Kibungo
Rulindo mu birori byo kwambika Pallium Musenyeri Antoine Kambanda
Missa kwa Sina, guha umugisha shapeli yitiriwe Gerard
UMUHANGO WO GUHEREKEZA MUSENYERI YOHANI DAMASENI BIMENYIMANA : Umwaka urashize
CEREMONIES D'OUVERTURE DIXIEME SESSION DES DIRECTEURS NATIONAUX DES OPM AFRIQUE
Umwaka w'Abiyeguriyimana 02.02.2019-25.03.2020
Cenaculum mu byishimo by'isabukuru y'ubusaserdoti
Isabukuru y'imyaka 37 Musenyeri Tadeyo ahawe inkoni y'ubushumba
Amasomo n'inyigisho, ku wa gatatu w'icyumweru cya 1 Gisanzwe C
Kwicara ku Ntebe ya Arkiyepiskopi muri Stade Amahoro i Remera
Yubile ya Padiri Herman ku mudugudu w'urubyiruko kuri Muhazi
Missa muri IFAK, UKWIGARAGAZA KWA NYAGASANI 2019
Urugo rw'i Nazareti, urugero rw'ingo zose n'abazituyemo
Inyigisho yatangiwe i Kibeho 28/12/2018