Conférence Episcopale du Rwanda - +250788784308 - @journal_KM - - @Kinyamateka

Hafashwe ingamba zo kurwanya ubwandu bushya



Ishami ryita kubafite ubwandu bw’agakoko gatera Sida, mu bitaro bya Gihundwe bavuga ko serivisi yo gupima ikanagira inama abafite ubwandu bw’agakoko gatera Sida (ARV), ryatangiye gukorera muri ibi bitaro mu mwaka wa 2004.  Abafata neza imiti ku gihe ubuzima bwabo buba bumeze  neza, ibi bigaterwa nuko inama bagirwa bazikurikiza neza kandi bagakurikiranwa neza kurikirana mu ngo zabo kugira ngo tumenye uko babayeho.

Gihigi Esperance umukozi ukora  muri iri shami rya ARV, avuga ko kugira ngo bakumire ubwandu bushya bagiye babagabanya mu matsinda abo basanze bafite ubu bwandu maze babafasha gukangurira abandi uburyo bwo kwirinda agakoko gatera Sida.

Yagize ati “Nkuko bisanzwe abatugannye bwa mbere byari ibibazo gufata imiti bigoranye harimo guhezwa kubagaragayeho ubwandu bw’agakoko gatera Sida, ariko aho bigeze ubu ngubu turabishima kuko bamaze kubyumva kandi nabo bakagenda babikangurira abandi, nta gahato  abakiriya bacu iyo ubasanze hano ntabwo wamenya ko bafite ubwo bwandu kandi turabakurikirana turanabasura no mungo zabo kugira ngo turebe imibereho babayeho”.

Yakomeje agira ati “Kimwe mu bituma babasha kwikurikirana nuko ibisubizo bye abigiraho uburenganzira, kuko nawe aba agomba kubimenya ibi tukabimushyirira ku ikarita aba afite, kuko bitewe na gahunda tubaha. Ubu dufite izageza muri Mutarama 2020 ku buryo umukiriya wacu iyo adusuye agenda azi igihe azagarukira”.

Ubuyobozi bw’ibitaro bya Gihundwe mu karere ka Rusizi by’umwihariko muri serivisi ya ARV buragaragaza byinshi bukora mu kurinda ubwandu bushya bwa virusi itera SIDA (HIV) bwita ku bagore batwite, ababana badahuje kugira ngo habashe kuvuka abana bazira ubwandu.

Esperance ukora muri serivisi ya ARV itanga ubujyanama, imiti igabanya ubukana n’ubundi bufasha ku bantu bafite virusi itera SIDA n’abandi bakeneye serivisi zerekeranye no kuyirinda mu bitaro bya Gihundwe avuga ko byose babigeraho kubera zimwe muri gahunda n’ingamba biyemeje.

Yagize ati “Muri serivisi zo gukurikirana umubyeyi utwite (PMTCT) twibanda cyane ku bijyanye no gusuzuma umubyeyi mbere y’uko abyara no kurinda umwana kwandura HIV mu gihe nyina ari ku bise cyangwa arimo kumubyara”.

Muri iyo serivisi kandi bakurikirana ababana badahuje ibisubizo umwe yari amaze kugira ubwandu bw’agakoko gatera SIDA undi nta bwo afite (Couples Discordants), kugira ngo uwanduye ntiyanduze mugenzi we bashakanye cyangwa abana bazabavukaho.

Nk’uko abisobanura mu mibare mike igaragaza imiterere y’ukwezi kwa Kanama 2019,   avuga ko abagore 228 ari bo babyariye mu bitaro bya Gihundwe barimo batatu bafite ubwandu bw’agakoko gatera SIDA babiri basanzwe n’undi mushya umwe kandi bafasha ko abana bavuka batanduye.

Ati “Abo bana batatu bafashijwe kutandura HVI mu gihe cyo ku bise mbere yo kuvuka. Icyakurikiyeho ni uko abo bana bahawe imiti ibarinda kwandura mu gihe cyo konka hanyuma na ba nyina tubaha imiti n’inama bibarinda kwanduza abana babo mu gihe barimo kubonsa.”

Ku byerekeranye no gukurikirana ikiciro cy’abashakanye babana badahuje ibisubizo, Nyirimbuga avuga ko bafite imiryango 78 hanyuma muri bo ibyiciro by’abari ku miti igabanya ubukana bwa virusi itera SIDA bikaba ari bibiri harimo abafite virusi ziri munsi ya 200.

Avuga ko bubahiriza gahunda yo kwa muganga nibura amezi 6 akurikirana, bagahabwa imiti y’amezi 3 bagasuzumwa rimwe mu mezi 6.

Atangaza ko bafite n’abandi batubahiriza neza gahunda zo kwa muganga (instable) 345 abo bakaba bafite virusi ziri hejuru ya 200 kuko ari bo usanga nibura batararenza amezi 18 batangiye imiti igabanya ubukana.

Ibitaro bya Gihundwe ni bimwe mu bitaro by’Akarere ka Rusizi biza byiyongera ku bya Mibirizi, hamwe n’ibigo nderabuzima 18 biherereye mu mirenge 17.

INGABIRE Grâce

 


Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

KINYAMATEKA IRABATUMIKIRA


KINYAMATEKA : Ikinyamakuru cya Kiliziya Gatolika mu Rwanda, kivugira rubanda, kandi giharanira impinduka mu mibereho myiza y'abaturage, ubutabera n'amahoro, umuco n'imyidagaduro. Kuva mu w'1933.

Itangazamakuru na Myr Antoine Kambanda
Musenyeri Antoine Kambanda, Arkiyepiskopi wa 3 wa Arkidiyosezi ya Kigali
Itangwa ry'ubwepiskopi i Kibungo
Rulindo mu birori byo kwambika Pallium Musenyeri Antoine Kambanda
Missa kwa Sina, guha umugisha shapeli yitiriwe Gerard
UMUHANGO WO GUHEREKEZA MUSENYERI YOHANI DAMASENI BIMENYIMANA : Umwaka urashize
CEREMONIES D'OUVERTURE DIXIEME SESSION DES DIRECTEURS NATIONAUX DES OPM AFRIQUE
Umwaka w'Abiyeguriyimana 02.02.2019-25.03.2020
Cenaculum mu byishimo by'isabukuru y'ubusaserdoti
Isabukuru y'imyaka 37 Musenyeri Tadeyo ahawe inkoni y'ubushumba
Amasomo n'inyigisho, ku wa gatatu w'icyumweru cya 1 Gisanzwe C
Kwicara ku Ntebe ya Arkiyepiskopi muri Stade Amahoro i Remera
Yubile ya Padiri Herman ku mudugudu w'urubyiruko kuri Muhazi
Missa muri IFAK, UKWIGARAGAZA KWA NYAGASANI 2019
Urugo rw'i Nazareti, urugero rw'ingo zose n'abazituyemo
Inyigisho yatangiwe i Kibeho 28/12/2018