Conférence Episcopale du Rwanda - +250788784308 - @journal_KM - - @Kinyamateka

Hari gushakwa uburyo nta muturage uzongera kwimurwa mu mujyi wa Kigali



Minisitiri w’Ibikorwa remezo, Amb. Gatete yijeje abatuye umujyi wa Kigali n’imijyi iyunganira ko hari gushakwa abashoramari ku buryo nta muturage uzongera kwimurwa aho atuye, ahubwo ko umushoramari azajya yubaka igice kimwe ikindi akacyubakira abaturage  ati:” ibi bizafasha abaturajye kugumya gukorera mu mijyi batuyemo, aho gukora bava kure”.

Minisitiri w’Ibikorwa remezo, Amb. Gatete Claver yavuze ko icyiciro cya mbere cyo guteza imbere imijyi yunganira Kigali, cyashowemo miliyoni 95$ kandi ko cyarangiye, kandi ko mu minsi ya vuba haba hatangijwe ikindi cyiciro. Minisitiri Amb Gatete yakomeje avuga ko bemeje hamwe n’abafatanyabikorwa amafaranga azafasha abantu kubona icumbi bakwishyura mu myaka igera kuri 20 na 25, ku nzu zifite agaciro ka miliyoni 30 z’amafaranga y’u Rwanda , 10 z’amafaranga y’u Rwanda no munsi yazo aho gufata inguzanyo muri banki ziri ku nyungu ihanitse koi bi bizafasha abaturajye kujyana n’iterambere ry’umujyi.

Umuyobozi w’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku miturire, Maimunah Sharif, yashimye intambwe u Rwanda rumaze gutera mu guteza imbere imijjyi rufite by’umwihariko bigizwemo uruhare n’abaturage bose.

Rwakazina Marie Chantal, Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali yavuze  ko ubutaka budahagije ari kimwe mu bibazo by’ingutu bibangamira iterambere rya Kigali n’imijyi itandatu iwunganira ariko hari ingamba zigenda zifatwa. Iterambere ry’umujyi rijyana no kwaguka, iterambere n’ubuzima by’abawutuye, gahunda zo kurengera ibidukikije, isuku iwurangwamo, uburyo bugezweho bwo gutwara abantu n’ibintu n’ibindi. Rwakazina yakomeje avuga  ko nubwo hagikomeza gukorwa byinshi ngo Kigali irusheho gutera imbere haracyari imbogamizi umujyi wa Kigali  uhuriraho n’indi iwunganiro ziyibuza kugera ku iterambere. Imijyi yunganira Kigali ni Musanze, Nyagatare, Rubavu, Muhanga, Rusizi na Huye.

Gusa ngo imbogamizi ikomeye kurusha izindi ni uko Leta ifite ubutaka budahagije bwo kwimuriraho abaturage mu gace igiye gushyira ibikorwa remezo bijyanye n’igishushanyo mbonera, nka kimwe mu bishingirwaho ku iterambere ry’umujyi.

Igishushanyo mbonera kigaragaza ko imijyi yunganira Kigali igomba kuba irimo ibikorwa remezo nk’imihanda, amazi, amashanyarazi bihagije, uburyo bwo gutunganya imyanda, gufata amazi n’ibindi kandi igakorerwamo imishinga iteza imbere abaturage.

Rwakazina yavuze ko mu gukemura ikibazo cy’ibiciro by’ubutaka biba bihanitse mu gihe cyo gushyiraho ibikorwa remezo no kubaka amacumbi aciriritse, Umujyi wa Kigali washyizeho gahunda yo kugura ubutaka ukabubika, Rwiyemezamirimo uje kubwubaka akabubna ku giciro cyo hasi aho wasangaga ari imbogamizi ku bashoramari.

Ubwo butaka nibwo ngo buzajya bwubakwaho amacumbi aciritse ashobora kwimurirwamo abaturage bimuwe ahagiye gushyirwa ibikorwa remezo no guhangana n’ibibazo bibangamira iterambere ry’umujyi.

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko hari abandi bafatanyabikorwa babiri bagaragaje ko bifuza gutera inkunga umushinga ucungwa na Banki Itsura Amajyambere y’u Rwanda (BRD), ufasha ab’amikoro make kubona inzu zo kubamo.

Mu Ukuboza 2018 nibwo u Rwanda na Banki y’Isi bashyize umukono ku masezerano y’inguzanyo ya miliyoni 150 z’amadolari (arenga miliyari 133 Frw), azafasha abinjiza kuva ku bihumbi 200 Frw kugeza ku bihumbi 700 Frw ku kwezi kubona inguzanyo zo kugura inzu zo kubamo.

Ni mu mushinga ugamije gutuma haboneka inzu zo guturamo ziciriritse mu Rwanda, nk’uko ari gahunda ya Leta igamije ko abantu bafite amikoro aciriritse babona inzu zo guturamo.

                                                                                               Nkundiye Eric Bertrand

 


Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

KINYAMATEKA IRABATUMIKIRA

Missionnaires d'Afrique 150 ans

Cenetra Hotel

UMUHANGO WO GUHEREKEZA MUSENYERI YOHANI DAMASENI BIMENYIMANA : Umwaka urashize
CEREMONIES D'OUVERTURE DIXIEME SESSION DES DIRECTEURS NATIONAUX DES OPM AFRIQUE
Umwaka w'Abiyeguriyimana 02.02.2019-25.03.2020
Cenaculum mu byishimo by'isabukuru y'ubusaserdoti
Isabukuru y'imyaka 37 Musenyeri Tadeyo ahawe inkoni y'ubushumba
Amasomo n'inyigisho, ku wa gatatu w'icyumweru cya 1 Gisanzwe C
Kwicara ku Ntebe ya Arkiyepiskopi muri Stade Amahoro i Remera
Yubile ya Padiri Herman ku mudugudu w'urubyiruko kuri Muhazi
Missa muri IFAK, UKWIGARAGAZA KWA NYAGASANI 2019
Urugo rw'i Nazareti, urugero rw'ingo zose n'abazituyemo
Inyigisho yatangiwe i Kibeho 28/12/2018