Conférence Episcopale du Rwanda - +250788784308 - @journal_KM - - @Kinyamateka

Hatangijwe imirimo yo kubaka Kiliziya ya Paruwasi nshya ya Musanze



Amakuru ya Kiliziya 05/08/2019

Kuri uyu wa mbere, tariki ya 05/08/019, i saa moya n'igice (07h30), Umushumba wa Diyosezi ya Ruhengeri, Nyiricyubahiro Mgr Vincent HAROLIMANA, yatangije ku mugaragaro imirimo yo kubaka Kiliziya ya Musanze. Uwo muhango waranzwe no  kuzitira ikibanza, gucukuramo no kubakamo ubwiherero buzajya bwifashishwa n'abazubaka Kiliziya; kubakamo hangari abakozi bazajya bugamamo; gutema ibihuru biri mu kibanza no gusiza ikibanza kizubakwamo Kiliziya ya Musanze. Abakristu, ababikira n'abapadiri bitabiriye iki gikorwa ari benshi bitwaje ibikoresho kandi bambaye iby'umuganda.

Mu gutangiza uyu muganda Umwepiskopi yasabye abakristu ko muri iyi mirimo atangije bazarangwa no kuva mu magambo n'ibitekerezo byinshi bakarangwa n'ibikorwa byinshi. Yagize ati: "Amagambo make, ibikorwa byinshi! Amagambo makeya yayandi atanga icyerekezo, amagambo makeya twishimira icyo turi guteramo intambwe tunibukiranya gahunda dufite ".

Yabibukije ko bakwiye  gukorera hamwe ntawe usigaye inyuma. Ati: "Iki gikorwa twakoze, biragaragaza imbaraga dufite kandi iyo mwirebye uko duhagaze abasaseridoti, abihayimana, abakristu, abakuru n’abato ibanga ryo gushyira hamwe tugakora ibyiza turikomereho".

Yabashimiye ko bitabiriye iki gikorwa, abibutsa ko batangiye urugendo nta gusubira inyuma, agira ati: "Dutangiye urugendo ubu nta gusubira inyuma, nta guhagarara, dutangiye urugendo aho twifuza kugera ni ukugira mu gihe gikwiye Paruwasi nziza ya Musanze ibereye abakristu, ibereye n’Imana twubaha, Imana tuyoboka. Aha hantu duhagaze bavandimwe Imana yaraharambagije irahashima, ahangaha niho Imana yifuza guhurira ku buryo bw’umwihariko n’umuryango wayo. Aha hantu hafite umugisha, aha hantu mureke tuhatunganye maze hazatubere irembo ritujyana mu ijuru aho duhurira n’Imana tukumva ijambo ryayo, aho duhurira n’Imana ikatudabagiza ibyiza itugenera ku buntu. Namwe rero nimwakire iyo gahunda y’Imana maze buri wese mu gipimo cye, mu rugero rwe no mu mbaraga afite twiyubakire Kiliziya, maze iyi Paruwasi ya Musanze ivuke ize yiyongera ku zindi muri gahunda ya Diyosezi yo kurushaho kwegera abakristu tubasanganiriza ibyiza Nyagasani atanga ku buntu. Turi kumwe twiyubakira Diyosezi, twiyubakira Paruwasi nziza ya Musanze kubera ko ari gahunda y’Imana kandi idasubira inyuma!"

Nyiricyubahiro yashoje asaba ko iyi mirimo n'indi izakurikiraho bagomba kuyishyira mu biganza by'Imana; biringiye ubuvugizi bw'Umubyeyi Bikira Mariya Mwamikazi wa Fatima.

Padiri Mukuru wa Paruwasi Katedrali ya Ruhengeri Emmanuel Ndagijimana yahamagariye abakristu kuzitabira umuganda wo kubaka iyi Paruwasi mu byiciro binyuranye.

Mu izina ry’abakristu, Hakuzimana Callixte umuyobozi wa Santarali ya Musanze yatangaje ko iyi Paruwasi izabaruhura ingendo ndende bakoraga ikabafasha no kwitagatifuza no kurushaho kumenya Kiliziya icyo ari cyo. Yagize ati: "Hano ku Musanze twari tuhamaze imyaka irenga 10 tuhasengera twakoreshaga salle yo mu Ishuri ry’ubumenyi rya Musanze, hari ibintu byinshi byari bibuze byo muri Kiliziya abakristu batazi ariko niyubakwa hari byinshi bazabasha gusobanukirwa". Ahamya ko bazatanga umuganda wabo biyubakira Paruwasi.

Iyi paruwasi ya Musanze izabyarwa na Paruwasi Katedrali ya Ruhengeri. Iki gitekerezo cy’umushinga w’ishingwa rya Paruwasi ya Musanze cyatangajwe n’Umwepiskopi wa Diyosezi ya Ruhengeri ku itariki ya 16 Nzeri 2017  asaba abakristu ba Paruwasi Katedrali ya Ruhengeri gutekereza uko uwo mushinga wazagenda. Ije ikurikiye andi maparuwasi mashya ari kubakwa ariyo: Paruwasi ya Murama izabyarwa na Busogo; Kanaba izabyarwa na Nemba; Na Busengo izabyarwa na Janja.

Amwe mu mafoto y'ingenzi

NYIRANDIKUBWIMANA M. Goretti


Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

KINYAMATEKA IRABATUMIKIRA


KINYAMATEKA : Ikinyamakuru cya Kiliziya Gatolika mu Rwanda, kivugira rubanda, kandi giharanira impinduka mu mibereho myiza y'abaturage, ubutabera n'amahoro, umuco n'imyidagaduro. Kuva mu w'1933.

Itangazamakuru na Myr Antoine Kambanda
Musenyeri Antoine Kambanda, Arkiyepiskopi wa 3 wa Arkidiyosezi ya Kigali
Itangwa ry'ubwepiskopi i Kibungo
Rulindo mu birori byo kwambika Pallium Musenyeri Antoine Kambanda
Missa kwa Sina, guha umugisha shapeli yitiriwe Gerard
UMUHANGO WO GUHEREKEZA MUSENYERI YOHANI DAMASENI BIMENYIMANA : Umwaka urashize
CEREMONIES D'OUVERTURE DIXIEME SESSION DES DIRECTEURS NATIONAUX DES OPM AFRIQUE
Umwaka w'Abiyeguriyimana 02.02.2019-25.03.2020
Cenaculum mu byishimo by'isabukuru y'ubusaserdoti
Isabukuru y'imyaka 37 Musenyeri Tadeyo ahawe inkoni y'ubushumba
Amasomo n'inyigisho, ku wa gatatu w'icyumweru cya 1 Gisanzwe C
Kwicara ku Ntebe ya Arkiyepiskopi muri Stade Amahoro i Remera
Yubile ya Padiri Herman ku mudugudu w'urubyiruko kuri Muhazi
Missa muri IFAK, UKWIGARAGAZA KWA NYAGASANI 2019
Urugo rw'i Nazareti, urugero rw'ingo zose n'abazituyemo
Inyigisho yatangiwe i Kibeho 28/12/2018