Conférence Episcopale du Rwanda - +250788784308 - @journal_KM - - @Kinyamateka

Ibindi byimbitse ku mabonekerwa y’i Kibeho: “Agatambaro kahawe Alphonsine Mumureke n’isezerano ry’akarabo”



                                                           (Photo internet)

Nyuma y’uko ubuyobozi bwa Kiliziya Gatolika bwemeza ko Bikira Mariya yabonekeye i Kibeho, by’umwihariko mu cyemezo cyatangajwe n’umushumba wa mbere wa Diyosezi ya Gikongoro Myr Agusitini Misago ku itariki 29 Kamena 2001; Kibeho yarushijeho kuba nyabagendwa ndetse n’urujijo kubibazaga byinshi kuri aya mabonekerwa rurashyira.

Kuva Tariki 28 Ugushyingo 1981 kugera tariki 28 Ugushyingo 1989, Bikira Mariya wabonekeye abakobwa batatu yagendaga atanga gahunda (rendez-vous) z’igihe azagarukira kubasura no kubaha ubutumwa. Uretse ku itariki 28 Ugushyingo, umunsi ngarukamwaka w’amabonekerwa y’i Kibeho, ukaba n’umunsi wa mbere w’amabonekerwa ya Alphonsine Mumureke; Tariki 12 Mutarama na wo ufatwa nk’umunsi ukomeye mu mateka ya Kibeho. Ni umunsi ngarukamwaka w’amabonekerwa ya Nataliya Mukamazimpaka naho tariki 2 Werurwe hakizihirwa  umunsi ngaruka mwaka w’amabonekerwa ya Mariya Klara Mukangango.

Hari n’andi matariki  afite igisobanuro mu mabonekerwa y’i Kibeho bitewe n’ubutumwa Bikira Mariya yagiye ayatangaho ndetse n’ibimenyetso bidasanzwe byagiye biba kubabonekerwa.

Mu nkuru twise“ibidasanzwe byimbitse ku mabonekerwa y’i Kibeho”, turabagezaho ayo matariki, ingingo  nkuru z’ubutumwa Bikira Mariya yahaye umubonekerwa ndetse  n’ikimenyetso kidasanzwe cyagaragaye kuri uwo munsi.

Mu gitabo cyitwa “Narakinguye ntimwinjira” cyanditswe na Madamu Hildegarde Ufitamahoro kivuga ku mabonekerwa ya Alphonsine Mumureke w’i Kibeho; hagaragaramo itonde ry’andi matariki afite icyo asobanuye mu mateka y’amabonekerwa y’i Kibeho. Dore zimwe mu ngingo z’ubutumwa n’amatariki zatangarijweho:

Agatambaro kahawe alphonsine mumureke n’isezerano ry’akarabo

Tariki 1 Ukuboza 1981, ubwo abanyeshuri bari bamaze kuvuga ishapule, ngo Alphomsine yajyanye na bagenzi be gusenga barangije bajya kuryama. Nyuma y’umwanya muto yumvise atangiye guta umutwe, yumva atazi uko abaye. Yumva Bikira Mariya aramuhamagaye nuko aritaba ati “Karame”. Amaze kumuramutsa, Bikira Mariya yamuhereje agatambaro kera( ako gatambaro ngo abandi banyeshuri barakabonye) ngo nagashyire mu mutwe; Alphonsine agashyiramo barakomeza baraganira.

Icyo gihe ngo Alphonsine yarapfukamye, akora ikimenyetso cy’umusaraba. Ngo Bikira Mariya yamusabye kubwira bagenzi be guhindura  imitima yabo, amubwira n’inama agomba kubagira.

Kuri iyi tariki, Bikira Mariya yamubwiye ko  nyuma y’amezi atatu azamuha akarabo; amubwira ko nta muntu uzakonona ngo gapfumuke. Ngo yakomeje amubwira ko uretse kuba bagenzi be bafite umutima mubi banafite ukwemera guke bityo akaba agomba kubabwira bagahinduka.

Ubutaha tuzabagezaho  ibyakurikiyeho n’ibijyanye na zimwe mu ndirimbo Bikira Mariya yigishije ababonekerwa.

                             

                                                                   Emmanuel MANIRAGABA


Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

KINYAMATEKA IRABATUMIKIRA


KINYAMATEKA : Ikinyamakuru cya Kiliziya Gatolika mu Rwanda, kivugira rubanda, kandi giharanira impinduka mu mibereho myiza y'abaturage, ubutabera n'amahoro, umuco n'imyidagaduro. Kuva mu w'1933.

Itangazamakuru na Myr Antoine Kambanda
Musenyeri Antoine Kambanda, Arkiyepiskopi wa 3 wa Arkidiyosezi ya Kigali
Itangwa ry'ubwepiskopi i Kibungo
Rulindo mu birori byo kwambika Pallium Musenyeri Antoine Kambanda
Missa kwa Sina, guha umugisha shapeli yitiriwe Gerard
UMUHANGO WO GUHEREKEZA MUSENYERI YOHANI DAMASENI BIMENYIMANA : Umwaka urashize
CEREMONIES D'OUVERTURE DIXIEME SESSION DES DIRECTEURS NATIONAUX DES OPM AFRIQUE
Umwaka w'Abiyeguriyimana 02.02.2019-25.03.2020
Cenaculum mu byishimo by'isabukuru y'ubusaserdoti
Isabukuru y'imyaka 37 Musenyeri Tadeyo ahawe inkoni y'ubushumba
Amasomo n'inyigisho, ku wa gatatu w'icyumweru cya 1 Gisanzwe C
Kwicara ku Ntebe ya Arkiyepiskopi muri Stade Amahoro i Remera
Yubile ya Padiri Herman ku mudugudu w'urubyiruko kuri Muhazi
Missa muri IFAK, UKWIGARAGAZA KWA NYAGASANI 2019
Urugo rw'i Nazareti, urugero rw'ingo zose n'abazituyemo
Inyigisho yatangiwe i Kibeho 28/12/2018