Conférence Episcopale du Rwanda - +250788784308 - @journal_KM - - @Kinyamateka

ICK yatangiye kohereza abanyeshuri bayo mu masomo i Burayi



Uburezi n'Umuco 30/08/2019

Ishuri  Rikuru Gatolika rya Kabgayi (ICK) riherereye mu Karere ka Muhanga, ryatangiye gahunda yo gufasha abanyeshuri bahiga kuzamura ireme ry’uburezi ku rwego mpuzamahanga ryohereza bamwe muri bo batsinda neza mu masomo muri Kaminuza ya CHE University of Applied Sciences yo mu Buholandi.

Mu kiganiro na Kinyamateka kuri iyi gahunda yo guhererekanya abarimu n’abanyeshuri hagati ya ICK na Kaminuza zo hirya no hino ku isi,  Padiri Dr Ntivuguruzwa Balthazar, Umuyobozi wa ICK, yavuze ko iri ari irembo rishya rifunguriwe abiga muri ICK, kuko ari amahirwe meza aje abagana kandi adapfa kuboneka henshi. Padiri Balthazar yagize ati“Hano muri ICK turi urugo, kandi burya urugo cyangwa umuryango ntiwabaho wonyine, ukenera inshuti hirya no hino, kandi ngo akanyoni katagurutse ntikamenya iyo bweze".  Yongeyeho ko gukorera hamwe bitera imbaraga: "Kuba rero twarungutse abafatanyabikorwa beza nk’aba, bidutera imbaraga n’ishema nka ICK, kandi twunguka ubumenyi ku mpande zombi. Iyo twohereje abana kwihugura muri kaminuza zo mu bihugu byateye imbere  ndetse  n’abanyeshuri baho bakaza hano, twese turunguka. Ni kimwe no ku barimu bacu bagenda cyangwa ababo baza, twese turunguka. Ni amahirwe akomeye aba agomba kubyazwa umusaruro ku buryo bwose bushoboka.”  

Uturutse iburyo Padiri Balthazar mu mukara, Pacifique na Nadine bagiye hanze  na JB Hategekimana wambaye Lunettes

Padiri umuyobozi wa ICK kandi yahaye impanuro za kibyeyi abanyeshuri bagiye bwa mbere mu mahugurwa yo hanze, aho yabibukije ko ari intumwa z’igihugu n’iza ICK, bakaba basabwa kuzaba intumwa nziza bakazagaruka batahanye umusaruro mwiza. Yabashishikarije kurangwa n’ikinyabupfura, birinda kurangara, kutiyambura ikirezi bambaye, kudahungabanya iby’abo basanze, birinda ikibi, nuko kuzagira amasomo meza no kuyatsinda. Yagize ati "Kuba babimburiye abandi, bumve ko bazabareberaho byinshi, bityo bakaba bagomba kubatera inyota nyinshi yo kwinjira na bo muri aya marembo".

Icyiciro cya mbere cy’abagomba kujya muri ayo masomo hanze kirahaguruka mu mpera z’uku kwezi kwa munani, aho bazamara amezi atatu muri kaminuza ya CHE iri mu Buholandi bongererwa ubumenyi mu bijyanye n’ibyo basanzwe biga mu Ishami ry’Itangazamakuru n’Itumanaho (Journalism and Communication Studies).

Umuhire Pacifique, umwe mu banyeshuri ba ICK bagiye gutyaza ubwenge muri iyi Kaminuza yo mu  Buholandi arasanga aya mahirwe ari umwanya mwiza wo kwiyungura ubumenyi ku rwego ruhanitse. Yagize ati “Aya ni amahirwe atunguranye ariko kandi ashimishije cyane cyane kuri twe abanyeshuri. Ni umwanya mwiza wo kwiyungura ubwenge, wo guhura n’abantu batandukanye. Intego nyamukuru rero ni ukubigiraho ibyiza byinshi bishoboka byiyongera ku bitari bike twavomye muri ICK".

Umuhire Pacifique na Nirere Nadine, abanyeshuri muri ICK berekeje muri CHE University of Applied Sciences

 Icyi cyiciro cya mbere cy’abanyeshuri bagiye kwihugura mu Buholandi kije kiyongera ku munyeshuri wahize abandi umwaka ushize, witegura kujya gukomereza amasomo y’icyiciro cya gatatu muri imwe muri kaminuza yo muri Espagne muri uku kwa cyenda. ICK ifitanye umubano wihariye na za kaminuza zikomeye zo hirya no hino ku isi, cyane cyane izibumbiye mu Ishyirahamwe rya za Kaminuza Gatolika ku isi rizwi nka IFCU (International Federation of Catholic Universities).

Kugeza ubu ICK itanga amasomo Itangazamakuru (Journalism), Inozabubanyi (Public Relations), Ubukungu (Economics), Icungamutungo (Management), Imbonezamubano (Sociology), Kubungabunga ibidukikije (Environmental  Management), Iterambere ry’icyaro n’imigi (Rural and Urban Development), Ubumenyi bw’isi n’Amateka (Geography-History with Education), Icyongereza n’Igifaransa (English-French with Education), Icyongereza n’Igiswahili (English-Kiswahili with Education), Icyongereza n’Ikinyarwanda (English-Kinyarwanda with Education) ndetse n’Imiyoborere n’Imicungire y’amashuri (Postgraduate Diploma in School Leadership and Management).

 

Pierre Claver NYANDWI @Kinyamateka

 


Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

KINYAMATEKA IRABATUMIKIRA


KINYAMATEKA : Ikinyamakuru cya Kiliziya Gatolika mu Rwanda, kivugira rubanda, kandi giharanira impinduka mu mibereho myiza y'abaturage, ubutabera n'amahoro, umuco n'imyidagaduro. Kuva mu w'1933.