Conférence Episcopale du Rwanda - +250788784308 - @journal_KM - - @Kinyamateka

Ihumure : Ijambo ry’ukuri, ijambo ry’amahoro n’urukundo, ijambo ry’Imana, ijambo ryiza



IJAMBO RY'IBANZE 02/05/2019

Muri iki gihe turimo cya Pasika, ni igihe tuzirikana amagambo y’ihumure. Dufatiye ku magambo amwe n’amwe Yezu yavuze amaze kuzuka, twahamya ko ijambo ry’ukuri, ijambo ry’amahoro n’urukundo, ijambo ry’Imana, ijambo ryiza ari mugenzi w’Imana. Muri iyi nyandiko tugiye kubagezaho amwe mu magambo y’ihumure : amagambo Yezu yavuze amaze kuzuka n’amagambo 10 natwe twavuga duhumuriza mugenzi wacu uri mu kaga nk’ak’uburwayi cyangwa nk’ak’icyunamo cyo kubura uwe cyangwa ibye.

Yezu amaze kuzuka yabonekeye abe, by’umwihariko barimo Simoni Petero, abifuriza amahoro n’ihumure, abibwira, abakomeza kandi abaha ubutumwa.

  1. Yabwiye abagore bari baje kumureba ku mva ati : « Nimugire amahoro ! » (Mt 28, 9). Yakomeje aha ubutumwa abo bagore ati : « Mwitinya ! Ahubwo nimugende mubwire abavandimwe banjye bajye mu Galileya ; niho bazambonera. » (Mt 28, 10) ; Yabwiye Mariya Madalena ati « Ntushake kungumana, … ahubwo genda usange abavandimwe banjye. » (Yh 20, 17).
  2. Yezu yabwiye ba cumi n’umwe (bari ku meza, maze abatonganyiriza ukutemera kwabo n’umutima wabo unangiye, kuko bari banze kwemera abari bamubonye amaze kuzuka : Mk 16, 14) ati : « […] ndi kumwe namwe iminsi yose, kugeza ku ndunduro y’ibihe. » (Mt 28, 18b-20). Yezu yababwiye n’ibimenyetso bizaranga abazaba bemeye (Mk 16, 17-18). Yezu yabonekeye izo Ntumwa ze cumi n’imwe azifuriza amahoro (Lk 24, 36) kandi akazihumuriza, akanazikomeza, kandi akazibwira uwo ari We neza (Lk 24, 38-39). Yezu kandi yibutsaga izo ntumwa ze Ibyanditswe bitagatifu. Yezu yakomeje ahamya ko izo ntumwa arizo zizaba abagabo bo guhamya ibyo yababwiye byose.
  3. Yezu yabwiye abigishwa babiri bajyaga mu rusisiro rwitwa Emawusi ati : « Mwa biburabwenge mwe, mutinda kwemera ibyo Abahanuzi bavuze ! » (Lk 24, 25). N’ubwo yabatonganyije bwose ariko yarabahuguye kandi yinjirana nabo mu rusisiro kugira ngo agumane nabo (Lk 24, 29). Yarabahumurije.
  4. Yezu yabonekeye abigishwa be bikingiranye, ku wa mbere ku cyumweru, Tomasi atabarimo. Yaje abifuriza amahoro, abibwira, abahuhaho, abaha Roho Mutagatifu anabohereza mu butumwa. Mu kubibwira yaberetse ibiganza n’urubavu rwe. Mbere yo kubatuma, yongeye kubifuriza amahoro ati : « Nimugire amahoro. Nk’uko Data yantumye, nanjye ndabatumye. ». (Yh 20, 22b-23)
  5. Yezu yongeye kubonekera abigishwa be bikingiranye, ku wa mbere ku cyumweru, nyuma y’iminsi umunani noneho Tomasi ahari abifuriza amahoro. Yabwiye Tomasi ko hahirwa abemera batabanje kwirebera amaze kumusaba ko yashyira urutoki rwe mu mwenge w’imisimari ndetse ngo anarebe mu biganza bye n’ikiganza cye agishyire mu rubavu rwe. (Yh 20, 27-29).
  6. Yezu yabonekeye Simoni Petero bari ku nkombe y’ikiyaga cya Tiberiya. Yezu yabasanze mu byo bari barimo maze arabaganiriza bishyira kera nyuma baza no gusangira (Yh 21, 2). Yezu yabasabye kuroha urushundura iburyo h’ubwato maze bararonka nyuma yo kugoka ijoro ryose. Yezu yaboneyeho aha Petero ubutumwa nyuma yo kumubaza inshuro 3 niba amukunda kurusha abandi (Yh 21, 15). Yezu yabwiye Petero ati : « Ragira abana b’intama zanjye » ; arongera ati : « Ragira intama zanjye ». Yezu yongeye kumusaba ubwa 3 ko agomba kumuragira intama. Yezu yongeye kuburira Petero ikimutegereje kandi amusaba ko yamukurikira. Ati : « Wowe nkurikira » (Yh 21, 22).

Yezu Kristu wazutse yaranzwe n’ijambo ry’ukuri rikomeza uwihebye. Yaranzwe n’ijambo ryiza, ijambo ry’urukundo n’amahoro. Burya koko, ijambo ryiza ni mugenzi w’Imana. Yezu yaje avuga amahoro. Pawulo yigisha ko Yezu aza kwamamaza amahoro (Ef 2,17) kandi ko Ubwami bwe ari ubw’amahoro (Rom 14, 17). Abakristu ba mbere bahimbye indamukanyo y’amahoro bati : « Imana y’amahoro kandi y’urukundo izabane namwe » (2 Kor 13, 11). Yezu ubwe arata abakunda amahoro (Mt 5, 9). Amaze kuzuka yaramukije abigishwa be abifuriza amahoro (Yh 20, 19).

Amahoro ya Yezu ntasa n’ay’abantu, kuko Yezu ahuza abantu atari ku buryo bw’isi : isi yerekena ingufu, umuheto n’icumu ; naho Yezu yerekana ibiganza bye n’urubavu rwe rwatikuwe icumu (Yh 20, 19-20). Amahoro y’isi azanwa kenshi n’amayeri, naho amahoro ya Yezu ni ingabire ya Roho Mutagatifu. Aya mahoro y’isi ashingiye ku mayeri akurura inzika, ishyari, uburakari ; naho amahoro ya Yezu abyara urukundo, imbabazi n’ubwiyumanganye (Gal 5, 20-23). Amahoro ya Yezu araramba, ntaganzwa n’ibitotezo (Yh 20, 33). Yezu ubwe agarura ihumure mu mitima no mu miryango. Urupfu rwa Yezu ruduha amahoro y’Imana naho urupfu rw’umuntu rugakurura amahane n’amahano. Yezu ubwe ashimagiza utanga amahoro : amahoro rero si umurage gusa dukwiye gutunga, ahubwo tugomba kuyagwiza, ni ubutumwa. Twagwiza ayo mahoro ya Kristu turwanya ibiteranya abantu birimo ishyari, amazimwe, agahato n’uburakari. Abantu, by’umwihariko abakristu, bakwiye kumvikana bagashaka inzira y’amahoro bafata iya mbere mu kwigorora no kugirana imbabazi atari ugusaba imbabazi kuko wagize abo usabira imbabazi. Twagwiza ayo mahoro kandi duca amahano maze tugaha umwanya ukwiye Kristu, aho kumusimbuza siporo tugasiba ikoraniro rikuru mu kiliziya gusenga. Nzasibe ngo ni siporo ! Aho bari hose barangwe n’ijambo ry’ihumure n’amahoro kandi bamutumire abane nabo bityo intonganya, akarengane, agahato n’ubwirasi biyoyoke. Ijambo ry’ihumure riganze !

None se wakora iki kugira ngo iryo jambo ry’ihumure abe ari ryo riganza ? Wakoherereza mugenzi wawe uri mu kaga agashusho cyangwa ubutumwa bugufi bw’ihumure bwiganjemo izi nteruro zigra ku 10 : « Uri uw’agaciro kenshi kuri njye » ; « Ndahari kubera wowe, ndi iruhande rwawe, aho uzaba hose nzaba ndi kumwe nawe » ; « Mpora ngutekereza buri munsi »; « Witinya. Ahubwo menya ko mpari kubera Wowe » ; « Ngukorere iki none ? » « Ndifuza kukubwira ko nkwishimiye, ni wowe nshuti yanjye magara » ; « Ugire ibihe byiza cyangwa ugire amahoro, ndirirwa ngutekereza » ; « Umfatiye runini » ; « Nkwibonamo cyangwa kwiyumvamo » ; « By’umwihariko ndagukunda ». Urukundo rero ruhatse byose (reba 1 Kor 13, 1-13). Amagambo meza no yo fumbire ya mbere y’urukundo. Ijambo ryiza ni mugenzi w’Imana!

Padiri Léodegard NIYIGENA, Umuyobozi wa Kinyamateka


Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

KINYAMATEKA IRABATUMIKIRA

Ubutumire : Mpuzamiryangoremezo Mt Jeraridi

Cenetra Hotel

UMUHANGO WO GUHEREKEZA MUSENYERI YOHANI DAMASENI BIMENYIMANA : Umwaka urashize
CEREMONIES D'OUVERTURE DIXIEME SESSION DES DIRECTEURS NATIONAUX DES OPM AFRIQUE
Umwaka w'Abiyeguriyimana 02.02.2019-25.03.2020
Cenaculum mu byishimo by'isabukuru y'ubusaserdoti
Isabukuru y'imyaka 37 Musenyeri Tadeyo ahawe inkoni y'ubushumba
Amasomo n'inyigisho, ku wa gatatu w'icyumweru cya 1 Gisanzwe C
Kwicara ku Ntebe ya Arkiyepiskopi muri Stade Amahoro i Remera
Yubile ya Padiri Herman ku mudugudu w'urubyiruko kuri Muhazi
Missa muri IFAK, UKWIGARAGAZA KWA NYAGASANI 2019
Urugo rw'i Nazareti, urugero rw'ingo zose n'abazituyemo
Inyigisho yatangiwe i Kibeho 28/12/2018