Conférence Episcopale du Rwanda - +250788784308 - @journal_KM - - @Kinyamateka

'Ikibazo cy'ihohoterwa kiri mubidindiza iterambere' -Musenyeri Ntihinyurwa Tadeyo



Amakuru y'u Rwanda 28/03/2019

Kuri uyu wa Gatatu tariki 27 Werurwe 2019, ubwo yatangizaga imana y'urugaga rw'Amadini mu kubungabunga ubuzima (RICH : Rwanda interfaith Council on Health), Nyiricyubahiro Musenyeri Tadeyo Ntihinyurwa, umushumba wa Arkidiyosezi ya Kigali uri mu kiruhuko cy'izabukuru akaba n'umuyobozi mukuru wa RICH, yavuze ko kuganira ku kibazo cyugarije abanyarwanda ku ihohoterwa rishingiye ku gitsina ku banyamadini ari ingirakamaro kuko iki kibazo kiri mubidindiza iterambere ry'igihugu kandi giteza amakimbirane mu miryango.

Nyiricyubahiro Musenyeri Tadeyo Ntihinyurwa yagize ati:"Mumaze iminsi mwumva ikibazo cy'abana bato basambanywa, bagaterwa inda, ibyo bigatera ikibazo cy'imibereho mibi no guta ishuri. Twe dushishikazwa no gushaka umuti wakemura iki kibazo duhereye mu mizi. Ttwe abanyamadini n'amatorero dufite ubushobozi bwinshi bwo gukumira iki kibazo kuko duhura n'abantu benshi". Musenyeri akomeza agira ati:"Tubashishikariza kubana mu mahoro, buri wese akubaha mugenzi we. Uyu mwanya twahawe n'urugaga rw'Amadini ni umwanya wo kwiga uko twarandura ihohoterwa mu muryango cyane cyane dukumira ihohoterwa rishingiye ku gitsina".

Alice ANUKUR, Umuyobozi wa OXFAM mu Rwanda, wari uhagarariye Umuyobozi mukuru uhagarariye OXFAM mu karere ka Afurika y'uburasirazuba niyo hagati, yashimiye Musenyeri Ntihinyurwa ko nubwo ari muzabukuru agikenewe mu gukomeza gutanga umusanzu we mu kurwanya ihohoterwa. ANUKUR yakomeje agira ati:"Turasaba ubufatanye mu kurwanya ihohoterwa cyane cyane irikorerwa abari n'abategarugori, hagiye hagaragara abantu bakorerwa ihohoterwa bakinumira bigatuma ihohoterwa ritizwa umurindi. Kubufatanye bw'Amadini n'Amatorero ihohoterwa rizarandurwa burundu kuko Abanyamadini bagira amahirwe yo guhura n'abantu benshi bityo bikazoroha gutambutsa ubutumwa burwanya ihohoterwa ".

Urugaga RICH rwatangiye rufite intego yo guharanira kurwanya Sida mu mwaka wa 2003. Rutangira rwitwa Rwanda Network of Religious Organizations against HIV&AIDS (RCLS) ; nibwo abanyamadini bicaye babona abayoboke bari korekwa na Sida. Mu mwaka wa 2013 hongeweho inshingano mu gukumira indwara zose, hahindurwa n'izina (rwitwa RICH : Rwanda interfaith Council on Health). RICH igizwe n'Amatorero 6 atandukanye, arimo Kiliziya Gatorika mu Rwanda, ihagarariwe n'Inama y'Abepisikopi mu Rwanda (The Catholic Church represented by the Episcopal conference of Rwanda), intara y'itorero Ry'Abangirikani mu Rwanda ( The Province of the Anglican Church in Rwanda), Inama nkuru y'abapotesitanti mu Rwanda (The Protestant Council of Rwanda), The Evangelical Alliance of Rwanda, n'umuryango w'Abayisiramu mu Rwanda (Rwanda Muslim Community), Fédération des Eglises Protestantes Reformées au Rwanda (FEPR), yibumbiyemo amadini n'amatorero asaga 150.

Nkundiye Eric Bertrand


Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

KINYAMATEKA IRABATUMIKIRA

Ubutumire : Mpuzamiryangoremezo Mt Jeraridi

Cenetra Hotel

Missa kwa Sina, guha umugisha shapeli yitiriwe Gerard
UMUHANGO WO GUHEREKEZA MUSENYERI YOHANI DAMASENI BIMENYIMANA : Umwaka urashize
CEREMONIES D'OUVERTURE DIXIEME SESSION DES DIRECTEURS NATIONAUX DES OPM AFRIQUE
Umwaka w'Abiyeguriyimana 02.02.2019-25.03.2020
Cenaculum mu byishimo by'isabukuru y'ubusaserdoti
Isabukuru y'imyaka 37 Musenyeri Tadeyo ahawe inkoni y'ubushumba
Amasomo n'inyigisho, ku wa gatatu w'icyumweru cya 1 Gisanzwe C
Kwicara ku Ntebe ya Arkiyepiskopi muri Stade Amahoro i Remera
Yubile ya Padiri Herman ku mudugudu w'urubyiruko kuri Muhazi
Missa muri IFAK, UKWIGARAGAZA KWA NYAGASANI 2019
Urugo rw'i Nazareti, urugero rw'ingo zose n'abazituyemo
Inyigisho yatangiwe i Kibeho 28/12/2018