Conférence Episcopale du Rwanda - +250788784308 - @journal_KM - - @Kinyamateka

Ikibazo cy’inda ziterwa abangavu gikeneye ingamba za buri wese



Amakuru ya Kiliziya 31/01/2019

Tariki ya 30 n’iya 31 Mutarama 2019 Kiliziya Gatolika ibinyujije muri Komisiyo yayo ishinzwe uburezi (SNEC) yateguye ibiganiro hamwe n’abafatanyabikorwa bayo n’abandi bafite aho bahurira n’uburezi mu kurebera hamwe ikibazo cy’abana b’abakobwa baterwa inda bakiri bato.

Inda ziterwa abangavu zigira ingaruka nyinshi ku buzima bwabo, imiryango yabo n’igihugu muri rusange, ku buryo hadafashwe ingamba cyaba icyorezo mu muryango nyarwanda. Ihungaba rivamo kubura ubuzima, abana bavuka badafitiwe urukundo rw’ababyeyi bombi, badafite uburenganzira bwo kumenya ba se, kandi batandikwa mu bitabo by’irangamimerere; ndetse izi nda ziba intandaro y’amatiku n’inzangano mu miryango. Akaga abakobwa baterwa inda bahura nako, uwabyita ishyano ntiyaba akabije cyane.

Mu biganiro byatanzwe byinshi byagiye bigaruka ku bushakashatsi bwagiye bukorwa n’ibigo bitanduka kandi, harimo n’ubwo Kiliziya yakoreshe basanga ikibazo gikomeza kwiyongera akaba ariyo mpamvu yabahagurukije ngo bagihere mu mizi bashake igisubizo. Ndetse banagarutse ku mpamvu zimwe mu mpamvu zigarukwaho zitera abana b’abakobwa guterwa inda zirimo ubukene, kubura ubumenyi ku buzima bw’imyororokere, kudakurikiranirwa hafi n’ababyeyi cyangwa abarezi babo , amakimbirane yo mu miryango n’iterambere ririmo za telephone , amafilimi atandukanye n’ibindi

Mu mwaka wa 2016, Minisiteri y’ubuzima yagaragaje ko abana 17444 bari hagati y’imyaka 16 na 18 batewe inda. Aba ni abamenyekaniye kwa muganga, ntihabariwemo ababyariye mu rugo ndetse n’abazikuyemo. Ntiharimo kandi abazitewe bari munsi y’imyaka 16 kandi nabo barahari.

Ubushakashatsi bwa CLADHO mu mwaka wa 2016, bwagaragaje ko abakobwa 818 batewe inda mu mirenge 52 gusa bwakorewemo. Aba barimo kuva ku myaka 11(4%) kugeza kuri 18(23%).

Aba bana kandi 63% baba biga amashuri abanza n’ayisumbuye, ariko 5% gusa muri bo nibo basubira mu ishuri nyuma yo kubyara.

Muri uyu mwaka wa 2018, umuryango Haguruka nawo wakoze ubushakashatsi bwamuritswe mu Ugushyingo, ugaragaza ingaruka z’iki kibazo mu ntara y’uburasirazuba, zirimo akato gahabwa aba bakobwa, no kucibwa mu miryango ndetse no mu matorero basengeramo. Abaziterwa 76,1% ni abakene, kuko 44.2% babarizwa mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe, naho 31,9% ni abo mu cya mbere.

Mu mwaka wa 2017, akarere ka Gatsibo kabaruye abakobwa batewe inda batagejeje imyaka 18, bagera ku 1200 (abageze kwa muganga gusa). Ariko nyuma bagiye kubareba, basanga abakiri muri aka karere ari 648 gusa. Umuyobozi w’ishami ry’ubuzima mu karere, Habiyaremye Jean Claude we avuga ko “abandi baba ari abakomoka mu tundi turere baje kubyarira mu mavuriro n’ibitaro biri muri aka karere”.

Mu murenge wa Kigabiro, akarere ka Rwamagana, Reseau des femmes ifasha abakobwa babyaye bagera kuri 45, muri 92 bahari (kuva 2015). Mu murenge wa Musha nawo wo muri aka karere, abazitwaye muri uyu mwaka bagera kuri 23.

Mu kagari ka Cyarubare, umurenge wa Kabare mu karere ka Kayonza, hababaruwe abagera kuri 74, naho mu ka Rubumba hari ishyirahamwe ry’abagera kuri 21.

Bimwe mu bibazo byagarutsweho muri iyi nama biterwa n’aba bana babyara

”Umwana uvutse agakura atari kumwe n’ababyeyi bombi akura nabi, abura urukundo (affection) rwa kibyeyi. Mu gihe umubyeyi umwe babana ahora mu gahinda ko yaratereranywe, naho umwana agahora yibaza irengero ry’undi mubyeyi. Ibi bimugiraho ingaruka mu mikurire myiza y’ibitekerezo”(byemezwa Senateri , Dr Sebuhoro Celestin mu kiganiro yatanze ).

Aha niho benshi bibaviramo kuba abarakare, bakajya mu mihanda bakanywa ibiyobyabwenge ngo biyibagize ibibazo. Bivugwa ko abakora iterabwoba, ibyihebe n’ibyigomeke biganjemo abantu babayeho gutya. Umwana wakuze muri ubu buryo akinana igihunga yahuranya bushotoranyi (agressif), kandi aba akina na bagenzi be babayeho mu rukundo rwa kibyeyi rwuzuye.

Umubyeyi wabyaye umwana akabura ubushobozi bwo kubaho we n’umwana we kuko abenshi muri aba bana batereranywa n’imiryango yabo, bakabaha inkono yabo rimwe na rimwe bakanabirukana. Uyu mubyeyi atangira kwishinja icyaha kandi wenda yarabikoreshejwe n’imibereho mibi.

Mu gutinya ibihano biremereye biteganyirizwa uwateye inda umwangavu, bamwe mu bagabo baziteye bata ingo zabo bagahunga. Imiryango yabo isubira inyuma mu bukungu kuko umwe mu bayikoreraga avuyemo. Uwari ufite abana batatu agatera inda, abo bana bane bose babaho nabi.

Amatiku n’inzangano mu miryango biba byinshi iyo umuryango umwe ushinja undi kuwangiriza umwana, kuwufungishiriza umwana cyangwa gutuma umwe mu bawugize atoroka.

Musenyeri Filipo  Rukamba , Umwepiskopi wa Diyosezi ya Kabgayi akaba  Perezida w’Inama y’abepiskopi mu Rwanda ndetse akaba ari nawe uhagarariye amashuri muri iyo nama y’abepiskopi yavuze ko ikibazo bashaka kwibandaho gitera bariya bana gutwara inda ari ikibazo cy’imyumvire kuko twese tugizwe n’ibyo twumva n’imyumvire, tugomba kubanza kumva icyo twakora.

Yagize ati “mu mashuri hari imyumvire mu bana yo kumenya ibyo Kiliziya ibigisha, niba batabyiyumvamo nibo bajya muri ibyo byose. Imyumvire rero ifite byinshi isenya harimo imyemerere, no kumva ko ibyo byose ntacyo bitwaye, umwana wumva afite uburenganzira bwo kumererwa neza uko ashaka, ugasanga bwa burenganzira abwumva nabi, ugasanga ibyo gushyira displine mubuzima bwe atagishyira imbere. Icyo tugomba gukora rero ni ukwigisha, tukagerageza kubasobanurira, ninayo mpamvu dushyira imbere ibiganiro “kuganira n’umwana , kwimvisha abana ububi bwo gutwara inda”.

Ingamba ya mbere ni guha umwana ikinyabupfura ku buryo umwana arerwa neza. Ati “kugira ngo ibintu bigere aha hari ibiba birwaye, imiryango irarwaye, ese uwo mwana uretse kurya no kuryama ababyeyi hari ibindi byinshi bigaragara ko ababyeyi badakurikirana abana”.

Ubushakashatsi bwagaragaje intege nke kuburyo Leta itarimo kumvikana na Kiliziya. Musenyeri Filipo  ingamba Leta yafashe yo kwigisha abana bakajya bakoresha agakingirizo no kunywa imiti batazabyumvikanaho. Ati “ntushobora kubwira umwana ngo koresha imiti cyangwa agakingirizo ko ntacyo bitwaye, twese tugizwe n’akamenyero, iyo uwo mwana yamenyereye gusambana ntazahagarara, icyo nka Kiliziya tuvuga ni uko umwana yigishwa kwifata kuva akiri muto, kandi abana benshi baziko aribwo buryo bwambere bwo kudatwara inda”.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’uburezi, Munyakazi Issac yashimiye  Kiliziya Gatolika yafashe iya mbere kugira ngo ishake ibisubizo kubana baterwa inda bakiri bato, bakaba batumiye abafatanyabikorwa batandukanye kugira ngo babishakire umurongo umwe, buriya bigeze mu mashuri ya Kiliziya Gatolika inafata amashuri menshi mu Rwanda, ni intambwe ya mbere iba ije kutwunganira nka Leta mu kurangiza kino kibazo. 

Ati “icyo twifuza n’uko habaho imvugo imwe, duhereye mu muryango, aho imiryango yacu ubwacu aho abana bacu bavukira bakurira , aho bataha iyo bavuye kwiga, usanga ababyeyi nabo ubwabo bagifite imvugo ishingiye kumuco”. Asanga umuco nyarwanda nawo bagomba kuwutekerezaho ko hari aho ugira uruhare mugutuma iki kibazo kidakemuka. Ati “ese ni ibiki tugomba kwemerera uyu  munsi ko bihinduka mu muco wacu, kugira ngo bidufashe guhangana n’iki kibazo gikomeye. Ese niba hari za Kirazira zabaga mu muco nyarwanda zaba zigihari, aho umwana abanza gutinya gutwara inda abanza kumva ko ubusambanyi kizira, akabyigishwa akiri muto agakura yumva ko hari ikintu kizira”.

Nyuma y’umuryango hari urundi rurimi ruturuka mu madini. Ati “kera batwigisha icyaha, mu bushakashatsi twabonye batweretse ko abana benshi baguye muri iki cyaha, abumva ko kubikora ari icyaha ni 1%, abandi bafite ibindi batinya birenze kuba batinya gukora ubusambanyi nk’icyaha. Bivuze ngo amadini agomba kongeramo imbaraga, niba bigaragara ko urubyiruko uyu munsi rutagitinya gukora icyaha”.

Ibi rero niba byanze ntabwo igisubizo cyabonekera mu ishuri gusa, uruhare rw’uburezi rwakabaye ruza rwunganira umuryango, rwunganira ibituruka mu madini aho abantu benshi bateranira.

Akomeza avuga ko urundi rurimi batabasha gukurikirana neza ari iterambere. « twagombye kumenya neza ibituruka mu iterambere riri hanze aha ritwononera abana,  ni gute duhangana na rya terambere rituruka muri aya materefoni, za internet, kuri za televisiyo, kugira ngo byunganirane niugushaka impande zose zikunganirana kureba ingamba zakemura iki kibazo ».

Minisitiri avuga ko icyuho kitari mu burezi gusa kuko iyo ubona imibare igenda yiyongera aho kugabanuka bisaba ko twongera tukicara tukiga ikibazo mu mizi. Ati « inama nkizi icyo zifasha n’uko abantu bongera bakicara, bakajya mu mizi kugira ngo bibaze ngo ni iki tutakoze neza tugomba gukora kugira ngo iki kibazo gikemuke”.

INGABIRE Grâce


Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

KINYAMATEKA IRABATUMIKIRA

Missionnaires d'Afrique 150 ans

Cenetra Hotel

Umwaka w'Abiyeguriyimana 02.02.2019-25.03.2020
Cenaculum mu byishimo by'isabukuru y'ubusaserdoti
Amasomo n'inyigisho, ku wa gatatu w'icyumweru cya 1 Gisanzwe C
Kwicara ku Ntebe ya Arkiyepiskopi muri Stade Amahoro i Remera
Yubile ya Padiri Herman ku mudugudu w'urubyiruko kuri Muhazi
Missa muri IFAK, UKWIGARAGAZA KWA NYAGASANI 2019
Urugo rw'i Nazareti, urugero rw'ingo zose n'abazituyemo
Inyigisho yatangiwe i Kibeho 28/12/2018