Conférence Episcopale du Rwanda - +250788784308 - @journal_KM - - @Kinyamateka

Ikibazo cyo kubura ubumwe mu bagenagaciro bishobora guteza igihombo gikomeye abaturage



Abagenagaciro bagena igiciro cy’umutungo utinukanwa, mu gihe bo ubwabo batumvikana umutungo w’umuturage ushobora kuhatikirira, akarenganwa

Ubushakashatsi bwakozwe n’ihuriro ry’abatanga ubufasha mu by’amategeko (Legal Aid Forum) mu mwaka wa 2015 buragaragaza ko hakiri ibibazo bikomeye bibangamiye ishyirwa mu bikorwa ry’amategeko agena kwimura abantu ku bw’ibikorwa by’inyungu rusange. Bimwe muri ibyo bibazo harimo ruswa, igitutu gishyirwa ku bagena agaciro k’imitungo y’abaturage ndetse no kutubahiriza ibyo amategeko avuga.

Nk’uko ubu bushakashatsi bwabigaragaje, ruswa ngo igaragara mu nzego zitandukanye zirimo inzego z’ibanze zivugwa ku kigero cya 50%, abagenagaciro ku kigereranyo cya 26% ndetse ngo n’abashinzwe kwishyura nabo ngo baka ruswa mu rwego rwo kugira ngo bihutishe iyi gahunda.

Minisitiri w’Ibidukikije,Dr Vicent Biruta yitabiraga umuhango wo guherekanya ububasha yavuze ko bagiye kwita kuri iki kibazo

Minisitiri w’Ibidukikije, Dr Vicent Biruta yitabiraga umuhango wo guherekanya ububasha yasabye komite nshya y’Urugaga rw’abagenagaciro kutazakerezwa n’abanyamuryango batazashaka guhinduka, ahubwo bazakorane  ubunyamwuga inshingano biyemeje.

Ibi yabivugiye  mu muhango w’ihererekanyabubasha hagati ya komite icyuye igihe na komite iheruka gutorwa, wabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa kane, i Kigali.

Biruta yashimiye komite icyuye igihe akazi keza yakoze, aho mu myaka umunani ishize uru rugaga rugiyeho ngo hari ibyo gushimirwa rwakoze. Ndetse ababwira ko ibyo bakoze bihagije abandi bazakomezezaho .

Umuyobozi w’uru rugaga ucyuye igihe bwana Egide Gatsirombo, yagaragaje ibibazo bigera kuri bine bisa n’ibiyoboye ibindi mu mbogamizi uru rugaga rugihura nazo, ikiza imbere ni ubumwe busa n’ubutarashinga imizi muri uru rugaga.

Bwana Egide yashimangiye ko nta bumwe, iterambere ry’umwuga w’igenagaciro ritaba rigishobotse yasabye kandi abanyamuryango b’uru rugaga kudakunda amafaranga cyane ngo bibagirwe kwiga ubumenyi bushya buzajya bubafasha mu kazi kabo ka buri munsi, ibitandukanye n’ibi ngo ntibyatuma uru rugaga rutera imbere.

Umuyobozi mushya w’uru rugaga David Dushimimana, yagarutse kuri ibi bibazo byari bimaze kugaragazwa n’uwo asimbuye maze yiyemeza ko ibibazo komite icyuye igihe igiye idakemuye, we na Komite ye nshya bagiye kwihatira kubikemura ku ikubitiro. ko ibi bibazo bihari, hakenewe ubufatanye kugirango inshingano duhawe zigende neza.

Ati:”Turashaka gushyira imbaraga mu kugarura ubumwe mu mwuga w’abagenagaciro, tuzaharanira ko abagize uru rugaga biga ubumenyi bushya no gukora neza” .

Mbere y’uko hatorwa Komite nshya, amatora y’uru rugaga yasubitswe inshuro 2, ahanini  bitewe n’impaka zavukaga mbere gato y’uko amatora aba bitewe n’ukutumvikana hagati yabo.

Uyu muyobozi mushya nawe yari amaze amezi abiri yaratorewe uyu mwanya, ariko hatinda kubaho ihererekanyabubasha kubera ko uwo bari bahanganye atari yemeye ko yatsinzwe amatora.

Abakora akazi k’igenagaciro k’umutungo utimukanwa mu Rwanda ni abize amasomo y’ubwubatsi ndetse n’abize umwuga wo kugena agaciro ku rwego rwa kaminuza.

kwinjira mu rugaga bisaba uwize ubwubatsi imyaka 5 irimo itatu agomba kubanza gukoramo ubwubatsi yize, imyaka ibiri akayimara yimenyereza umwuga w’igenagaciro .

NKUNDIYE Eric Bertrand


Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

KINYAMATEKA IRABATUMIKIRA

Ubutumire : Mpuzamiryangoremezo Mt Jeraridi

Cenetra Hotel

UMUHANGO WO GUHEREKEZA MUSENYERI YOHANI DAMASENI BIMENYIMANA : Umwaka urashize
CEREMONIES D'OUVERTURE DIXIEME SESSION DES DIRECTEURS NATIONAUX DES OPM AFRIQUE
Umwaka w'Abiyeguriyimana 02.02.2019-25.03.2020
Cenaculum mu byishimo by'isabukuru y'ubusaserdoti
Isabukuru y'imyaka 37 Musenyeri Tadeyo ahawe inkoni y'ubushumba
Amasomo n'inyigisho, ku wa gatatu w'icyumweru cya 1 Gisanzwe C
Kwicara ku Ntebe ya Arkiyepiskopi muri Stade Amahoro i Remera
Yubile ya Padiri Herman ku mudugudu w'urubyiruko kuri Muhazi
Missa muri IFAK, UKWIGARAGAZA KWA NYAGASANI 2019
Urugo rw'i Nazareti, urugero rw'ingo zose n'abazituyemo
Inyigisho yatangiwe i Kibeho 28/12/2018